DRC – Rwanda: David Lammy w'Ubwongereza yavuganye na Paul Kagame ashima intambwe yatewe

Mu kwezi kwa Gashyantare Minisitiri David Lammy (ibumoso) w'Ubwongereza yagiye mu Rwanda kuganira na Perezida Paul Kagame n'i Kinshasa kuganira na Félix Tshisekedi

Ahavuye isanamu, Village Urugwiro

Insiguro y'isanamu, Mu kwezi kwa Gashyantare Minisitiri David Lammy (ibumoso) w'Ubwongereza yagiye mu Rwanda kuganira na Perezida Paul Kagame n'i Kinshasa kuganira na Félix Tshisekedi

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza David Lammy yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame w'u Rwanda mu gushima intambwe yatewe y'amasezerano y'amahoro hagati yarwo na DR Congo no "gushimangira ko bikenewe ko ashyirwa mu bikorwa n'impande zose".

David Lammy yavuze ko ayo masezerano y'amahoro "hamwe n'ibiganiro hagati ya M23 na DRC muri Qatar", bitanga amahirwe ku mahoro arambye n'iterambere mu karere.

Mu kwezi kwa Gashyantare(2) uyu mwaka, Lammy yagiye i Kinshasa n'i Kigali abonana na ba perezida b'ibihugu byombi mu muhate w'Ubwongereza wo gushakisha amahoro.

Muri uko kwezi Ubwongereza bwari bwatangaje urutonde rw'ibihano bugiye gufatira u Rwanda mu gihe hadatewe "intambwe igaragara" mu byo busaba harimo "kuvana ingabo z'u Rwanda ku butaka bwa DR Congo".

Perezida Paul Kagame aheruka kuvuga ko hari ibindi bihugu byagerageje gushakira igisubizo aya makimbirane, ashima ko ubutegetsi bwa Perezida Trump ari bwo bwagize icyo bugeraho.

Kagame yavuze kandi ko bimwe mu bihugu byari byahagaritse inkunga bitera u Rwanda byatangiye kuyisubizaho, ntiyavuze niba Ubwongereza burimo.

Ubutumwa Minisitiri Lammy yashyize ku rubuga X bwakurikiye itangazo ry'Akanama gashinzwe umutekano kw'isi m'Umuryango w'Abibumbye (ONU/UN) katangaje na ko kishimiye intambwe yatewe y'ariya masezerano y'amahoro.

Ako kanama kasabye DR Congo n'u Rwanda "kubahiriza ibisabwa n'ibyo bemeye" muri ayo masezerano, "harimo n'ibireba MONUSCO n'umwanzuro wa 2773" w'ako kanama ka ONU wafashwe muri Gashyantare uyu mwaka.

Uwo mwanzuro 2773 urimo ko ako kanama;

  • Gategetse M23 guhagarika ako kanya imirwano, no kuva muri Goma, Bukavu n'ibindi bice byose igenzura
  • Gasabye ingabo z'u Rwanda guhagarika gufasha M23 no kuva ako kanya ku butaka bwa DRC nta bindi bisabwe
  • Kamaganye ubufasha igisirikare cya DRC giha imitwe yitwaje intwaro, by'umwihariko FDLR, kandi gasabye guhagarika ubwo bufasha no kwihutira gushyira mu ngiro ibyo [DRC] yiyemeje byo gusenya uwo mutwe
  • Gasabye cyane DRC n'u Rwanda gusubira byihutirwa mu biganiro bya dipolomasi byo kugera ku mahoro arambye

Uwo mwanzuro kandi wasabye impande zombi kwemera ko ingabo za MONUSCO zikomeza akazi kazo ko kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Gusa, ubutegetsi bwa Kigali na Kinshasa bwombi bwagiye bugaragaza ko uwo mutwe w'ingabo za ONU nta musaruro ufatika zitanga.

Tshisekedi na Kagame i Washington 'mu byumweru bicye biri imbere' – Trump

Perezida Trump yatangaje ibyo ku wa gatatu ubwo yakiraga abakuru b'ibihugu bitanu bya Afurika y'iburengerazuba i Washington

Ahavuye isanamu, White House

Insiguro y'isanamu, Perezida Trump yatangaje ibyo ku wa gatatu ubwo yakiraga abakuru b'ibihugu bitanu bya Afurika y'iburengerazuba i Washington

Mu gihe umuhate w'Ubutegetsi bwa Trump n'ubwa Qatar ukomeje gushimwa, byitezwe ko ba Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bahurira i Washington, nk'intambwe ya nyuma yo gushimangira ariya masezerano.

Ku wa gatatu, Perezida Donald Trump yavuze ko atekereza ko "mubyumweru bicye biri imbere…bazaza gusinya ku masezerano ya nyuma [y'amahoro]".

Trump asubiramo kenshi ko yabashije kugeza ibi bihugu ku mahoro avuga ko "byari bimaze imyaka 30 birwana…" ko "yari intambara ndende y'inkundura".

Abasesenguzi batandukanye bavuga ko gusinya amasezerano y'amahoro ari intambwe ikomeye, ariko ko igikomeye kurushaho ari ukuyubahiriza, kuko hari amasezerano yasinywe mbere ntiyubahirizwe.

Ubu, benshi biteze kureba ishyirwa mu bikorwa ry'aya ya Washington, n'ayandi ashobora kugerwaho hagati ya Kinshasa na M23 mu biganiro birimo kubera i Doha muri Qatar, ibiganiro no mu mezi ashize byaranzwe no kubera mu ibanga.