Kayonza – Rwanda: Inzara itewe n'izuba ryinshi yatumye bamwe bahunga

Umurima wumagaye, urimo ibigori bibiri byumye.
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango

Mu gihe akarere ka Kayonza kavugwamo inzara ikomeye yatumye bamwe mu baturage basuhuka, leta y'u Rwanda yatangiye gutanga ibiribwa ku miryango ibabaye cyane.

Akarere ka Kayonza, kari mu ntara y'uburasirazuba, ni kamwe mu turere tuzahajwe n'inzara, kubera izuba ryinshi (amapfa) ryatumye imyaka yuma, bikaba ngombwa ko leta itanga imfashyanyo.

Nta mibare yatangajwe y'abasuhutse cyangwa abahunze kubera iyi nzara yatewe n'amapfa muri Kayonza. BBC News Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza, kugeza ubu ntibirashoboka.

Hari imirenge imwe ibiribwa bigomba gutangwa ku miryango yose iyigize, mu gihe hari ikigerageza kwirwanaho, abazahabwa ibiribwa bakaba ari abazahajwe cyane n'ikibazo cy'inzara.

Bamwe bavuga ko gutanga ibiribwa atari cyo gisubizo kirambye, ahubwo bakabona hakwiriye kuboneka uburyo bwo guhangana n'izuba ryinshi rikunze kwibasira aka karere.

Ubuyobozi bw'aka karere buvuga ko uku gutanga ibiribwa ari ukugoboka abaturage mu buryo bw'ubutabazi ariko ko igisubizo kirambye kiri mu gushakisha uburyo bwo guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.

Umugabo wambaye isengeri itukura yanditseho "NIKE", inyuma ye hari ibiti n'imirima.
Insiguro y'isanamu, Seth Nzabandora avuga ko nta cyo yaramuye mu bishyimbo n'ibigo yari yateye

Umurenge wa Ndego w'akarere ka Kayonza ni umwe mu yazahajwe cyane n'iyi nzara. Imyaka y'abaturage yose yarumye kuburyo nta n'umwe wigeze asarura.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Seth Nzabandora, atunga urutoki, yagize ati: "Dore hariya hose hari hateye ibishyimbo, hariya hari ibigori ariko ntiwamenya ko nigeze kubihatera. Aka gace nkamazemo imyaka igera kuri 20 ariko rwose kananiye kukamenyera. Iyo twejeje rimwe, tumara imyaka ine dushonje."

Muri aka gace kose imyaka yarumye, biragoye kubona igihingwa cyaba kigifite ibara ry'icyatsi kibisi.

Umukecuru wambwiye ko afite imyaka 60 na we atuye mu murenge wa Ndego. Avuga ko ikibazo cy'inzara gikomoka ku zuba ryinshi ari rusange mu batuye aha.

Ati: "Ariya mazu yose ureba barahunze. Hari aho umugabo agenda agasiga umugore n'abana, cyangwa umugore akaba ari we ugenda, utwana tugasigara twandagaye."

Olive Maniragena ni umubyeyi ubona ukiri muto. Ubwo namusangaga iwe wabonaga yacitse intege bigaragara. Na we avuga ko inzara itaboroheye ndetse we ubona asa n'uwatakaje icyizere.

Ati: "Twari twarahinze ibishyimbo n'ibigori byose biruma, ubu se twakwirirwa tubiba [dutera] amasaka? Kenshi turabwirirwa ndetse hari tukaba twanaburara."

Umurima ubonekamo ibigori byumye.
Insiguro y'isanamu, Umurenge wa Ndego ni umwe mu yazahajwe n'izuba ryinshi, aho hari uduce imyaka yumye cyane

Muri rusange, imirenge ine muri 12 igize aka karere ka Kayonza yatangiye kugezwaho ibiribwa, naho ingo zibabaye cyane zikaba zibarirwa mu 35,000.

Kuri ubu imfashanyo y'ibiribwa iracyenewe kuburyo bwihutirwa ariko abaturage basanga kubaha ibyo kurya atari cyo gisubizo kirambye.

Nzabandora yagize ati: "Icyifuzo cyacu ni uko baduha irigasiyo [uburyo bwo kuhira imyaka cyangwa irrigation]. Nubwo itatugeraho twese, abatahinze babona aho bahahira cyangwa se bagakorera abandi."

Fred Hategekimana, umuyobozi w'agateganyo w'aka karere, na we asa n'uwunga mu ry'uyu muturage.

Ubwo aheruka kumvikanira kuri televiziyo y'igihugu, yavugaga ko gutanga ibiribwa ari ukuramira abaturage mu buryo bw'ubutabazi ariko ko igisubizo kirambye kiri mu gushakisha uburyo bwafasha guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.

Leta y'u Rwanda ivuga ko igiye gushora miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda mu mishanga yo kuhira imirima yo muri Kayonza na Kirehe, uturere dukunze kuzahazwa n'amapfa.