Rwanda: Ni iki cyatumye abayobozi b'akarere ka Kayonza begurizwa icyarimwe?

Ifoto ifatanyije igaragaza abayobozi begujwe ku mirimo yabo.

Ahavuye isanamu, KAYONZA DISTRICT / RBA

Insiguro y'isanamu, Abayobozi begujwe: Uvuye ibumoso hejuru: John Bosco Nyemazi, Hope Munganyinka na Jean Damascène Harerimana
    • Umwanditsi, Anne Marie Niwemwiza
    • Igikorwa, BBC News Gahuzamiryango i Nairobi

Inama njyanama y'akarere ka Kayonza mu burasirazuba bw'u Rwanda yaraye yeguje uwari umuyobozi w'ako karere n'abamwungirije babiri, nyuma y'igihe amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuze ko hari inzara muri bimwe mu bice by'ako karere.

Abegujwe ni John Bosco Nyemazi wari umuyobozi w'akarere, Hope Munganyinka wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu na Jean Damascène Harerimana wari umuyobozi wungirije w'aka karere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Umuyobozi w'inama njyanama y'akarere ka Kayonza Doreen Basiime Kalimba yabwiye BBC News Gahuzamiryango mu kiganiro kuri telefone ku wa mbere ko mu byo abo bayobozi begurijwe harimo ikibazo cy'amapfa, ikibazo cy'imitangire ya serivise zitatangwaga neza, ikibazo cyo kudakorana neza hagati yabo, no kudakurikiza inama bagirwaga.

Uwo muyobozi w'inama njyanama yagize ati: "Ni byinshi bazize si kimwe. Twavuga nka kiriya cy'abaturage bo mu mirenge yegereye ku ishyamba bahuye n'amapfa, ntibihutire kugikemura kugira ngo abaturage babashe guhabwa ibiribwa."

BBC yagerageje kuvugana n'abo begujwe kugira ngo bavuge kuri ibi bashinjwa ariko kugeza ubu ntibabonetse.

Ku cyumweru, inama njyanama y'akarere ka Kayonza yasohoye itangazo ivuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika abagize komite nyobozi y'ako karere bose, hashingiwe ku itegeko nimero 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga akarere mu ngingo yaryo ya 11.

Kalimba yabwiye BBC ko icyo kibazo cy'amapfa atari ikibazo kihabaye "ubu ngubu gusa", ko muri ako karere hari "imirenge ikunze kugira amapfa".

Yongeyeho ati: "Mu kwezi kwa 10 n'ukwa 11 kenshi babonaga ubufasha bagahabwa ibiribwa iyo bigaragaye ko bagize amapfa kandi ni ibintu bimaze imyaka myinshi bikorwa.

"Ubu rero na bwo bagombaga kuba barahawe ibiribwa, ariko kubera imikoranire idahwitse, abayobozi b'akarere babonye amakuru baricecekera, kandi amakuru adatangiwe ku gihe hari byinshi bipfa."

Umugore wambaye imyenda ya kakhi, afite indangururamajwi mu ntoki asa n'urimo kuvuga ijambo.

Ahavuye isanamu, Kayonza District

Insiguro y'isanamu, Doreen Basiime Kalimba, umuyobozi wa njyanama y'akarere ka Kayonza, yavuze ko abegujwe batakurikije inama bagiriwe
Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Kalimba yavuze ko bo, nk'inama njyanama, icyo bakoze ari ukugira inama abo bayobozi "mu buryo bwose bushoboka, ariko ntibazikurikiza, ari na yo mpamvu twasanze nta kindi twakora uretse kubasezerera".

Ku makuru yavugwagwa ko haba hari amafaranga yatanzwe yo gufasha mu kuhira imyaka muri ako gace ariko ntakoreshwe neza, umuyobozi wa njyanama yasobanuye ko ibyo atari byo kuko ubu ibidamu (ibyuzi) bizifashishwa mu kuhira birimo gukorwa, kandi mu byo abo bayobozi bazize icyo kitarimo kuko nta ho cyagaragaye.

John Bosco Nyemazi yari yatangiye kuyobora aka karere mu mwaka wa 2021. Hope Munganyinka we yinjiye mu bajyanama b'akarere mu 2018, mu gihe Jean Damascène Harerimana we yageze mu buyobozi bw'akarere ka Kayonza mu 2016 akaza kongera kubona indi manda mu 2021.

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu turere turindwi tugize intara y'uburasirazuba. Kagizwe n'imirenge 12, kakaba kari ku buso bwa kilometero kare 1,935. Amakuru yo ku rubuga rwa interineti rwako avuga ko gatuwe n'abaturage 457,156.

Nubwo gakunze kubamo amapfa, aka karere kari muri tumwe mu turere tw'intara y'uburasirazuba tubamo ibiyaga n'amazi menshi.

Leta y'u Rwanda ivuga ko yashoye miliyoni 90 zizifashishwa mu gushyiraho uburyo bwo kuhira, mu muhate wo gushaka gucyemura ikibazo cy'amapfa cyabaye ngarukamwaka.