Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Rwandema yari afite abana batanu n'umugore bose barabica, ubu afite abana 16 – Ubukana bwa jenoside n'ubuzima nyuma yayo
- Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Venuste Rwandema uzwi ku izina rya 'Siraguma' yavukiye i Kinunu mu murenge wa Boneza, agace kegereye ikiyaga cya Kivu mu burengerazuba bw'u Rwanda, muri jenoside yari umugabo ufite umugore n'abana batanu, abo barabishe asigara wenyine, kandi yibuka imiryango myinshi yishwe ikazima bari baturanye.
Avuga ko ibikomere yagize byatumye yongera kubaka umuryango, mu buryo budasanzwe.
Uyu munsi, mu Rwanda haribukwa imiryango yazimye, IBUKA - ihuriro ry'imiryango y'abarokotse jenoside, ivuga ko icyo gikorwa gifasha "gusubiza icyubahiro imiryango yishwe ntihagire n'umwe wo muri yo urokoka" kandi ko imiryango yazimye igaragaza ubukana jenoside yakoranywe.
Aha mu karere ka Karongi habarurwa imiryango myinshi y'Abatutsi yishwe ikazima muri jenoside mu 1994. Umuryango uvugwa ni umugore, umugabo, n'abana babo.
Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2019 bwakozwe n'ihuriro ryitwaga GAERG rifashijwe na leta buvuga ko habaruwe imiryango irenga 15,000 yari irimo abantu hafi 70,000 yazimye muri jenoside mu bwicanyi bwari bugambiriye Abatutsi, hakicwa n'Abahutu batari babushyigikiye.
Muri Karongi ni ho habaruwe imiryango myinshi yazimye – igera ku 2,850 – kurusha mu tundi turere mu Rwanda, nk'uko ubwo bushakashatsi bubivuga.
Rwandema yarokotse abashije guhungira ku kirwa Ijwi mu cyahoze ari Zaïre [DR Congo ubu], icyo kirwa uba ukireba mu ntera igera kuri bilometero 15 uhagaze aho i Kinunu mu murenge wa Boneza.
Ati: "Mu byaturengeye bamwe, twanyuze muri iki Kivu…Narokowe n'ubwato bwa Kajeguhabwa ni we watujyanye hariya hakurya ku Ijwi".
Rwandema avuga ko mu buryo bubabaje, uyu Kajeguhakwa wakoraga ibikorwa byo gutabara Abatutsi bahigwaga akabahungisha, baje kumwica agarutse gutwara abandi bantu bahigwaga.
Ubwicanyi muri aka gace, Rwandema avuga ko "bwakoranywe ubukana bukabije" ku buryo ari hamwe mu habaruwe imiryango myinshi yazimye.
Ati: "Ndibuka umuryango wa Munyeragwe, warazimye burundu, umuryango wa Ndakiriye, warazimye burundu, umuryango wa Barahira warazimye burundu n'abana bose usibye umwuzukuru we wasigaye ari umwe."
Abarokotse hano bashima ko mu batumye baticwa harimo Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi bagiye bahisha cyangwa bagahungisha Abatutsi bahigwaga, ndetse ko bamwe muri bo bishwe kubera ibyo bikorwa by'ubutwari.
Kubera ikiyaga 'ubuhungiro bwarabuze'
Anselme Rurangwa utuye mu kagari ka Kabirizi, na we yavukiye hano, avuga ko "kugira ngo hagwe abantu benshi ni uko n'ubundi hari hatuye Abatutsi benshi. Jenoside itangiye, kubera n'iki kiyaga, ubuhungiro bwarabuze noneho bicwa ari benshi".
Muri jenoside, Rurangwa yari yubatse afite umugore n'umwana umwe, yabanaga kandi na mushiki we hamwe na murumuna we. Ati: "Abo bose barishwe nsigara njyenyine. [Nyuma] Nongeye gutangira bushyashya. Abantu bo mu muryango nasigaranye ni babyara banjye abandi barishwe."
Rurangwa avuga ko yibuka abari abaturanyi be bishwe imiryango yabo ikazima, ati: "Umuryango wa Nzabamwita Antoine, umuryango wa Ntirenganya, uwa Bimenyimana, uwa Ntihinyuzwa, uwa Ruvugamadandi Laurent, uwa Gashakamba, iyo ni imiryango nari nturanye na yo yazimye."
Mukantabana Scholastica na we utuye muri uyu murenge wa Boneza umuryango we wari hafi kuzima ariko arokoka wenyine, nk'uko abivuga.
Yabwiye BBC ati: "Mu muryango wanjye, mu nzu y'iwacu, ni njye wasigaye njyenyine. Iwacu bari baratubyaye turi abana umunani kandi twese twari twubatse, bo barashize nsigara njyenyine. Abatwishe ni abaturanyi bari badukikije."
Tharcisse Hategekimana na we wo muri aka gace, jenoside yabaye afite imyaka 24, ati: "Nari umusore, nabonaga byinshi". Yabwiye BBC ko imiryango igera ku 10 y'abari abaturanyi b'iwabo yibuka, avuga ko bose bapfuye bakazima.
Yiciwe abana batanu nyuma abyara 16
Imyaka 31 nyuma, u Rwanda ruracyahanganye n'ingaruka za jenoside yamaze iminsi igera ku 100, ikaba ari nayo ya nyuma yabaye mu kinyejana gishize.
Abayirokotse ba hano mu murenge wa Boneza bavuga ko kwiyubaka nyuma byabanje kubagora. Hategekimana ubu ufite abana barindwi barimo uwiga kaminuza, ati: "Ariko turashima Imana ko hari aho tugeze ubu."
Rwandema wiciwe abana batanu n'umugore, ati: "Tuvuye aho twari twarahungiye tugeze hano twaratangiye turiyubaka. Nanjye naje gushaka undi mugore ndetse nshaka n'uwa kabiri kugira ngo nshake ikidukomokaho kuko umuryango wanjye bishe na Data na Mama na murumuna wanjye.
Yongeraho ati: "Abagore banjye bombi twarabyaranye, mfite abana bose hamwe 16, umugore umwe dufitanye abana batandatu undi dufitanye abana 10. Ubu ndagerageza kubigisha."
Rwandema avuga ko gushaka abagore babiri kugira ngo abyare abana benshi "byavuye kuri ibyo bikomere" yagize.
Ati: "Ubu twariyubatse, ubuzima buragenda, turarya tukaryama, dufite amahoro."
Mukantabana Scholastica avuga ko ikirenze ku kwiyubaka yaniyunze n'abagize uruhare mu kwica umuryango we.
Ati: "Twarabyaye, kandi twashyingiye no mu batwiciye ubu dufite abuzukuru, turagenderanira nta kibazo."