Rosenberg: Wagner yahangaye Putin, none ubu umukuru wayo ashobora kuba yapfuye

Ahavuye isanamu, Wagner Telegram account / Handout
- Umwanditsi, Isesengura rya Steve Rosenberg
- Igikorwa, Umwanditsi mukuru wa BBC ku Burusiya
Ubwo Yevgeny Prigozhin n'abasirikare be bo mu itsinda ry'abacanshuro b'Abarusiya rya Wagner bigomekaga mu mezi abiri ashize, Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin yagaragaje imbamutima ze mu buryo busobanutse neza.
Yabyise "ubugambanyi" no "gusogota mu mugongo" w'Uburusiya. Icyo gihe yasezeranyije ko ababikoze bazahanwa.
Rero hari hari ugushidikanya mu Burusiya ubwo batari bahanwe.
Igihe amasezerano yagerwagaho hagati ya Prigozhin n'ibiro bya perezida (Kremlin) yo gusoza uko kwigomeka; igihe ibirego byose ku washinze Wagner n'abarwanyi be byakurwagaho, kandi hari abasirikare b'Uburusiya bari biciwe muri uko kwigomeka gukaze ariko kwamaze igihe gito.
Byatumye Perezida Putin agaragara nk'umunyantege nke.
Ubwo ikinyamakuru cyo mu Burusiya cyavugaga kuri ayo masezerano (yo gusoza uko kwigomeka na bo bagahabwa ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa mu nkiko), cyagize kiti: "Amasezerano y'ubu bwoko ubusanzwe agiranwa n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi. Nta na rimwe agiranwa n'abagizi ba nabi n'abakora iterabwoba. Ibyo byaba bivuze ko ubu dukwiye gufata Prigozhin nk'umunyapolitiki?"
Mu buryo bwihuse kandi butari bwitezwe, ibintu ubu biratandukanye cyane.
Nyuma y'amezi abiri yuzuye neza kuva icyo gihe, Prigozhin bifatwa ko yapfuye nyuma yuko indege yihariye ye ihubutse igaturikira mu murima. Komanda Dmitry Utkin wo muri Wagner na we yari ari muri iyo ndege.
Abakomeye bo mu Burusiya ntibazababazwa cyane n'urwatangajwe ko ari urupfu rwa Prigozhin. Ni na ko bizamera ku bategetsi ba gisirikare b'Uburusiya, Prigozhin yari yaramaganye ku mugaragaro kandi ashimitse ndetse agasaba ko birukanwa.
Umukuru wa Wagner yavuze ko icyo yise "Urugendo rw'Ubutabera" (uburyo bwe bw'ikikira (iyoroshya) bwo kwirinda kuvuga kwigomeka) rutari rugambiriye Kremlin, ko ahubwo rwari rugambiriye Minisitiri w'ingabo Sergei Shoigu n'umugaba w'ingabo Valery Gerasimov.
Mu by'ukuri, kwigomeka kwa Wagner kwabaye uburyo butaziguye bwo guhangara ubutegetsi bwa Perezida Putin n'amasaha 24 yo gukorwa n'isoni kwa Kremlin.
Putin ubwe yavuze ko leta y'Uburusiya yari imaze igihe iha itsinda rya Wagner amafaranga yo gukoresha. Byagaragaye ko amafaranga atari yaratumye iryo tsinda rimuyoboka.
Niba ibi byari igikorwa cyo kwihorera cy'abari ku butegetsi, bitanze ubutumwa bubiri busonabutse ku bayoboke ba Prigozhin no kuri buri muntu wundi uwo ari we wese wo mu Burusiya ushobora kuba yari afite akayihayiho ko kubarwanya akoresheje intwaro:
- Ntubigerageze
- Reba ibiba ku babigerageza.
Ibyo bivuze ko imbere mu Burusiya Perezida Putin ashobora gusohoka muri ibi bintu bikomeye byabaye ari umunyembaraga kurushaho.
Ariko se niba Prigozhin ahindutse umumaritiri? Hacura iki niba abari baramuyobotse - kandi bakaba ari abarwanyi batojwe bikomeye - basabye ko habaho ibikorwa byabo bwite byo kwihorera?

Ahavuye isanamu, Reuters
Grey Zone, shene (channel) yo ku rubuga rwa Telegram ifite aho ihuriye na Wagner, yegetse urwatangajwe ko ari urupfu rwa Prigozhin ku "bagambanyi b'Abarusiya".
Iyo shene ntiyasobanuye abo ivuga ko ari abagambanyi ndetse ntiyanasobanuye icyo Wagner izabikoraho.
Niba iri hanuka ry'indege ryari ubugizi bwa nabi, ibyo ntibizatungurana cyane ku Barusiya benshi. Kuva habaho kwa kwigomeka, hakomeje kubaho guhwihwisa mu matamatama ku bizaba kuri Prigozhin, hibazwa niba koko ibikorwa bye bizababarirwa.
Ibyo agomba kuba yari abizi. Nyamara ariko, mu byumweru bya vuba aha bishize, ubwo yagendaga mu ndege yihariye ye, bigaragara ko atabonaga ko ingendo zo mu kirere ziteje ibyago. Wenda yibwiraga ko ari umuntu ukomeye cyane, w'ingenzi cyane mu Burusiya bwa none kuburyo atakwicwa?










