Intambara yo muri Ukraine iri kwangiza Putin – umukuru wa CIA

William J Burns ubwo yavugaga ijambo muri sena y'Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, William J Burns yavuze ko kunanirwa kw'intambara yo muri Ukraine gushobora guteza ibibazo ku butegetsi bwa Vladimir Putin ku Burusiya
    • Umwanditsi, Gordon Corera
    • Igikorwa, Umunyamakuru ku mutekano, BBC News

Umukuru w'urwego rw'ubutasi bwo mu mahanga rw'Amerika (CIA) avuga ko intambara yo muri Ukraine irimo "kwangiza" ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin ku Burusiya.

Umukuru wa CIA William J Burns avuga ko kuba mu Burusiya hari ukutanyurwa n'iyi ntambara birimo guha amahirwe mashya CIA yo gukusanya amakuru y'ubutasi.

Uyu maneko mukuru w'Amerika yabivugiye mu Bwongereza ubwo yavugaga ijambo ngaruka mwaka mu kigo Ditchley Foundation.

Yavuze iryo jambo nyuma y'icyumweru habaye imyivumbagatanyo mu Burusiya iyobowe n'umukuru w'itsinda ry'abacanshuro b'Abarusiya rya Wagner, Yevgeny Prigozhin.

Burns yavuze ko buri muntu wese "yatangajwe" n'ibyabaye ku itariki ya 23-24 y'ukwezi gushize kwa Kamena (6), ubwo Prigozhin n'itsinda rye bakoraga "guhangana kwitwaje intwaro" n'ubutegetsi bw'i Moscow, bagafata inzira berekeza kuri uwo murwa mukuru w'Uburusiya.

Umukuru wa CIA yavuze ko ibikorwa bya Prigozhin byabaye "kwibutsa kugaragara kw'ukuntu intambara ya Putin yangije sosiyete ye bwite n'ubutegetsi bwe bwite".

Yongeyeho ko ingaruka itari iy'ibikorwa gusa bya Prigozhin ahubwo n'ingaruka y'ibyo yatangaje – birimo guhinyura impamvu n'ishyirwa mu bikorwa ry'igitero cy'Uburusiya – izamara igihe.

Muri iryo jambo yavuze yabanje kuritegura (asoma), Burns yagize ati: "Kutanyurwa n'intambara bizakomeza kumunga ubutegetsi bw'Uburusiya".

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Akomoza ku ruhare rwa CIA mu guha akazi ba maneko bashya bayiha amakuru y'ubutasi, yagize ati: "Uko kutanyurwa gutuma habaho amahirwe abaho rimwe mu kiragano [mu myaka myinshi] kuri twebwe muri CIA".

"Ntabwo turimo kuyapfusha ubusa". Kuri ayo magambo, abakurikiye ijambo rye basetse. Ati: "Twakira neza cyane amahirwe abayeho mu mikorere".

CIA iherutse gutangiza igikorwa cy'ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyambaga bwo kugerageza kugera ku bantu bo mu Burusiya, harimo na videwo yatangaje ku rubuga rwa Telegram, rukoreshwa cyane n'Abarusiya. Ubwo bukangurambaga butanga amabwiriza ku buryo bwo kuvugana na CIA ku rubuga rwa internet kandi ntihagire ubona ko umuntu yavuganye na yo.

Mu cyumweru cya mbere cyo gutangazwa kwayo, iyo videwo yarebwe inshuro miliyoni 2.5.

Burns yanongeye gushimangira ubutumwa abandi bategetsi bo muri Amerika batangaje mu ruhame ko Amerika nta ruhare yagize mu myivumbagatanyo ya Prigozhin.

Ntabwo yavuze mu buryo butaziguye ku makuru aherutse gutangazwa mu kinyamakuru the Washington Post ko Burns yakoze uruzinduko rwo mu ibanga mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine mbere y'iyo myivumbagatanyo.

Byatangajwe ko ibiganiro byarimo ko kuba igitero cya Ukraine cyo kwigaranzura Uburusiya mu bice bwafashe byo muri Ukraine gishobora kugira icyo kigeraho, bishobora gufungura inzira y'ibiganiro, Ukraine ikaba ifite ijambo rinini cyane mu gihe haba hari ubutaka bunini yisubije.

Burns – mbere wabaye ambasaderi w'Amerika mu Burusiya kuva mu 2005 kugeza mu 2008 – yavuze ko kuba yaramaze igihe kinini cyo muri iyi myaka 20 ishize agerageza gusobanukirwa na Perezida Putin byamuhaye "kwicisha bugufi kwinshi ku kuba yakwigira intyoza [inararibonye] ku bijyanye na Putin n'Uburusiya".

Ariko yongeyeho ko ikintu kimwe yize ari uko buri gihe biba ari ikosa gukerensa (gupfobya) ko Putin icyo ahanze amaso ari ukugenzura Ukraine.

Yavuze ko Perezida w'Uburusiya yemera ko nta Ukraine, Uburusiya butaba igihugu cy'igihangange kandi ko Putin ubwe byatuma adashobora kuba umutegetsi ukomeye.

Burns yagize ati: "Uko guhanga amaso guteje ibyago kandi kw'ubugome kwamaze gukoza isoni Uburusiya ndetse gushyira ku karubanda intege nke zabwo.

"Intambara ya Putin yamaze kuba ukunanirwa kwo mu igenamigambi ku Burusiya: intege nke z'igisirikare cyabwo zaragaragaye, ubukungu bwabwo bwarangiritse cyane [kandi bizakomeza] mu gihe cy'imyaka iri imbere, ndetse ejo hazaza habwo nk'umufatanyabikorwa muto kandi ukolonijwe mu bukungu n'Ubushinwa harimo guterwa n'amakosa ya Putin".

Avuga ku Bushinwa, umukuru wa CIA yavuze ko bwaba ari ubusazi kuri Amerika kugerageza guca ukubiri (kwitandukanya) n'Ubushinwa kubera ukuntu ibi bihugu byombi ari magirirane (bicyenerana) cyane mu rwego rw'ubukungu.

Yagize ati: "Ubushinwa ni cyo gihugu cyonyine gifite ubushake bwo guhindura uko isi itegetswe kandi burimo no kugenda burushaho kugira ububasha bwo mu bukungu, diplomasi, igisirikare n'ikoranabuhanga bwo kubikora".

Yongeyeho ko Amerika ahubwo ikwiye "gukuraho ibyago mu buryo burimo gushyira mu gaciro no kongera abo ikorana na bo, [ikabikora inyuze] mu kubona aho ikura ibyo icyeneye hashobora kwihanganira ibibazo byavuka, kurinda kuba ku isonga mu ikoranabuhanga kwacu ndetse no gushora imari mu bushobozi bw'inganda [amahinguriro mu Kirundi]".