Abategetsi b'Amerika bari mu 'biganiro bitaziguye' n'inyeshyamba zatsinze muri Syria

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken ageza itangazo ku banyamakuru nyuma yo kugirana inama na ba minisitiri w'ububanyi n'amahanga bo mu itsinda ry'ibihugu by'Abarabu ryiga kuri Syria (Arab Contact Group on Syria), aha ni mu mujyi wa Aqaba, wo mu majyepfo ya Yorudaniya (Jordan), ku itariki ya 14 Ukuboza (12) mu mwaka wa 2024

Ahavuye isanamu, Reuters

    • Umwanditsi, Sebastian Usher na Ian Casey
    • Igikorwa, BBC News

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'Amerika Antony Blinken yavuze ko Amerika yaganiriye mu buryo butaziguye n'inyeshyamba zo mu mutwe wa HTS ubu zigenzura Syria nyuma yuko zihiritse ubutegetsi bwa Assad.

Ni bwo bwa mbere Amerika yemeye ko yaganiriye mu buryo butaziguye n'umutwe wa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), kuri ubu Amerika ifata nk'umutwe w'iterabwoba.

Blinken yabivugiye muri Yorudaniya (Jordan) nyuma y'ibiganiro yagiranye n'abahagarariye ibihugu byinshi by'Abarabu, Turukiya n'Uburayi, biga kuri ejo hazaza ha Syria.

Abategetsi bemeye gushyigikira gahunda y'inzibacyuho ikozwe mu mahoro muri icyo gihugu. Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Yorudaniya yavuze ko ibihugu bikomeye byo muri ako karere bidashaka kubona Syria "ijya mu kajagari".

Itangazo rihuriweho ryasabye ko habaho leta ya Syria ihuriwemo na bose yubahiriza uburenganzira bwa ba nyamucye ndetse idatanga icyicaro cy'"imitwe y'iterabwoba".

Ibiganiro imbere no hanze ya Syria nyuma y'ibintu bintunguranye byabaye muri icyo gihugu mu byumweru bya vuba aha bishize, byabaye ibyo kuvuga ko ari ingenzi cyane gushyiraho ubutegetsi bushya Abanya-Syria bose bibonamo.

Mu nama muri Yorudaniya, Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Irake Fuad Hussein yavuze ku guhangayika kujyanye n'ejo hazaza ha Syria, avuga ko agusangiye n'abandi bo mu karere k'uburasirazuba bwo hagati n'abo hanze yako.

Yavuze ko abafite ijambo mu karere badashaka kubona habaho indi Libya – akomoza ku kuntu ibintu byadogereye nyuma yuko uwari umutegetsi wa Libya Koloneli Muammar Gaddafi akuwe ku butegetsi.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Turukiya Hakan Fidan yavuze ko inzego z'ubutegetsi zisanzwe ziriho muri Syria zigomba kubungwabungwa ndetse zikavugururwa.

Nkuko byatangajwe n'ibiro ntaramakuru Reuters, Fidan yagize ati: "Ntimwemerere na rimwe iterabwoba gufatirana iki gihe cy'inzibacyuho. Kandi tugomba guhuza ibikorwa byacu ndetse tukigira ku makosa yo mu gihe cyashize."

Hagati aho, Israel yagabye ibindi bitero byo mu kirere kuri Syria bibarirwa muri za mirongo, nkuko urubuga rukurikiranira hafi iby'intambara rubivuga, nubwo ibihugu byo mu karere byamaganye ibyo bikorwa bya Israel.

Mbere, Israel yavuze ko igamije "gusenya ubushobozi bwo mu gihe kirekire kiri imbere" buyiteje inkeke.

Umutwe w'inyeshyamba ukomeye cyane, HTS, wagaragaje ko urimo gushaka ko habaho leta ihuriwemo na bose. Ariko amateka y'uwo mutwe yo kuba wari umutwe ugendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu, yatumye bamwe bagira amakenga niba uzakurikiza ibyo wasezeranyije.

Blinken yavuze ko Amerika irimo kuganira mu buryo butaziguye na HTS – by'umwihariko ku bijyanye n'umunyamakuru w'Umunyamerika Austin Tice umaze igihe kirekire yaraburiwe irengero.

Ari muri Yorudaniya, Blinken yabwiye abanyamakuru ati: "Dukomeje kuganira na HTS n'izindi mpande."

Nta muntu n'umwe wari uhagarariye Syria muri ibyo biganiro byo muri Yorudaniya. Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu umunani by'Abarabu bitabiriye iyo nama bavuze ko bashaka gutuma Syria yunga ubumwe ndetse ntibemo amacakubiri ashingiye ku myemerere cyangwa kuri politike.

Abandi batabonetse muri ibyo biganiro ni ibihugu bibiri byahaye Assad ubufasha bwinshi bw'amafaranga, bigatuma amara igihe kirekire akiri ku butegetsi, ari byo Irani n'Uburusiya.

Igicucu cy'ibihugu by'amahanga byarwaniye muri Syria igihe kirekire cyane kibuditse kuri ejo hazaza h'icyo gihugu.

Inzego za politike zizajyaho muri Syria zizacyenera kugira ubufatanye, atari gusa mu gihugu ahubwo no hanze yacyo, kugira ngo hizerwe bya nyabyo ko Abanya-Syria bazubakira ku cyanga cy'ubwisanzure bumvise kuva mu cyumweru gishize.

Ahmed al-Sharaa, mbere wari uzwi nka Abu Mohammed al-Jolani, umukuru wa HTS, arimo kuvugana n'itsinda ry'abamushyigikiye imbere mu musigiti wa Ummayad, mu murwa mukuru Damascus wa Syria. Abantu benshi barimo kumufotora. Yambaye ishati y'icyatsi kibisi yo mu bwoko bw'imyambaro ya gisirikare.

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Ahmed al-Sharaa, umukuru wa HTS, mbere yakoreshaga izina rya Abu Mohammed al-Jolani

Inyeshyamba zo muri Syria zasoje ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwari bumaze imyaka 24, zifata umurwa mukuru Damascus ndetse perezida ahungira mu Burusiya ku itariki ya 8 Ukuboza (12) uyu mwaka.

Ihirikwa rye ryakurikiye intambara yo gusubiranamo kw'Abanya-Syria yari imaze imyaka 13, yatangiye nyuma yuko Assad aburijemo mu rugomo imyigaragambyo y'abaharanira demokarasi.

Imirwano yiciwemo abantu barenga 500,000, ituma abandi babarirwa muri za miliyoni bata ingo zabo, ndetse ibihugu bikomeye byijandika muri iyo ntambara hamwe n'imitwe byakoreshaga.

Umukuru w'umutwe w'inyeshyamba wa HTS, Ahmed al-Sharaa, mbere yakoreshaga izina rya Abu Mohammed al-Jolani, yashyizeho Mohammed al-Bashir nka Minisitiri w'intebe w'inzibacyuho, none ubu isi ihanze amaso ukuntu politike ya Syria izagenda nyuma y'ubutegetsi bw'umuryango wa Assad bwamaze imyaka 50.

Umutwe wa HTS washinzwe mu mwaka wa 2011 ufite irindi zina, rya Jabhat al-Nusra, icyo gihe wari ushamikiye mu buryo butaziguye ku mutwe wa al-Qaeda. Wafatwaga nk'umwe mu mitwe ikaze cyane kandi yica cyane yarwanyaga Perezida Assad.

Umuryango w'Abibumbye (ONU), Amerika, Turukiya n'ibindi bihugu byawufataga nk'umutwe w'iterabwoba – ndetse kuri ubu ni ko bikiwufata.

Ariko al-Sharaa yavuze ku mugaragaro ko yatandukanye na al-Qaeda, ndetse ubutumwa bwa HTS bwo mu gihe cya vuba aha gishize bwabaye ubwo kudaheza no kwanga urugomo cyangwa kwihorera.