RDC – Rwanda: Umusesenguzi abona ko hakiri amacenga n'imitego mu biganiro bya Luanda

    • Umwanditsi, Didier Bikorimana
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango

Umusesenguzi kuri politike yo mu karere k'ibiyaga bigari avuga ko ibiganiro by'amahoro bya Luanda hagati y'u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nta cyo birageraho gifatika ahanini kuko "abaganira batemera ko ari bo bari mu ntambara".

Onesphore Sematumba, umusesenguzi kuri DR Congo wo mu kigo cy'ubushakashatsi ku makimbirane, International Crisis Group (ICG), yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bishobora kuzafata igihe kirekire kugira ngo ibyo biganiro biyobowe na Perezida w'Angola João Lourenço bigere "ku musaruro unogeye abaturage".

Muri uku kwezi, biteganyijwe ko ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba DR Congo n'u Rwanda bazahurira muri Angola, bakemeza cyangwa bakanga ibyemejwe n'inzobere za gisirikare zateranye mu mpera y'ukwezi gushize kugira ngo zige ku bigomba gukorwa mu kugera ku mahoro muri ako karere, umuhuza – Angola – yasabye impande zombi.

Imirwano irakomeje hagati y'uruhande rwa leta ya DR Congo n'imitwe ifatanya na rwo mu kurwana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 nubwo ibiganiro bya Luanda byemeje agahenge.

Radio Okapi iterwa inkunga n'Umuryango w'Abibumbye (ONU) ikorera muri icyo gihugu yatangaje ko kuva ku wa mbere imirwano ikaze ibera mu gace ka Bukombo muri teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, hagati ya M23 n'imitwe ishyigikiye leta ya DR Congo iri mu rugaga rwitwa Wazalendo.

Urubuga rw'amakuru rw'iyo radiyo rusubiramo amagambo y'abategetsi bo mu nzego z'ibanze zaho bavuga ko abarwanyi ba M23 ari bo bateye, baturutse mu duce twa Bishusha na Bambo. BBC Gahuzamiryango ntiyashoboye kubigenzura mu buryo bwigenga, gusa mu gihe cyashize M23 yagiye ivuga ko iterwa n'uruhande rwa leta, bikaba ngombwa ko yirwanaho.

Ibyo bibaye mu gihe mu mpera y'icyumweru gishize, leta y'Amerika yavuze ko ihangayikishijwe bikomeye no kurenga ku gahenge guhera ku itariki ya 20 Ukwakira (10) uyu mwaka "gukorwa n'umutwe witwaje intwaro wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda ndetse wafatiwe ibihano n'Amerika na ONU".

Leta y'Amerika ivuga ko "M23 igomba aka kanya guhagarika imirwano no kuva mu birindiro byayo muri teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu ya Ruguru".

Yongeye gusubiramo "ubusabe bumaze igihe kirekire" bwayo ko u Rwanda "rukura aka kanya" abasirikare barwo bose n'ibikoresho ku butaka bwa Congo, birimo na misile zirasirwa ku butaka zoherezwa mu kirere, ndetse rukareka guhungabanya uburyo bw'ikoranabuhanga ndangacyerekezo bwa GPS bwa Congo.

Leta y'Amerika inasubiramo "ubusabe bumaze igihe kirekire" ko leta ya Congo ihagarika "gukorana n'umutwe witwaje intwaro [w'Abanyarwanda] wa FDLR", urwanya leta y'u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo, "wafatiwe ibihano n'Amerika na ONU", igafata n'"ingamba z'aka kanya zo kuwusubiza mu buzima busanzwe [kuwambura intwaro]".

'Ibiganiro bya Luanda ntibiratangira' – Sematumba

Amerika ivuga ko inzira y'amahoro ya Luanda yateye "intambwe y'ingenzi", igasaba impande zose kubahiriza ibyo ziyemeje, birimo ko buri gihugu gikwiye kubaha ubusugire bw'ikindi, kurinda abasivile, ndetse abahonyoye uburenganzira bwa muntu buri gihugu kikabibaryoza.

Ariko umusesenguzi Sematumba asanga kugeza ubu ibiganiro bya Luanda bidashobora gutanga umuti w'ikibazo kubera "amacenga" avuga ko abirimo, ku bwe atuma mu by'ukuri ibiganiro "bitaratangira kuko ntabwo mwakora négociations [ibiganiro] kandi mutumvikana ku kibazo uko giteye".

Agira ati: "Aho bipfira ni henshi. Ubwa mbere, ni ukubona abaganira, abajya mu biganiro, batemera ko ari bo bari mu ntambara. Nta kuntu rero wazana agahenge mu ntambara utarwana.

"U Rwanda kugeza n'ubu ntabwo bigeze bemera ko bafite abasirikare cyangwa ko bafite n'uruhare mu bibera mu burasirazuba bwa Congo."

Nubwo raporo z'inzobere za ONU hamwe n'ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw'isi biyishinja gufasha M23, leta y'u Rwanda yakomeje guhakana ivuga ko idafasha uwo mutwe kandi ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo ari ibibazo by'Abanye-Congo ubwabo, ivuga ko bishingiye ku miyoborere mibi ubutegetsi bw'i Kinshasa bumaze imyaka bwarananiwe gucyemura.

Umutwe wa M23 na wo uhakana gufashwa n'u Rwanda, ukavuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk'Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n'ubutegetsi bw'i Kinshasa.

Ubu ugenzura ibice binini byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru, muri teritwari za Rutshuru na Masisi, n'ibice bimwe byo muri teritwari ya Walikale.

Mu ntangiriro y'uku kwezi kw'Ugushyingo (11), abategetsi b'u Rwanda na DR Congo bahuriye ku mupaka w'ibihugu byombi ku ruhande rw'i Goma, mu ntambwe nshya y'ibiganiro bya Luanda yo gutangiza "urwego rwongerewe imbaraga rw'ubugenzuzi igihe bibaye ngombwa".

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Congo ivuga ko urwo rwego rugizwe n'abasirikare bakuru 18 b'Angola, abasirikare bakuru batatu ba Congo n'abasirikare bakuru batatu b'u Rwanda.

Uru rwego ni kimwe mu byemejwe n'impande zombi mu biganiro bya Luanda, rushinzwe kuzagenzura ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro byitezwe ko impande zombi zizageraho i Luanda, ashingiye ahanini ku ngingo ebyiri, "guhashya umutwe wa FDLR no kuva mu ntambara kw'ingabo z'u Rwanda".

Gusa Sematumba asanga hari "ahandi bipfira" mu biganiro bya Luanda.

"Ni ukubona bariya barwanyi ba M23 bo bavuga ko ari bo bari kurwana – kandi bakabigaragaza kandi bakanabyemera – [ariko bakavuga] ko bo batari muri ibi biganiro.

"Ubwo rero niyo i Luanda bageza aho bashyira umukono ku bipapuro, aba M23 bo baravuga bati 'ça ne nous engage pas – ntabwo bitureba. Ntabwo twarebwa n'amasezerano tudafitemo uruhare.'"

Ni iki umuhuza akwiye gukora?

Mu gihe cyashize, Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi yashimangiye ko atazigera na rimwe aganira imbona nkubone na M23, yemeza ko ari igikoresho cy'u Rwanda. Yavuze ko ashaka "kuvugana n'u Rwanda, si ukugirana ibiganiro… kugira ngo mbaze Bwana Kagame... icyo ashaka ku baturage banjye."

Nubwo amaherezo uko guhura kwa Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame kwaba, Sematumba asanga ibyo bitaba bicyemuye ikibazo.

"Umuhuza Perezida [Lourenço] w'Angola ashaka ko Perezida wa Congo na Perezida w'u Rwanda bazahura bagahuza ibiganza, ubwo akabona ko ikibazo gisa n'ikirangiye, ariko twe tubona ko ibyo bishobora kuba ariko ntibizane agahenge abaturage baba bategereje bamaze imyaka myinshi mu ntambara."

Kugira ngo ikibazo cy'intambara mu burasirazuba bwa Congo kibonerwe umuti urambye, Sematumba avuga ko bo mu kigo ICG basanga "hari umutego Perezida Lourenço w'Angola yagombye kutagwamo".

"Uwo mutego ni ziriya mpaka za Kinshasa na Kigali, bamwe bavuga bati 'FDLR – Kigali ibwira Kinshasa iti ''mubahashye, mubamare. Natwe tuzareba za ngamba [z'ubwirinzi] ko twazikuraho…'' – bariya basirikare ibihumbi bafite muri Congo na ziriya ntwaro ziteye ubwoba. 'Ibyo tuzabikuraho n'abasirikare bacu bazavayo ari uko mumaze FDLR.' Ni umutego kuko ntabwo bishoboka."

Sematumba avuga ko "igishoboka ahubwo ari uko umuhuza yagombye kubwira buri ruhande ko bitemewe gukora ibyo bakora".

"U Rwanda ntabwo rwemerewe gushora abasirikare barwo mu gihugu cy'igituranyi. Ni amakosa mu mategeko mpuzamahanga. Ntabwo bagombye kubiganiraho.

"Namwe rero Bakongomani, mumenye ko bitemewe gushyigikira imitwe... nta nubwo mwemerewe gukoresha insoresore muhereza intwaro n'amafaranga kugira ngo yishore [zishore] mu ntambara.

"Bavanyeho uwo mutego, noneho basigara baganira bati 'turapfa iki?'"

Igihe ibyo byaba bibaye, nta gushidikanya ko yaba inkuru nziza ku baturage miliyoni hafi 7,3 ONU ivuga ko bataye ibyabo bagahungira ahandi imbere muri Congo mu myaka myinshi ishize y'umutekano mucye, biganjemo abo mu burasirazuba.

Biyongereye kuva intambara hagati y'ingabo za leta na M23 yakongera kubura mu mpera y'umwaka wa 2021.