Papa abakristu b'i Kabgayi mu Rwanda bifuza

Ilibagiza na Kamana baganiriye na BBC Gahuzamiryango basohotse muri misa ya mu gitondo muri Bazilika nto ya Kabgayi kuri uyu wa kane
Insiguro y'isanamu, Ilibagiza na Kamana baganiriye na BBC Gahuzamiryango basohotse muri misa ya mu gitondo muri Bazilika nto ya Kabgayi kuri uyu wa kane
    • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
    • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Kabgayi

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu gatolika bambwiye ko bizeye ko Papa mushya yaba Umunyafurika, kandi bishobora gutungarana akaba Umunyarwanda. Itora ry'umusimbura wa Papa Francis rirakomeza uyu munsi i Vatican.

Mu gitambo cy'iyi misa muri Bazilika nto ya Kabgayi, kimwe n'ahandi henshi ku isi, batangiye basaba Roho mutagatifu kumurikira abakardinali barimo gutora papa mushya.

Nk'uko byari byitezwe, itora rya mbere ryabaye ejo nimugoroba nta papa waribonetsemo, bityo hazamutse umwotsi w'umukara.

Uyu munsi barongera batore, itora rya mbere riratangira saa 10:30 ku isaha ya Vatican ari nayo ya Kigali na Gitega.

Aha kuri Bazilika nto ya Kabgayi, ni ahantu ndangamateka ya Kiliziya mu Rwanda, iyi ni yo yonyine muri kiliziya zigera 1,000 ziri mu Rwanda, yitwa Bazilika. Ni imwe muri eshanu (5) ziri muri Afurika y'Iburasirazuba, ikaba n'imwe muri bazilika zirenga gato 20 gusa ziri muri Afurika, nk'uko bigaragazwa n'urubuga GCatholic rutangaza amakuru ya kiliziya.

Mu misa henshi barasabira abakardinali barimo gutora papa kuyoborwa na Roho Mutagatifu
Insiguro y'isanamu, Mu misa zirimo kuba, barasabira abakardinali barimo gutora papa kuyoborwa na Roho Mutagatifu

Misa ya mu gitondo uyu munsi ihumuje aha kuri iyi Bazilika, negereye Agnès Beata Ilibagiza. Uyu yavukiye aha i Kabgayi kandi ni ho yumvira misa iyo yaje hano ku ivuko kuko ubusanzwe atari ho atuye.

Iribagiza afitanye amateka yihariye na hano, ati: "Ndi ubuvivi bwa Bwayi uri mu bahesheje izina iyi ngiyi Kabgayi". Yambwiye ko barimo gukurikiranira hafi itorwa rya papa mushya.

Ati: "Turimo turakurikirana cyane gutora papa mushya, turimo turabikorera noveni (iminsi 9 yogusengera ikintu runaka), hirya no hino ku isi kuri za zoom, mu miryango remezo, twifuza ko badutorera umupapa mwiza.

"Umupapa mwiza twifuza ni umeze nka Papa François kuko yari papa w'abakene… agakunda kandi gutanga inyigisho twese twumva, atari inyigisho zirimo filozofi zihambaye."

Ilibagiza yongeraho ati: "Uwo batora wese kuri njyewe ntacyo bitwaye, yaba umunyarwanda, yaba umuzungu, yaba uwo muri Amerique Latine (Amerika y'Epfo), yaba umunyaziya…"

Umwihariko wa Kagbayi muri kiliziya mu Rwanda

Aha i Kabgayi hafite amateka yo kuba ari ho hari Paruwasi Katedrali ya mbere mu Rwanda kuva mu 1912, nubwo iyi nyubako uku imeze uyu munsi yari itaruzura.

Iyi nyubako ifite ifite ubujyejuru - ushyizemo n'umunara wayo - bwa metero zirenga 45, yatashywe yuzuye nka kiliziya nshya mu 1923.

Kuva mu 1959 hano i Kabgayi hari Arkidiyosezi ari ho hayoborerwa Kiliziya mu Rwanda kugeza mu 1973 hashinzwe Arkidiyosezi ya Kigali, nk'uko amateka ya kiliziya gatolika mu Rwanda abivuga.

Kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane
Insiguro y'isanamu, Kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane

Mu mwaka 1990 iyi nyubako ikiri katedrali, yasuwe na Papa Yohani Pawulo wa II, yahise agezwaho icyifuzo ko iyi kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.

Mu 1992 ni bwo Papa Yohani Pawulo wa II yashyize iyi Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto.

'Kardinali w'Umunyarwanda yaratunguranye na papa yatungurana'

Jean Baptiste Kamana na we yavukiye hano i Kabgayi yambwiye ati: "Twifuza papa uha agaciro cyane cyane Abanyafurika".

Abakardinali batora

Abagatulika muri Afurika bagera kuri miliyoni 281 kandi bariyongera kurusha ku yindi migabane yose y'isi. Ariko kuva mu myaka irenga 1,500 ishize nta mu kardinali wo muri Afurika uratorerwa kuba papa.

Mu bakardinali barenga 130 barimo gutora 17 ni abo muri Afurika, mu gihe hafi 40% by'abakardinali batora ari abo ku mugabane w'Uburayi.

Abahabwa amahirwe

Kamana ati: "Turifuza umupapa wo muri Afurika, by'umwihariko tugize amahirwe tukabona umuvandimwe wacu w'Umunyarwanda Kardinali [Antoine] Kambanda byaba ari akarusho.

Yongeraho ati: "Igituma twizera ko bishoboka ni uko byanatunguranye no kubona uwo mu kardinali, bishobora no gutungurana tukabona papa, ntekereza ko buri munyarwanda [iki] ari ikintu kituri ku mutima, ntabwo ari njye njyenyine."

Papa mushya azaboneka ryari?

Guhera uyu munsiabakardinali bateraniye muri 'conclave' bazajya batora kabiri mu gitondo, hakurikireho ifunguro rya saa sita n'ikiruhuko, nyuma y'icyo kiruhuko bongere batore nibura kabiri.

Mu nyandiko ze bwite, Papa Francis yavuze ko muri ako gahe k'ikiruhuko ari bwo yatangiye kubona ibimenyetso ko abakardinali barimo bagenda bamuhurizaho.

Yatowe ku itora rya mbere nyuma y'akaruhuko ka saa sita. 'Conclave' ebyiri ziheruka zose zarangiranye n'umunsi wa kabiri.

Kugeza ubu nta buryo na bumwe bwo kumenya niba kuri iyi nshuro iyi 'conclave' iba ndende cyangwa yihuta - gusa abakardinali bazi neza ko gutinza iki gikorwa gushobora gufatwa nk'ikimenyetso cyo kutumvikana hagati yabo.

Abakristu gatulika i Kabgayi bategereje cyane kumva inkuru y'itorwa rya papa mushya
Insiguro y'isanamu, Abakristu gatulika i Kabgayi bategereje cyane kumva inkuru y'itorwa rya papa mushya

I Vatican, i Kabgayi, n'ahandi kw'isi, miliyoni amagana z'abakristu gatolika bategereje cyane inkuru ko papa mushya yatowe.

Abari i Vatican baritegereza aho umwotsi usohokera iburyo bwa Bazilika ya Mutagatifu Petero, bategereje umwotsi w'umweru nk'ikimenyetso ko papa mushya yatowe

Hakurikiraho gutangaza mu Kilatini ngo 'Habemus Papam', bisobanuye 'Dufite Papa'. Maze akerekwa abantu ibihumbi bakoraniye ku mbuga ya Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Vatican.

Muri uwo mwanya, kuri iyi Bazilika ya Kabgayi no ku zindi kiliziya nyinshi ku isi haravuzwa inzogera nini zo kwishimira ko habonetse Papa mushya.

Kuri papa wifuzwa, Ilibagiza yabwiye BBC ati: "Baduhe papa utugarurira ikizere, ubasha kuvugana n'abategetsi b'iyi si [kugira ngo] bahagarike intambara hirya no hino, batume abana b'Imana twese turyama tugasinzira."