Kubashidikanya, kubagirira impuhwe... Ingorane z'abafite ubumuga ku isoko ry'umurimo mu Rwanda

- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango
Nicodème Habumugisha yavukanye ubumuga bw'uruhu, yahuye n'ingorane zirimo akato no guhezwa ariko abasha kwiga arangiza kaminuza kugeza ku rwego rwa 'doctorat'. Ingorane nk'izo abafite ubumuga nka we bavuga ko bakomeje guhura na zo no ku isoko ry'umurimo mu Rwanda.
Urugaga rw'abantu bafite ubumuga mu Rwanda ruvuga ko nubwo hari ababashije kwiga no kubona ubumenyi buhagije hakiri ababuzwa amahirwe iyo bigeze ku gutanga akazi, cyangwa bagahabwa bikaba nko kubagirira impuhwe.
Leta y'u Rwanda ishishikariza Abanyarwanda kutavutsa amahirwe abafite ubumuga mu gihe bagaragaje ko bafite ubushobozi.
Habumugisha avuga ko ku ishuri bagenzi be bamuhaga akato kubera uruhu rwe, uyu mugabo ubu wubatse kandi ufite abana, yumva neza ingorane abafite ubumuga nk'ubwe bahura na zo ku isoko ry'umurimo.
Yagize ati: "Abatanga akazi batekereza ko abafite ubumuga bw'uruhu badatanga umusaruro, ko abakiliya batazagaruka niba bakiriwe n'ufite ubumuga bw'uruhu.
"Turasaba ko hejuru yo gushyiraho amategeko leta yanafata iya mbere mu gutanga akazi, dukeneye kubona abantu bafite ubumuga bafite akazi muri za ministeri, dukeneye kubona abantu bafite ubumuga n'ahandi hafatirwa ibyemezo".
Jacques Mugisha we afite ubumuga bwo kutabona, na we yabashije kwiga arangiza kaminuza kandi ni we ukuriye ihuriro ry'abatabona mu Rwanda.
Abafite ubumuga nk'ubwe baracyahura n'ibibazo bikomeye ku isoko ry'umurimo nk'uko abivuga, akifuza ko imyumvire mu bakoresha ihinduka.

Yabwiye BBC News Gahuzamiryango ati: "Bakunda guhuza imiterere yacu y'umubiri n'ubushobozi ku kazi.Ufite ingingo zose unatanga ako kazi akumva ko kuba ntameze nka we ntashoboye gukora.
"Nk'abatabona dukoresha umutima cyane ni yo mpamvu dusaba abatanga akazi kudahuza ubushobozi n'ubumuga".
Nubwo bavuga izi ngorane bahura na zo ku isoko ry'umurimo bishimira ko mu Rwanda hari ubushake bwa politike butuma abafite ubumuga babona amahirwe yo kwiga no kubaho bafite agaciro.
Bashima ko leta yashyizeho urwego rwihariye rukurikirana ibibazo by'abafite ubumuga.
Emmanuel Ndayisaba ukuriye uru rwego na we asaba abakoresha guhindura imyumvire.
Yagize ati: "Niba aje gukora ikizami cy'akazi wimureba nk'ufite ubumuga ngo uhite umukuramo cyangwa se ngo ukamuhere ko afite ubwo bumuga.
"Niba yatsinze ntabwo ari impuhwe, dukureho iyo myumvire y'abakoresha bamwe batarumva ko ufite ubumuga ashobora gukora neza akazi ndetse akaba yarusha abandi."
Bimwe mu bibazo abafite ubumuga bagihura na byo ku isoko ry'umurimo harimo ibikorwa remezo bibafasha bikiri bicye n'ikoranabuhanga ryo gufasha abafite ubumuga bwo kutumva cyangwa kutabona ritaragera hose cyangwa rihenze cyane.
Mu Rwanda ubu harimo gukorwa ibarura rizagaragaza umubare nyawo w'abafite ubumuga n'ibyakwitabwaho mu kubafasha.













