Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umugambi wo kwakira abakristu miliyoni aho Yezu yabatirijwe
Yolande Knell
BBC News, al-Maghtas, Jordan
Uyu munsi uruzi rwa Yorodani urabura agaciro uhabwa muri Bibiliya, ariko abantu bagera ku 200,000 buri mwaka bajya gusura ahantu bemera ko ariho Yezu/Yesu yabatirijwe, ni mu gihugu cya Yordaniya (Jordan).
Ndimo ndareba itsinda rivuye muri Amerika n’Iburayi bagenda basimburana gukandagira mu mazi matoya arimo isayo maze bakifotoreza ku nkombe zayo.
Oliver wo mu Bufaransa, mu byishimo, ati: "Iyo uri ahantu ugomba gusura, biba ari amateka.” Naho Mark w’i Maryland muri US avuga ko yaje “kubw’ukwemera, kugira ngo agereke ikirenge mu cya Yezu”.
Uku kwezi niko kuzamo benshi mu mwaka kuko aba Orthodox b’iburengerazuba – n’iburasirazuba – bizihiza umunsi wa Epiphany. Umunsi mukuru wo gusurwa kw’uruhinja Yezu n’abanyabwenge batatu, hamwe na nyuma kubatizwa kwe n’umuhanuzi Yohani.
Vuba aha, ubwami bwa Yordaniya bwatangaje umugambi w’ishoramari rya miliyoni $100 zo gutunganya aha hantu kugira ngo hazabe habasha kwakira abakerarugendo miliyoni 100 ku mwaka mu 2030, icyo gihe bazaba bizihiza imyaka 2,000 ishize Yesu abatijwe.
Jordaniya irizeza kubaka aha hantu umudugudu wa bibiliya n’ikigo kinini cy’ubukererarugendo bwa gikristu, mu gushimangira ko umugezi Yorodani n’ikibaya cyawo bifite igisobanuro gikomeye, ndetse no ku Bayahudi n’Abasilamu.
Rustom Mkhjian ukuriye site y’aha Yezu yabatirijwe ati: “Iteka ni byiza kugira abashyitsi, abadusura babona ibyo Yohani na Yesu bakoze.”
“Mbyita ‘ivanjili ya gatanu’, kuko uhibereye ubasha kubona ibyo usoma mu yandi mavanjili ane. [uhageze] wumva neza ukuri kw’amateka y’idini n’ukwemera.”
Mu bintu byinshi biharanga Rustom avuga, harimo ibiti byaho bya cyera bibamo inzuki, byitwa yanbout, byibutsa ko Bibiliya ivuga ko Yohani umubatiza yambaraga imyenda ikoze mu ruhu rw’ingamiya, kandi ibyo kurya bye byari “inzige n'ubuki bw'ubuhura.”
Iyi site y’ibatizwa, izwi kandi nka ‘Betaniya Hejuru ya Yorodani’, iri mu hantu ndangamurage w’isi hemejwe na UNESCO, aho amatongo y’insengero z’abaromani n’ababizantine, hamwe n’amariba y’ibatizwa byabungabunzwe.
Ibyo byavumbuwe mu 1995 nyuma y’uko Israel isinye amasezerano y’amahoro no kurangiza intambara na Yordaniya.
Mbere y’ibyo, impande zombi z’uwo mugezi zari ahantu h’ibikorwa bya gisirikare mu ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati kuva mu 1967, aho Israel yambuye Yordaniya agace ka West Bank ikakigarurira.
Kuvumburwa kw’iyo site ni imwe mu mbuto z’ayo mahoro, nk’uko Rustom Mkhjian.
Ati: “Ibaze ko imirima 11 minini cyane yateguwemo za mine. Ndavuga mine ibihumbi za mirongo zakuwe hano. Ese si byiza kugira miliyoni z’abakerarugendo aho kugira iza mines?”
Nubwo abanyayordaniya bakifuza urundi ruhande rw’uruzi rwigaruriwe na Israel, ngo naho habe ah’ubukerarugendo, mu myaka 20 ishize abapapa batatu b’abagatolika, abapapa babiri ba Coptic Church n’abandi bakuru b’amadini bavuye ahatandukanye ku isi baza gusura iyi site y’ibatizwa rya Yesu izwi nka al-Maghtas.
Abantu bakize n’ibyamamare bazana abana babo kubatirizwa hano, kandi ubwami bwa Yordaniya bwoherereje amazi yaho matagatifu ubw’Ubwongereza ngo akoreshwe mu mihango nk’iyo y’idini.
Ku butumire bw’abategetsi ba Yordaniya, amadini atandukanye ya gikristu yubatse insengero zayo hano, n’izindi zirateganyijwe. Ibi bituma uburasirazuba bwo hagati bugaragara ugutandukanye.
Sharon, umukerarugendo wavuye muri Amerika ashimagiza iki gitekerezo cy’ubwami bwa Kislamu bwa Yordaniya ati: “Biteye ubwuzu”.
Yongeraho ati: “Turagenda tumenya byinshi duhuriyeho, mu kuba leta ya Yordaniya irimo gukora ibi byose ngo ihe buri dini uburenganzira rifite hano.”
Imbata (masterplan) ya site nshya y’aha hantu izubakwa iruhande rw’iya UNESCO, yamuritswe mu kwezi gushize n’Umwami Abdullah.
Samir Murad, ukuriye ikigo kidaharanira inyungu cyashyizweho na leta ya Yordaniya ngo kiyobore uyu mushinga, avuga ko umwimerere w’aha hantu uzabungwabungwa.
Ati: “Byaba ari ubusazi kandi nta bwenge kugerageza kurema ahantu h’ubukerarugendo hashingiye ku bucuruzi muri site ntagatifu nk’iyi.
“Reka twibuke ko aha ari ahantu ha gatatu hatagatifu cyane mu kwemera kwa gikristu. Aha ni ahantu Yezu yahamagariwe, rero byaba ari bibi cyane, kuhonona mu buryo runaka.”
Umugambi w’ubwubatsi bushya urimo ahantu ho gucumbikira abantu n’aho kubagaburira, hazajya hatangwa amafunguro y’umwimerere ya hano. Insinga z’amashanyarazi na internet zizashyirwa hasi mu butaka.
Igice kinini cy’aha hantu kizarekerwa ubuhinzi n’ubuturo bw’inyoni mu kurengera umwimerere w’ibihakikije. Ikigo cya Royal Botanic Gardens cyo mu Bwongereza cysabwe ubufasha ngo hongere haterwe bimwe mu bimera bivugwa muri Bibiliya.
Yordaniya irasaba abaterankunga mpuzamahanga – harimo za leta n’imiryango ishingiye ku madini – kugira icyo bafasha kuri uyu mushinga.
Mu karere karangwamo amakimbirane, ku ruhande rumwe ashingiye ku madini, hari icyizere ko uyu mushinga uzaba urugero kuko ufunguye ukanahuza imico n’ukwemera bitandukanye ahantu hamwe kandi mu mahoro.