Côte d'Ivoire ivuga ko abasirikare b'Ubufaransa bagiye kuhava

Abasirikare b'Ubufaransa muri Côte d'Ivoire. Ifoto yo ku itariki ya 27 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2005

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Abasirikare b'Ubufaransa bafashije mu kurinda abasivile muri Côte d'Ivoire mu gihe cy'intambara yo guhera mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2007
    • Umwanditsi, Chris Ewokor i Abuja na Alex Therrien i London
    • Igikorwa, BBC News

Côte d'Ivoire yatangaje ko abasirikare b'Ubufaransa bazava muri icyo gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, ibi bikaba bizagabanya kurushaho kugira ijambo mu rwego rwa gisirikare kw'Ubufaransa, bwahoze bukoloniza Côte d'Ivoire, muri ako karere.

Mu ijambo ryo gusoza umwaka, Perezida wa Côte d'Ivoire Alassane Ouattara yavuze ko icyo cyemezo kijyanye no kuba ingabo za Côte d'Ivoire ziri ku rwego rugezweho.

Mu yandi makuru, Sénégal, mu kwezi gushize yatangaje ko Ubufaransa buzagomba gufunga ibigo bya gisirikare byabwo biri muri Sénégal, yemeje ko abasirikare b'Ubufaransa bazaba barangije kuva muri icyo gihugu bitarenze mu mpera y'uyu mwaka wa 2025.

Côte d'Ivoire ni cyo gihugu gisigayemo abasirikare ba mbere benshi b'Ubufaransa muri Afurika y'uburengerazuba.

Muri Côte d'Ivoire hari abasirikare b'Ubufaransa bagera kuri 600, mu gihe muri Sénégal hari abasirikare b'Ubufaransa bagera kuri 350.

Perezida Ouattara yagize ati: "Twafashe icyemezo mu buryo buhuriweho cyo gukura abasirikare b'Ubufaransa muri Côte d'Ivoire."

Yongeyeho ko batayo y'abasirikare barwanira ku butaka iyoborwa n'abasirikare b'Ubufaransa, iri mu gace ka Port-Bouët, mu nkengero y'umujyi wa Abidjan, izashyikirizwa ingabo za Côte d'Ivoire.

Ubufaransa – ubukoloni bwabwo muri Afurika y'uburengerazuba bwarangiye mu myaka ya 1960 – bwamaze gukura abasirikare babwo muri Mali, Burkina Faso na Niger, nyuma y'amahirikwa y'ubutegetsi yakozwe n'igisirikare muri ibyo bihugu no kubera imyumvire yo kwanga Ubufaransa ikomeje kwiyongera.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Leta ya Tchad – umufatanyabikorwa ukomeye w'uburengerazuba bw'isi (Uburayi n'Amerika) mu rugamba rwo kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu muri ako karere – mu Gushyingo (11) umwaka ushize yahagaritse mu buryo butunguranye ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye n'Ubufaransa, bwahoze bukoloniza icyo gihugu.

Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yagize ati: "Nategetse minisitiri w'ingabo gutanga igitekerezo cy'amahame mashya y'ubufatanye mu bya gisirikare n'umutekano, harimo, mu zindi ngaruka, irangira [isozwa] ryo guhera mu 2025 ry'abasirikare bose b'abanyamahanga bagaragara muri Sénégal."

Faye yatowe muri Werurwe (3) mu mwaka ushize, asezeranya kugeza ku busugire bwa Sénégal no kurangiza gushingira ku bihugu by'amahanga.

Ubufaransa buzagumana abasirikare bacye muri Gabon.

Abategetsi ba gisirikare ba Niger, Mali na Burkina Faso barushijeho kwegera Uburusiya nyuma yo kwirukana abasirikare b'Ubufaransa muri ibyo bihugu.

Nuko Uburusiya bwohereza abacanshuro mu karere ka Sahel bo gufasha kurwanya intagondwa zigendera ku mahame akaze yiyitirira idini rya Isilamu.

Bigaragara ko Ubufaransa ubu bufite abasirikare bari munsi ya 2,000 muri Djibouti no muri Gabon.

Bamwe mu bakurikiranira hafi politike bemeza ko Ubufaransa burimo gukora ibikorwa byo kuzahura kugira ijambo rya politike na gisirikare kwabwo kurimo gucyendera muri Afurika.

Icyo gihugu, cyahoze ari igihangange mu rwego rwa politike, ubu kigaragara ko kirimo kwiga umuvuno (amayeri) mushya wa gisirikare wo kugabanya umubano mu bya gisirikare – iyo ngamba yagabanya cyane abasirikare Ubufaransa bwari bufite mu buryo buhoraho kuri uyu mugabane.

Mu gihe cy'imyaka irenga 30 nyuma yuko ibonye ubwigenge ku Bufaransa, Côte d'Ivoire yari izwiho ubwumvikane bw'amadini n'amoko, n'iterambere mu bukungu.

Iki gihugu cyashimwaga nk'icyitegererezo mu kugira umutekano muri ako karere.

Ariko mu mwaka wa 2002 inyeshyamba zagiciyemo ibice bibiri. Amasezerano y'amahoro yagiye abisikana (asimburana) no kwaduka kw'urundi rugomo, nuko icyo gihugu buhoro buhoro kigera ku muti wo mu rwego rwa politike w'iyo ntambara.

Nubwo yabayemo umutekano mucye, Côte d'Ivoire ni cyo gihugu cya mbere ku isi mu kohereza cacao (cocoa) – ikorwamo shokola – nyinshi mu mahanga, ndetse abaturage b'iki gihugu muri rusange binjiza amafaranga menshi ugereranyije no mu bindi bihugu byo muri ako karere.