Perezida wa Sénégal avuga ko Ubufaransa bwemeye 'itsembatsemba' ryo mu gihe cy'ubukoloni

Ahavuye isanamu, AFP
- Umwanditsi, Damian Zane
- Igikorwa, BBC News
Ku nshuro ya mbere, Ubufaransa bwemeye ko abasirikare babwo bakoze "itsembatsemba" muri Sénégal ryiciwemo abasirikare bo muri Afurika y'uburengerazuba babarirwa muri za mirongo – ndetse wenda bagera mu magana – mu myaka hafi 80 ishize, nkuko Perezida wa Sénégal Bassirou Diomaye Faye yabivuze.
Abapfuye bari bari mu mutwe w'ingabo zabanzwaga imbere wari uzwi nka "les tirailleurs sénégalais", washyizweho mu ntangiriro y'intambara ya kabiri y'isi mu rwego rwo gufasha kurwana ku Bufaransa, bwakolonizaga Sénégal.
Ubwo bari basubiye muri Sénégal mu mwaka wa 1944, abanyamateka bavuga ko benshi bigaragambije kubera ingano y'umushahara bahawe, bituma habaho igisubizo cy'urugomo cy'abakoloni.
Ubwo bwicanyi bwari bumaze igihe ari ingingo iteza impaka hagati ya Sénégal n'Ubufaransa, ndetse gutangazwa ko Ubufaransa bwemeye ubwo bwicanyi kubaye mu gihe Perezida Faye arimo kuvuga ku bijyanye no kongera gusuzuma umubano w'ibihugu byombi.
Abagiye mu mutwe wa "les tirailleurs sénégalais" ntibavaga muri Sénégal gusa, ahubwo bavaga no mu zindi koloni z'Ubufaransa muri Afurika, zirimo nk'ibihugu by'ubu bya Mali, Guinea, Niger, Bénin na Tchad.
Boherejwe mu Bufaransa ndetse benshi bafashwe n'Ubudage mu gihe bwateraga bugafata Ubufaransa mu ntambara ya kabiri y'isi. Ubwo bari babohowe mu mwaka wa 1944, abo basirikare basubijwe muri Sénégal bacumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Thiaroye, kiri mu ntera ya kilometero 15 uvuye mu murwa mukuru Dakar wa Sénégal.
Na mbere yuko bava mu Bufaransa, benshi bari batangiye kwinubira umushahara bari biteze guhabwa no kuba utaranganaga n'uw'abandi basirikare b'Ubufaransa, nkuko umunyamateka Armelle Mabon abivuga.
Uburakari bujyanye n'ayo mafaranga bwariyongereye ubwo bari bageze mu kigo cya gisirikare cya Thiaroye, ubutegetsi bwa gikoloni bw'Abafaransa bubifata nk'imyivumbagatanyo.
Ku itariki ya mbere Ukuboza (12) mu mwaka wa 1944, Abafaransa bakoresheje urugomo mu kurangiza iyo myigaragambyo. Icyo gihe byavuzwe ko abasirikare 35 b'aba 'tirailleurs' bishwe, ariko hari abantu bamwe bavuga ko umubare w'abishwe ugera ku basirikare 400.
Ibiro ntaramakuru AP bisubiramo amagambo yo mu ibaruwa Perezida w'Ubufaransa Emmanuel Macron yandikiye Perezida Faye bivuga ko yamubwiye ati:
"Ubufaransa bugomba kwemera ko kuri urya munsi, guhangana hagati y'abasirikare n'abitwaje imbunda basabaga ko imishahara yabo yemewe n'amategeko bayihabwa yuzuye, kwateje uruhererekane rw'ibintu byabaye byarangiriye ku itsembatsemba."
Mbere, mu mwaka wa 2014, uwari Perezida w'Ubufaransa François Hollande yari yise ibyabaye icyo gihe "iburizamo ryamenetsemo amaraso".
Ku cyumweru, Sénégal yitezwe gukora umuhango wo kwibuka imyaka 80 ishize iryo raswa ribaye.
Mu gisubizo cye ku ibaruwa ya Macron, ibiro ntaramakuru AP bisubiramo amagambo ya Faye avuga ko uko kwemera kwa mugenzi we w'Ubufaransa "kuzafungura umuryango" kugira ngo "ukuri kose kuri ibi byabaye bibabaje by'i Thiaroye" gushobore kuvumburwa.
Yongeyeho ati: "Tumaze igihe kirekire dushaka kwiyakira [mu mutima] kuri iyi nkuru ndetse twizeye ko, kuri iyi nshuro, ukwiyemeza kw'Ubufaransa kuzaba kwuzuye, kurimo kuvugisha ukuri kandi kurimo ubufatanye."
Yanagaragaje ko ashobora gusaba ko Ubufaransa busaba imbabazi.
Imyaka 64 nyuma yuko Sénégal ibonye ubwigenge, Ubufaransa buracyafite abasirikare muri Sénégal, ariko ku wa kane, ubwo yaganiraga n'ibiro ntaramakuru AFP, Perezida Faye, watowe muri Werurwe (3) uyu mwaka, yavuze ko Ubufaransa bukwiye gufunga ibigo bya gisirikare bufite muri Sénégal.
AFP yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Sénégal ni igihugu cyigenga, ni igihugu gifite ubusugire kandi ubusugire ntibubangikana n'ibigo bya gisirikare [by'ikindi gihugu] mu gihugu gifite ubusugire."
Amakuru y'inyongera yatawe na Mamadou Faye i Dakar.













