Kweguzwa kwa Barnier gushobora kuba urugero rw'ibibazo biri imbere

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, Hugh Schofield
- Igikorwa, BBC News, i Paris
Ikibazo cya politiki kivugwa mu Bufaransa muri iki gihe kirenze kure ibibazo bya politiki bisanzwe bizwi.
Mu bisanzwe iyo igihugu kigendera kuri demokarasi kinyuze mu muhengeri wa politiki, haba hariho icyizere ko uwo muhengeri uzahagarara.
Si ko bimeze ubu i Paris. Kweguzwa kwa Michel Barnier ku mwanya wa minisitiri w'intebe – binyuze mu itora ryo kumuvanaho icyizere mu nteko nshingamategeko – bishobora kuba urugero rw'ibindi bibazo bya politiki biri imbere.
Kubera ko niba Barnier – umunyapolitiki ufite amatwara yo hagati uzwiho ubupfura no kumvikana – adashoboye guhitisha ingengo y'imari mu nteko ishingamategeko, none ni nde wundi wabishobora?
Impamvu ya mbere yateje ibibazo nta ho yagiye. Ni ukubera ko kuva mu kwezi kwa karindwi inteko ishingamategeko igizwe n'ibice bitatu bijya kungana kandi nta na kimwe cyiteguye gukorana n'ikindi.
Kubera iyo mpamvu, ibice bibiri bigizwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bizahora bifite buri gihe ububasha bwo kweguza igice kigize guverinoma.
Kuri ibyo hiyongeraho icyuka kimeze nk'icyo kwivumbura ku butegetsi mu badepite batavuga rumwe na leta – ukongeraho n'abasanganywe ibitekerezo byuko leta yagombye gukoresha amafaranga menshi nubwo bwose hari ikibazo cy'umwenda wa leta uri hejuru, kuburyo rero igitekerezo cyuko hasubira kujyaho leta irangwa no kwizirika umukanda kiri kure nk'ukwezi.
Kuri benshi iki ni ikibazo cya politiki giterwa n'ubutegetsi buriho, mu gihe ejo hazaza h'inzego zishingiye ku cyitwa Repubulika ya gatanu hari mu mazi abira.
Repubulika ya gatanu yashyizweho kugira ngo ishyire ingufu mu maboko ya Perezida Charles de Gaulle mu gihe cy'ibibazo bikomeye igihugu cyarimo. Kuva kuri De Gaulle, abandi baperezida bamukurikiye bagerageje – kandi muri rusange birananirana – kwigana igihagararo cye.
Perezida Emmanuel Macron mu by'ukuri yakundaga kwigereranya na we.
Ariko igihe De Gaulle yagiraga ikibazo nk'iki cya guverinoma mu 1962, yahamagaje amatora y'abadepite maze abaturage bamuhundagazaho amajwi menshi cyane.
Macron we ntibyamuhiriye. Yahamagaje amatora mu kwezi kwa karindwi maze ishyaka rye riratsindwa. Ubutegetsi rero bwamuvuye mu ntoki maze bujya mu za minisitiri w'intebe ugenzurwa n'inteko ishingamategeko.

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ariko mu gihe igihugu gisubiye kurushaho kugendera ku butegetsi bushingiye ku nteko ishingamategeko, iyi nteko ubwayo bimaze kugaragara ko yananiwe.
Nkuko abasesenguzi benshi babivuga, Ubufaransa – busa n'ubutekereza ko ubutegetsi bukimeze nko ku gihe cya cyami kandi bukaba bunashingiye cyane ku muyobozi wo hejuru – ntibwigeze bugira umuco wo kugira icyo uhara muri politiki.
Rero ibyo bice bitatu biri mu nteko nshingamategeko – byavuye mu matora nyuma yaho Macron asheshe inteko ishingamategeko mu kwezi kwa gatandatu – byananiwe kwerekana ko bishoboye gushyiraho umwuka mwiza wubaka guverinoma yakoreramo.
Umunyamakuru w'inararibonye Eric Brunet, nyuma yo gukurikirana ibiganiro mu nteko kuri televiziyo BFMTV, yagize ati: "Ibyo tumaze kubona ni ibintu bitangaje cyane by'Abafaransa.
"Nta gushyira mu kuri. Ni ingengabitekerezo gusa. Amagambo yose yavuzwe yari ku mahame, ku buhezanguni. Ibivugwa byose nta ho bihuriye n'uko ibintu bimeze mu by'ukuri. Ni umwihariko w'Abafaransa koko."
Bamwe babibona nk'umwanzuro w'imyaka myinshi ishize Ubufaransa bwaranze kwemera ko ubukungu bwabwo butameze neza – za guverinoma zinyuranye zakomeje gutega amatwi abazisaba gukomeza gukoresha amafaranga menshi. Ingaruka zabyo ni umwenda ukabije wa leta ugomba kubonerwa umuti ari uko hagiyeho gahunda zo kwizirika umukanda kandi nta guverinoma n'imwe ishobora kuzinyuza mu nteko ishingamategeko ngo zitorwe.
Nicolas Beytout, umunyamakuru wo mu kinyamakuru gishyigikiye ubucuruzi cyitwa L'Opinion, avuga ko iyi ari intangiriro y'ibibazo bya politiki bikomeye mu by'ukuri igihugu gikeneye. Kubera ko igihugu nikimara kugera iwa Ndabaga mu rwego rw'ubukungu ni bwo abatora, amashyaka ya politiki – mbese igihugu cyose muri rusange – bazemera ko hari ibyemezo bikarishye bigomba gufatwa mu gihe kiri imbere.
Beytout yongeraho ko umuminisitiri w'intebe mushya uwo ari we wese uzajyaho azahura n'ibibazo bisa n'ibya Barnier.
Ati: "Leta nshya iba ikeneye igihe gihagije kandi izajyaho nta cyo izabona. Iba ikeneye ubwiganze, izajyaho itazabona. Iba ikeneye no gushinyiriza mu gushyiraho ingamba zo kwizirika umukanda, ibi na byo ntizabishobora.
"Rero niteze kubona amatora menshi mu nteko ishingamategeko yo kweguza guverinoma, kandi nyinshi zizavaho muri ubwo buryo – mbere yuko amaherezo dutangira gukanguka."













