Urugamba rwa FDLR 'twararutsinze': Gen Kabarebe

Ahavuye isanamu, none
Ministre w'ingabo mu Rwanda General KABAREBE avuga ko FDRL idakanganye na gato kuko ingabo z’u Rwanda zayimazemo imbaraga mu buryo bushoboka bwose.
Yabivuze ubwo yasubiza ibibazo vya Komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahnga n’umutekano mu nteko ishinga amategeko, aho yasobanuraga ku bibazo bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ministre Kabarebe yavuze ko aribwo bwa mbere u Rwanda rufite umutekano uhagije n'ubwo hakiri ikibazo cya FDRL gihangayikishije igihugu ku ngengabitekerezo gusa, n’umuryango w’abibumbye udafite ubushake bwo gushyira mu bikorwa gahunda yo kuyigabaho ibitero.

Ahavuye isanamu, AFP
General Kabarebe avuga ko urugamba rwa FDLR barutsinze.
Ngo kuva muri 96 kugeza ubu ibitero byatumye abarwanyi ba FDLR bava ku 200.000 bakaba bageze ku 2.000 gusa.
Umutwe wa FDRL uri muri Congo Leta y’ u Rwanda iwufata nk’ugizwe n’abantu bakoze Genocide.
Gahunda yo gutangira kuwugabaho ibitero yagombaga gutangirwa mu ntangiro z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko umuryango w’abibumbye waje guharira ingabo za Congo iki gikorwa.
Zemeza ko zamaze kugitangira.
Leta y’ u Rwanda iravuga ko izi neza ko umuryango w’abibumbye utabifitemo ubushake.
Ariko inavuga ko uwo mutwe utayihangayikishije na gato n'ubwo ngo ingengabitekerezo yawo ivuga ko ishingiye kuri Genocide iteye impungenge.










