Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Pele: Ibyo nibuka ndi kumwe 'n'Umwami wa Football'
- Umwanditsi, Fernando Duarte
- Igikorwa, BBC World Service
Ubwa nyuma mpura na Pelé hari mu iguriro rya Subway hati muri Londres arimo arya umugati wa Sandwich.
Hari muri Werurwe(3) 2015, gusa si uko yari yakubiswe n'ubuzima, ahubwo yariho akora igikorwa cyo kwamamaza iyi kompanyi yo muri Amerika, imwe mu zifitanye amasezerano n'uyu benshi bitaga 'Umwami wa ruhago'.
Kugeza ubwo nari narahuye na Pelé izindi nshuro, zari zihagije ko amenya mu bandi banyamakuru akansekera. Nagize amahirwe kandi yo kubona ikiganiro cyihariye cya twenyine, ariko ibihe byiza nibuka kurushaho by'uwo mugoroba ni uko nabonaga Pelé akomeye kandi afite amagara meza ku myaka 74.
Naramubwiye nti: "Mwami, wateye buri wese ubwoba na gahunda zo mu bitaro."
Aseka, yaransubije ati: "Wibagiwe ko navukiye mu mujyi wa Tres Coracoes (Imitima itatu mu gi-Portugal)? Biragoye gushyira mu butaka umuntu ufite 'imitima itatu'.
'Nko guhura n'umwe muri nshuti'
Umwaka wari wabanje, yabonetse nk'unaniwe kandi w'amagara mabi mu muhango w'ibihembo bya FIFA wabereye i Zurich, aho kimwe n'abandi banyamakuru benshi bo muri Brazil, nagize impungenge ko adafite ikindi gihe kinini mu buzima.
Nk'uko byamenyekanye, Pelé yari afite ibibazo by'impyiko, byakomejwe n'uko yanatakaje imwe mu myaka ya 1970, yangijwe n'akazi gakomeye yahaga ba myugariro mu kibuga mu myaka 21 yamaze aconga ruhago.
Inshuro zose twahuraga, namaraga iminsi ikurikiyeho nibaza icyamubayeho. Byabaga ari nko guhura n'inshuti - imwe buri gihe iba yishimiye kukubona.
Ku bakunzi ba ruhago benshi, by'umwihariko abanyabresile, uyu mugabo wavutse akitwa Edson Arantes do Nascimento ni 'ikivejuru' - umuntu warushije abandi bose bigeze batera umupira.
Kimwe nk'uko rimwe umuhanzi John Lennon yavuze ko rock and roll yagakwiye kwitwa Chuck Berry kubera ibyo yakoze muri iyo njyana, football nayo yagakwiye kwitwa Pelé.
N'ubu niwe muntu wenyine watwaye ibikombe by'isi bitatu akaba nawe wenyine watwaye iki gikombe afite imyaka 17 gusa, ubwo Brasil yagitwaraga bwa mbere mu 1958.
Hashize imyaka 12, yari mu ikipe ya Brazil yatwaye iki gikombe muri Mexique mu ikipe n'ubu benshi bemeza ko ariyo kipe nziza yabayeho.
Bimwe mu bitangaza mu kibuga byibukwa muri iryo rushanwa bivugwa na Tarcisio Burgnich wari myugariro w'Ubutaliyani wari washinzwe guhambira Pelé kuri finale.
Ati: "Mbere y'umukino naribwiye nti 'agizwe n'umubiri n'amagufa, kimwe n'undi wese'. Ariko naribeshyaga."
Pelé yatsinze igitego anafasha gutsinda ibindi bibiri, ubwo Brazil yatwaraga igikombe - cye cya gatatu - cy'isi. Icyo gitego cye ni kimwe mu birenga 1,200 byaranze igihe cye mu kibuga.
Umutungo udasanzwe w'igihugu
Pelé yakoze ibidasanzwe muri ruhago byatumye umunyabugeni ukomeye w'umunyamerika witwa Andy Warhol asiga imvugo ikomeye ku kwamamara kwe.
Warhol yavuze ko "Pelé ni umwe muri bacye wahinyuje ibyo nemera: aho kumara iminota 15 yo kwamamara, azamamara ibinyejana 15."
Pelé yari yarasezeye muri ruhago mpuzamahanga mbere y'uko mvuka mu 1973, ariko gukurira muri Brazil byatumye nsanga inkuru z'ibitangaza yakoze aha na hariya.
Hejuru yo gufasha Brazil kuba igihugu cy'igihangange muri ruhago ku isi, Pelé, umugabo wirabura, yakoze ikindi kirarenzeho: yageze ku rwego rwo kuba umutungo ukomeye w'igihugu ku butaka bw'amateka ateye isoni y'ubucakara n'ivangura rigikomeje no kugeza ubu.
Yabaye kandi n'ubu aracyari umuntu wamamaye kurusha abandi muri Brazil. Ahantu hose nagenze - kuva i New York kugera muri Africa yo munsi ya Sahara - izina rye niryo umuntu ambwira iyo mubwiye ko iwacu ari muri Brasil.
Birumvikana ko Pelé yagize n'abamunenga. Hari abatekereza ko yagombye kuba yaramaganye ubutegetsi bw'igitugu bwa gisirikare bwategetse Brazil hagati ya 1964 na 1985 kandi abari babukuriye batatinyaga kwikinga mu bigerwaho n'ikipe y'igihugu.
Pelé ntabwo ariwe wenyine muri bagenzi be bafunze ijisho ku karengane n'igitugu, ariko nta numwe muri bo wari ufite ubumuntu nk'ubwe.
Muri 'documentary' ya Netflix yo mu 2021, Pelé mu ijwi ryicuza yavuze ko "abakinnyi b'umupira ntacyo bari guhindura" ku ihonyangwa ry'uburenganzira bwa muntu ryabaga ku butegetsi bwa gisirikare.
Yagize ati: "Mvuze ko ntaryo nari nzi [ihohoterwa] naba mbeshye. Ariko ntabwo twari tuzi neza neza ibirimo kuba."
Mu myaka yakurikiyeho, Pelé yavuze ko yanze kugaruka gukina igikombe cy'isi cya 1974 mu ikipe y'igihugu nyuma yo gusezera mu rwego rwo kwamagana igisirikare.
Umusesenguzi, politike no kwamamaza
Pelé kandi ntiyigeze aboneka mu bikorwa byo kwamagana ivanguramoko muri Brazil, yaba akiri umukinnyi cyangwa yarasezeye.
Mu 2014, yaranenzwe bikomeye nyuma yo kuboneka nk'ufata nk'ibisanzwe igikorwa cy'irondaruhu mu mukino wo muri shampiyona ya Brazil avug ako yarikorewe bihagije mu minsi ye mu kibuga ku buryo "nati guhagarika buri mukino nakinnye".
Ubuzima bwite bwa Pelé nabwo bwaranzwe na 'sakwe sakwe' - gufungwa k'umuhungu we, Edson, kubera ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge, no kuba yaranze kwemera Sandra, umukobwa wavutse mu gushurashura kwe ku ruhande mu myaka ya 1960.
Muri ya 'documentaire' ya Netflix, Pelé yemeye ko yagize "gushurashura kwinshi ku buryo atazi neza umubare w'abana afite".
Pelé yamanitse inkweto burundu mu 1977 nyuma y'igihe gito yakinnye muri shampiyona yari igitangira muri Amerika.
Ntiyigeze ajya mubyo gutoza ndetse ibikorwa bye mu mupira byagarukiraga gusa mu busesenguzi kuri za televiziyo - amashusho ye asimbuka mu byishimo bikomeye yambaye ibyuma byo ku matwi ubwo Brazil yatwaraga igikombe cy'isi muri Rose Bowl stadium i Los Angeles mu 1994 aracyantera amarira mu maso.
Yabonetse kandi mu makinamico na filimi nka Escape to Victory ndetse yabaye Minisitiri w'imikino muri Brazil hagati ya 1995-98.
Pelé yakoze ibikorwa byo kwamamaza na kompanyi nyinshi cyane z'iwabo no mu mahanga, kugeza ubwo hamwe na hamwe ahindutse 'byendagusetsa', nk'aho mu myaka ya 2000 yamamaje umuti ufasha abagabo bafite ibibazo by'ubushake mu gutera akabariro - nubwo uwabireba ukundi cyari igikorwa cy'ubutwari.
Pelé niwe wahindukaga imvugo ku bitangazamakuru by'iwabo no mu mahanga - kuko ntiyari umugabo ubara amagambo avuga, nubwo yaba ari bubabaze ibyamamare bigenzi bye.
Romalio watwaye igikombe cy'isi rimwe yigeze kuvuga ati: "Pelé ni umusizi iyo umunwa we ufunze". Pelé kandi yagiye ajya kure cyane mu kuvuga ibishobora kuba mu mupira.
Niwe mu myaka ya 1970 wavuze ko ikipe yo muri Africa "izatwara igikombe cy'isi mbere y'ikinyejana cya 21" - kugeza ubu nandika kure ikipe yo muri Africa yageze ni muri demi-finale.
Mu buryo bwibukwa cyane kandi yigeze kuvuga ko Colombia izatwara igikombe cy'isi cya 1994 ubwo iyi kipe yari imaze kunyagira Argentine kugira ngo igere mu irushanwa - ariko bakuwemo mu matsinda batsinzwe na USA.
'Amateka yanjye mu kibuga anyemerera kuvuga ibyo ntekereje'
Ariko yashoboraga kubyivanamo kigabo.
Mu 2006 turi i Berlin yarambwiye ati: "Ntekereza ko amateka yanjye mu mupira anyemerera kuvuga ibyo ntekereje", yari andi mahirwe adasanzwe nisanze muri hoteli imwe nawe tureba umukino wa 1/8 cy'igikombe cy'isi w'Ubwongereza na Equateur.
Uwo mugoroba, yibasiye ikintu cyose na buri wese, kubwe, wamunengaga bidakwiye - harimo n'uwitwa Diego Maradona. Byashoboraga kuba inkuru ikomeye cyane nari gutangaza, ariko iyo ntiyigeze ibona izuba kuko - Umwami yari yabisobanuye neza mbere: "Uri hano nk'inshuti, ntuhari nk'umunyamakuru".
Nari nde wo kunyuranya n'umwami? Ariko ubwo Brazil yakurwagamo n'Ubufaransa muri 1/4 cy'iryo rushanwa, ikiganiro cyonyine Pelé yatanze ku kinyamakuru avuga kuri ibyo yagihaye 'inshuti ye'.
Kuva undi udasanzwe yakwigaragaza, Lionel Messi, benshi baravuga ko yavanye Pelé ku ntebe y'umwami wa ruhago w'ibihe byose. Ariko siko iki cyamamare cya Brazil kibibona.
Turi i Londres yarambwiye ati: "Nashoboraga gutsinda n'umutwe nkanateresha amaguru yombi, mu gihe Messi akoresha cyane imoso ye. Kandi akeneye gutsinda ibitego 1,000.
Iyaba nari mbonye andi mahirwe yo kubwira Pelé turi kumwe ko Argentine ikibura ibikombe bitatu by'isi.
Ibyo byakundaga gusetsa Umwami cyane. Nzakumbura iyo nseko ye bikomeye.