Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
King Charles III, umwami mushya: Ibyo wamenya ku mihango yo kumwimika
Igihe Umwamikazi yapfaga, ingoma yahise ako kanya yerekeza kandi nta n'umuhango ubayeho ku warazwe ingoma, Charles, wahoze ari Igikomangoma cya Wales.
Ariko hari intambwe zimwe zo mu bikorwa - kandi ziri mu mugenzo - agomba kunyuramo kugira ngo ahabwe ikamba ry'Umwami.
Azitwa nde?
Azaba azwi nk'Umwami Charles III.
Icyo cyari icyemezo cya mbere cy'ingoma y'umwami mushya. Yashoboraga kuba yahisemo irindi zina mu mazina ye ane - Charles Philip Arthur George.
Si we wenyine uhuye no guhindura urwego.
Nubwo ari we warazwe ingoma, Igikomangoma William ntabwo azahita ahinduka Igikomangoma cya Wales - ibyo bizasaba ko abihabwa na se. Yarazwe urwego rwa se rw'izina Duke wa Cornwall - William na Kate ubu bahawe urwego rw'izina rwa Duke na Duchess wa Cornwall na Cambridge, uko bakurikirana.
Hari kandi n'urwego rw'izina rw'umugore wa Charles, Camilla, uhindutse Queen Consort - izina rikoreshwa ku mugore w'umwami.
Imihango
Byitezwe ko ku wa gatandatu Charles azatangazwa ku mugaragaro nk'Umwami.
Ibi bizabera mu ngoro ya St James's Palace i London, imbere y'itsinda ry'umuhango rizwi nk'Akanama ko kuzamura mu bwami cyangwa Accession Council.
Aka kanama kagizwe n'abagize Akanama k'Abiru cyangwa Privy Council - itsinda ry'abadepite bo ku rwego rwo hejuru, bo mu gihe cyashize n'abari mu mirimo ubu, n'abandi bantu bakomeye bo mu nzego zitandukanye (peers) - hamwe n'abandi bategetsi bamwe bo muri leta, aba ambasaderi ba Commonwealth, n'umukuru w'umujyi wa London.
Abantu barenga 700 urebye baba bemerewe kwitabira, ariko kubera ko biba abantu batamaze igihe kirekire bazi iyo gahunda, umubare nyawo ushobora kuba muto cyane. Mu kwimika umwami guheruka kwo mu mwaka wa 1952, abantu hafi 200 ni bo bitabiriye.
Muri iyo nama, gutanga kw'Umwamikazi Elizabeth II kuzatangazwa n'Umukuru w'Akanama k'Abiru (muri iki gihe ni Depite Penny Mordaunt), nuko kwimikwa bisomwe mu ijwi riranguruye.
Amagambo asomwa mu kwimikwa ashobora guhinduka, ariko bijyanye n'umugenzo, yagiye aba urukurikirane rw'amasengesho no gusezeranya ibizakorwa, gushima umwami wabanje no kwizeza ubufasha umwami mushya.
Nuko uku kwimikwa kugashyirwaho umukono n'abategetsi bamwe bakomeye barimo minisitiri w'intebe, Musenyeri mukuru wa Canterbury, n'umutegetsi mukuru wo muri leta - ushyirwaho n'ubwami ku nama bugiriwe na minisitiri w'intebe - uzwi nka Lord Chancellor.
Cyo kimwe n'uko bigenda muri iyi mihango yose, hazabaho kurangamira igishobora kuba cyarahinduwe, cyarongewemo cyangwa cyaravuguruwe, nk'ikimenyetso cy'ubwami bushya.
Amagambo ya mbere y'Umwami
Umwami yitabira inama ya kabiri y'Akanama ko kuzamura mu bwami, ari kumwe n'Akanama k'Abiru.
Uyu si "umuhango wo kurahira" mu ntangiriro y'ingoma y'umwami w'Ubwongereza, nkuko bikorwa na bamwe mu bandi bakuru b'ibihugu, nka Perezida w'Amerika. Ahubwo hari amagambo Umwami mushya avuga ndetse - bijyanye n'umuhango wo guhera mu ntangiriro y'ikinyejana cya 18 - azakora indahiro yo kubungabunga Kiliziya ya Scotland.
Nyuma y'umuhango mugufi wo kuvuza ibirumbeti, hazatangazwa ku mugaragaro ko Charles ari Umwami mushya. Ibi bizatangarizwa ku rubaraza ruri hejuru y'urubuga Friary Court mu ngoro ya St James's Palace, bikorwe n'umutegetsi uzwi nka Garter King of Arms.
Azahamagara ati: "Mana rinda Umwami", nuko ku nshuro ya mbere kuva mu 1952, indirimbo yubahiriza igihugu iririmbwe hamwe n'amagambo "Mana rinda Umwami".
Amasaluti aterwe haraswa imbunda ahantu hatandukanye mu kumuha icyubahiro, mu cyanya cya Hyde Park, mu ngoro ya Tower of London ndetse zirasirwe no mu mato y'intambara, nuko gutangaza Charles nk'Umwami bisomerwe i Edinburgh, i Cardiff n'i Belfast.
Kwambikwa ikamba
Ikintu gifite igisobanuro gikomeye mu kugirwa umwami kizaba kwambikwa ikamba, ubwo Charles azaryambikwa ku mugaragaro.
Kubera imyiteguro icyenerwa, kwambikwa ikamba bishobora kutazaba vuba cyane nyuma yuko Charles yimitswe - Umwamikazi Elizabeth II yimye ingoma mu kwezi kwa kabiri mu 1952, ariko yambitswe ikamba mu kwezi kwa gatandatu mu 1953.
Mu gihe cy'imyaka 900 ishize kwambikwa ikamba byakorewe mu rusengero rwa Westminster Abbey - William the Conqueror yabaye umwami wa mbere uhambikiwe ikamba, ndetse Charles azaba uwa 40 urihambikiwe.
Ni umugenzo wo mu itorero ry'Abanglikani, ukorwa na Musenyeri mukuru wa Canterbury. Ubwo uwo muhango uzaba urimbanyije, azashyira ikamba rizwi nka St Edward's Crown ku mutwe wa Charles - ikamba rikomeye ryo muri zahabu, ryo mu mwaka wa 1661.
Iri kamba ni ryo rigaragara cyane mu bikomo by'amakamba byo mu ngoro ya Tower of London, kandi ryambarwa gusa n'umwami mu gihe cyo kwimikwa (by'umwihariko kubera ko ripima 2.23kg).
Bitandukanye n'ubukwe bw'ibwami, kwambikwa ikamba ni igikorwa cya leta - leta ni yo yishyura ibijyanye n'iki gikorwa, ndetse ni yo ifata icyemezo cy'abajya ku rutonde rw'abashyitsi bo gutumira.
Hazaba hari umuziki, gusoma (inyandiko) n'umugenzo wo gusiga amavuta umwami mushya, hakoreshejwe amavuta y'amacunga cyangwa orange, amavuta yo mu ndabo za roza, ayo muri cinnamon, ayo muri musk n'ayo muri ambergris.
Umwami mushya azakora indahiro yo kwambikwa ikamba ari imbere y'amaso y'isi.
Muri uyu muhango azakira umubumbe (orb) n'inkoni nk'ibimenyetso by'umwanya we mushya ndetse Musenyeri mukuru wa Canterbury azashyira rya kamba rikomeye rya zahabu ku mutwe we.
Umukuru wa Commonwealth
Charles yahindutse umukuru wa Commonwealth, ishyirahamwe ry'ibihugu 56 byigenga hamwe n'abaturage miliyari 2.4. Kuri 14 muri ibi bihugu, hamwe n'Ubwongereza, Umwami ni we mukuru wa leta.
Ibi bihugu, bizwi ku izina rya Commonwealth realms, ni: Australia, Antigua and Barbuda, the Bahamas, Belize, Canada, Grenada, Jamaica, Papua New Guinea, St Christopher and Nevis, St Lucia, St Vincent and the Grenadines, New Zealand, Solomon Islands, Tuvalu.
©Amafoto yose akoreshwa bitangiwe uburenganzira