Ishusho ya Marilyn Monroe yabaye igikorwa cy'ubugeni cyo mu kinyejana cya 20 kiguzwe menshi

Ishusho y'ubugeni idasanzwe iriho icyamamare Marilyn Monroe yakozwe na Andy Warhol yagurishijwe muri cyamunara ku muhigo wa miliyoni $195m (miliyari 195 Frw).

Ibi byahise bituma iba igikorwa cy'ubugeni cyo mu kinyejana cya 20 kigurishijwe amafaranga menshi kurusha ibindi byose.

Iyi shusho yiswe Shot Sage Blue Marilyn, yashushanyijwe na Warhol mu 1964 agendeye ku ifoto yamamaye ya Monroe.

Amafaranga yaguzwe niyo menshi yishyuwe igikorwa cy'ubugeni mu mateka ya Amerika.

Inzu ya cyamunara yitwa Christie's y'i New York yari yanditse kuri iyi shusho ko ati "imwe mu mashusho mbonekarimwe ariho", iyishyiraho igiciro cya miliyoni $200.

Cyamunara yarangiye iguzwe miliyoni $170, ariko yageze kuri miliyoni $195 ushyizeho n'imisoro.

Umuhigo wari uriho w'igiciro cyo hejuru cyane ku gikorwa cy'ubugeni muri Amerika wari miliyoni $110 yaguzwe ishusho y'amagufa y'agahanga yakozwe mu 1982 n'inshuti, rimwe wabaga na mucyeba, ya Warhol, witwa Jean-Michael Basquiat.

Igiciro cyaguzwe iyi shusho kandi kivanyeho umuhigo w'igiciro kinini cyari cyaraguzwe igikorwa cy'ubugeni cyakozwe mu kinyejana cya 20, umuhigo wabayeho mu 2015.

Icyo gihe ishusho ya Pablo Picasso yitwa 'Les Femmes d'Alger (Version O)' yaguzwe miliyoni $179 hariho n'imisoro.

Muri Werurwe(3), George Fei, ukuriye inama y'ubutegetsi y'ikigo Thomas and Doris Amman Foundation yavuze ko ishusho ya Monroe "ibumbatiye gihamya y'ingufu zitoroshye z'indoro ye"

Yagize ati: "Marilyn ntakiriho, ibihe bikomeye yabayemo n'urupfu rwe byaribagiranye. Igisigaye ni inseko idasanzwe imuhuza n'indi nseko idasanzwe y'umugore wihariye, Mona Lisa."

Bloomberg ivuga ko uwaguze iyi shusho ari Larry Gagosian, umushoramari mu by'ubugeni ufite inzu nyinshi zimurika ibikorwa by'ubugeni muri Amerika.

Iyo cyamunara yo kuwa mbere ni iya mbere mu zindi zizaba muri ibi byumweru bibiri za Christie's, zifatwa nk'izizaba zihenze cyane kandi zizagerageza isoko ry'ibikorwa by'ubugeni nyuma ya Covid.

Bimwe kuri Marilyn Monroe

Afatwa nk'umugore waranze iterambere rya Hollywood nyuma y'intambara ya kabiri y'isi, yabaye umukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umuririmbyi, n'umuntu umurika imideri wamamaye bikomeye.

Impano ye imbere ya camera yavumbuwe n'umufotozi wa gisirikare ubwo Monroe yari umukozi uciriritse wo mu ruganda rw'indege mu ntambara ya kabiri y'isi.

Yari yaraciye mu bwana bugoye, ndetse bushobora kuba bwararanzwe n'ihohoterwa aho yarerewe mu bigo by'impubyi n'inzu z'abagiraneza.

Yaje kuba icyamamare kidasanzwe mu buhanzi, imideri, na filimi ariko aza gupfa mu 1962 afite imyaka 36 gusa, urupfu rwe, ruvugwaho byinshi, ruhuzwa no kunywa ibinini byinshi bifasha gusinzira."