Abinjira mu gisirikare muri Pologne bikubye karindwi…Amakuru yo kuri iki gicamunsi

Igifaru cy'ingabo za Ukraine kirimo kurasa

Ahavuye isanamu, Reuters

Amakuru atandukanye aravuga ko mu bice bitandukanye bya Ukraine abasirikare bayo barimo guhindukirana ab'Uburusiya ku ngamba zitandunye.

Gusa ibitero by'indege n'imbunda zirasa imizinga z'Uburusiya nabyo ntibivanaho ku mijyi itandukanye ya Ukraine.

Aya ni amwe mu makuru kuri iki gicamunsi...

Ukraine igomba guhabwa intwaro zo kwirinda kurushaho - Boris Johnson

Mu nama ya guverinoma y'Ubwongereza yabaye mu gitondo cyo kuwa gatatu minisitiri w'intebe Boris Johnson yavuze ko ishyirahamwe rya OTAN rigomba kurushaho guha Ukraine intwaro zo kwirwanaho.

Umuvugizi w'ibiro bye yavuze ko Johnson "Yashimye kwirwanaho gukomeye kw'abanya-Ukraine imbere y'ibitero by'ubugome by'ubutegetsi bwa Putin."

Uyu muvugizi ati: "Yavuze ko ibikorwa bya Putin byarenze igipimo cy'ubunyamaswa kandi iburengerazuba bagomba gukaza ibihano no kurushaho guha Ukraine inkunga ya gisirikare yo kwirwanaho."

Abasirikare ba Ukraine mu mujyi wa Voznesensk
Insiguro y'isanamu, Abasirikare ba Ukraine mu mujyi wa Voznesensk

Abiyandikisha kujya mu gisirikare bari kwiyongera muri Pologne

Patricja avuga ko adafite ubwoba bwo kurwanira igihugu cye
Insiguro y'isanamu, Patricja avuga ko adafite ubwoba bwo kurwanira igihugu cye

Umunyamakuru wa BBC i Krakow muri Pologne avuga ko hari umubare munini w'urubyiruko uri kwiyandikisha kujya mu ngabo za Territorial Defence Forces.

Muri iki gihugu hari ukwiyongera kw'uburakari kubera ibitero by'Uburusiya muri Ukraine kuko benshi bibaza ko atari ho bizarangirira gusa, nk'uko abivuga.

Patrycja, umukozi wo mu ruganda w'imyaka 26, avuga ko adashaka kumva ntacyo amaze mu gihe hari ikintu cyaba muri Pologne. Avuga ko nta bwoba afite kandi ashaka kurengera igihugu cye.

Paweł Kwieciński, wahoze ari umusirikare ubu wabaye umwubatsi, yaragarutse yiyandikisha muri ziriya ngabo.

Ati: "Iwacu niho byose kuri twe. Tugomba kuharwanira. Ni inshingano zacu."

Ahanyuranye muri Pologne, kwiyandikisha mu gisirikare byikubye karindwi, kandi leta yatangaje ko yongereye ibyo ishyira mu bwirinzi.

Abari kwiyandikisha kujya mu gisirikare muri Pologne
Insiguro y'isanamu, Abari kwiyandikisha kujya mu gisirikare muri Pologne

Pologne yirukanye abadiplomate 45 b'Uburusiya

Pologne yirukanye abadiplomate 45 b'abarusiya ibacyekaho ubutasi, nk'uko umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga yabitangaje.

Umwe muri bo yavuzwe mu iperereza ku muturage wa Pologne wakoraga mu biro by'ubushyinguranyandiko bwa leta mu murwa mukuru Warsaw, warezwe ubutasi mu minsi ishize agafungwa.

Ambasaderi w'Uburusiya muri Pologne, Sergey Andreyev, yahakanye ibyo birego ubwo none kuwa gatatu yari atumijwe kuri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Pologne.

Ukraine iri kwirwanaho neza cyane - Pentagon

John Kirby

Ahavuye isanamu, EPA

Umuvugizi wa minisiteri y'ingabo ya Amerika, John Kirby, yabwiye abanyamakuru ko Ukraine irimo kurwana ku bice by'igihugu mu buryo "bwiza cyane, kandi ishikamye."

Yagize ati: "Turimo kubona ibimenyetso ko abanya-Ukraine ubu nabo basa n'abatangiye guhindukirana abarusiya.

"Ubu turabona bari mu mwanya wabo, by'umwihariko mu majyepfo hafi ya Kherson [aho] bagerageje kwisubiza aho bambuwe."

Kirby avuga ko ingabo za Ukraine zimaze iminsi zitegura guhindukirana (contre-attaque) abarusiya kandi ko "ubu nicyo cyerekezo bari kuganamo".

Ikarita ya Ukraine

Ibitero by'Uburusiya byaheze hamwe - Chencellier w'Ubudage

Olaf Scholz

Ahavuye isanamu, EPA

Ingabo z'Uburusiya zananiwe kwigira imbere muri Ukraine nubwo zikomeje kurasa ibisasu ku mijyi, nk'uko Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz abivuga.

Yabwiye abanyapolitiki ati: "Ibitero bya Putin byaheze hamwe nubwo bikomeje gusenya umunsi ku wundi. Putin akeneye kumva ukuri", agahagarika imirwano.

Scholz avuga ko iyi ntambara itari gusenya Ukraine gusa, ahubwo "n'ahazaza h'Uburusiya."

Yavuze ko guhagarika ibitoro by'Uburusiya ku isoko mpuzamahanga byaba ari ikibazo ku isi ariko aburira Moscow ko ibihano bikomeza gukazwa.

Ati: "Turagenda dukaza ibihano, ariko nabyo ntibikwiye kurya ibihugu by'Iburayi kurusha ubutegetsi bw'Uburusiya."

Uyu mutegetsi yavuze ko impunzi za Ukraine "zihawe ikaze iwacu."

Guhindukirana abarusiya mu burengerazuba bwa Kyiv

Umunyamakuru wa BBC muri Ukraine avuga ko ku rugamba hari amakuru y'uko ingabo za Ukraine zirimo guhindukirana iz'Uburusiya mu bice bitandukanye.

Nubwo amakuru anyuranye avuga ibyo, abarusiya bakoresheje indege n'imbunda zirasa imizinga bakomeje kumisha ibisasu ahatandukanye ku mijyi ya Ukraine.

ikarita ya Ukraine

Hari video yerekanywe ya polisi iri kuzenguruka mu mujyi wa Marakiv uri mu burengerazuba bwa Kyiv uherutse kwisubizwa n'ingabo za Ukraine, bareba ibyangiritse.

Mu majyepfo ya Ukraine ingabo z'Uburusiya zasubijwe inyuma 100km mu mujyi wa Voznesensk.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko babwiwe ko abasirikare ba Ukraine bafatanyije n'abakorerabushake bashenye imodoka nyinshi za gisirikare z'abarusiya i Voznesensk.

Ibisa n'ibyo biri mu mujyi wo ku cyambu wa Kherson, aho abanya-Ukraine bahindukiranye abarusiya - uwo mujyi niwo wa mbere wafashwe n'ingabo z'abarusiya.

Ibi biravugwa nyuma y'iminsi y'imirwano itava aho iri, kandi hari kwiyongera kw'ibitero by'indege n'imbunda zirasa imizinga by'abarusiya.

Ibi bisasu bituma bamwe bibaza ikizasigara mu mujyi wa Mariupol wibasiwe n'ibyo bisasu n'imirwano y'abasirikare y'inkundura mu nkengero zawo.