Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abamaze guhunga Ukraine ni bangahe kandi berekeza he?
ONU ivuga ko abantu barenga miliyoni 1.7 bamaze guhunga Ukraine kubera intambara Uburusiya bwayishojeho.
Umukuru w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi ku isi avuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane cy'impunzi kirimo gukaza umurego mu Burayi kuva intambara ya kabiri y'isi yose irangiye.
Ni ibihe bihugu impunzi zo muri Ukraine zirimo kwerekezamo?
Impunzi zirimo kwinjira mu bihugu bituranye na Ukraine mu burengerazuba nka Pologne, Romania, Slovakia, Hongria na Moldova.
Hari impunzi nkeya zahungiye mu Burusiya no muri Belarus.
Dore umubare w'impunzi ONU ivuga ko kugeza ubu ibi bihugu bimaze kwakira:
- Pologne: 1,028,000
- Hungria:180,000
- Moldova:83,000
- Slovakia:128,000
- Romania:79,000
- Russia: 53,000
- Belarus:406
ONU ivuga ko abantu barenga 183,000 bahungiye muri ibi bihugu bakomeje inzira berekeza mu bindi bihugu byo mu Burayi.
Abahunga bava muri Ukraine gute?
Gari ya moshi zerekeza ku mipaka ya Ukraine ziba zuzuye cyane kandi haboneka n'imirongo miremire y'imodoka mu mihanda igana ku mipaka.
Impunzi bazibwira ko zidakeneye impapuro z'ibyangombwa, ariko ko byaba byiza zitwaje pasiporo zabo za Ukraine cyangwa iz'ibindi bihugu, icyangombwa cy'amavuko ku bahungana abana, n'impapuro zo kwa muganga.
Kugira ngo uhabwe ubuhungiro, ugomba kuba uri umunya Ukraine cyangwa se umuntu wari utuye muri Ukraine mu buryo bwemewe n'amategeko nk'abanyeshuri b'abanyamahanga.
Hari amakuru avuga ko hari abantu bakomoka mu bihugu bya Afurika bangirwa gusohoka muri Ukraine.
Ni ubuhe bufasha ibihugu birimo guha impunzi?
Mu bihugu bituranye na Ukraine, impunzi zishobora kuba mu bigo bizakira iyo nta nshuti cyangwa se benewabo zihafite. Zihabwa ibyo kurya kandi zikanitabwaho ku bijyanye na serivisi z'ubuzima.
Umukuru w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi ku isi, Filippo Grandi, yashimye cyane ukuntu abanya Pologne barimo kwakira izo mpunzi mu gihe igihugu cyabo aricyo kimaze kwakira nyinshi.
Yongeyeho ariko ko kubakira bitoroshye na gato mu gihe hari benshi cyane bitezwe kwambuka umupaka.
Leta ya Romania igiye gushaka ahantu 70 000 ho kwakira impunzi mu gihe cy'iminsi 30. Naho Hongria izafasha mu gutanga imfashanyo y'amafaranga yo kugura ibyo kurya n'imyenda. Abana bahunga bo barimo guhabwa imyanya mu mashuri yaho.
Moldova ni cyo gihugu gifite umubare munini w'impunzi zo muri Ukraine ugereranyije n'umubare w'abahatuye kubera ko ku baturage ibihumbi ijana habarurwa impunzi ibihumbi bine.
Repubulika ya Czech izemerera impunzi kwaka uruhushya rudasanzwe rwa visa ruzemerera kuguma muri icyo gihugu kandi irimo gukoresha inyubako ya Congress Centre nk'ikigo cyo kuzifasha.
Ahandi, Ubugereki n'Ubudage birimo kwohereza amahema, ibiringiti n'udupfukamunwa muri Slovakia mu gihe Ubufaransa burimo kwohereza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga muri Pologne.
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi urimo kwiga ukuntu abanya Ukraine bahunga intambara bashobora kwemerwa kuba no gukora mu bihugu byose bigize uwo muryango mu gihe cy'imyaka itatu.
Bazemererwa kandi inkunga y'amafaranga leta iha abafite ibibazo byo kwitunga, bemererwe guhabwa aho baba n'amashuri ku bana babo.
Ubwongereza bwo burafasha izo mpunzi gute?
Nyuma yo kunengwa cyane ko nta byinshi burimo gukora kuri iki kibazo, Ubwongereza burimo kwiga ukuntu bwakwagura gahunda yo guha impushya za visa abahunga intambara muri Ukraine.
Kuva intambara yatangira abanya Ukraine 50 bafite benewabo mu Bwongereza nibo bamaze guhabwa izo mpushya zo kwinjira mu gihugu zizwi nka visa.
Minisitri w'ubutegetsi bw'igihugu, Priti Patel, yabwiye ikinyamakuru The Sun ko arimo kwiga ukuntu mu buryo bw'amategeko abantu badafitanye isano n'Ubwongereza ubuzima bwabo buri mu kaga bakwemerwa kwinjira mu gihugu.
Uko ibintu bimeze ubungubu, kugirango umunya Ukraine yemererwe guhungira mu Bwongereza, ni uko agomba kuba ahafite umuryango cyangwa se ahafite umuntu wemeye kumwishingira.
Abantu bahungiye imbere muri Ukraine ni bangahe?
ONU ivuga ko abantu batari munsi 160 000 bahungiye imbere muri Ukraine.
Ariko itekereza ko umubare nyawo uri hejuru cyane.
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi, EU, utekereza ko umubare w'abahunga Ukraine ushobora kuzagera kuri miliyoni zirindwi kandi ko abanya Ukraine miliyoni 18 iyi ntambara izabagiraho ingaruka.
Ishami rya ONU ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko ririmo kugerageza gufasha abahungiye imbere mu gihugu, ariko ngo intambara irimo kubangamira umutekano w'abakozi baryo.
ONU irimo gutegura imfashanyo yo kwohereza mu burengerazuba bwa Ukraine aho byoroshye kuyigeza.