Ukraine: Amafoto agaragaza ibyangiritse n'ubukana bw'ibitero by'Uburusiya

Ahavuye isanamu, EPA
- Umwanditsi, Itsinda ry'iby'amashusho
- Igikorwa, BBC News
Ibitero bya misile z'Uburusiya byangije imijyi n'ibyaro muri Ukraine. Aya ni amwe mu mafoto yerekana mbere n'ibyangiritse nyuma y'ibyo bitero ku nyubako za gisivile zimwe.
Uburusiya buvuga ko imwe mu mpamvu bwateye umuturanyi Ukraine buvuga ko bushaka kuyambura intwaro n'igisirikare hakaba ahantu higenga kuko ishaka kwinjira mu muryango w'ubwirinzi bw'ibihugu by'iburengerazuba wa NATO budashira amakenga.
Nubwo ingabo z'Uburusiya zikiri ku ntera runaka uvuye ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, hari ibitero by'ibisasu byakomeje kuharaswa.
Iyi nzu ya 'apartment' iri hepfo yarashwe misile mu masaha ya kare cyane kuwa gatandatu ushize.

Umujyi mutoya wa Irpin uri kuri 20km mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Kyiv wisanze mu rugamba rukomeye rw'ingabo z'Uburusiya n'iza Ukraine mu cyumweru kimwe gishize.
Imbunda zirasa imizinga na misile ziraswa n'indege zangije byinshi muri ako karere, igitero kimwe cyasize inyubako iri aha hepfo isenyutse burundu.

Kharkiv, Umujyi wa kabiri wa Ukraine, wibanzweho n'ibisasu byinshi by'Uburusiya mu minsi myinshi, umujyi hagati harangijwe cyane.
Abategetsi ba Ukraine bavuga ko ahantu hatuwe n'ahandi mu mujyi "hasutsweho ibisasu ijoro ryose" kuwa gatatu nta guhitamo, ibyo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruri gukoraho iperereza ko byaba bigize ibyaha by'intambara.


I Borodyanka, umujyi muto uri kuri 60km mu majyaruguru ya Kyiv, ibitero by'indege z'Uburusiya byangije inyubako nyinshi z'abaturage zaho.
Amashusho ya drone yo kuwa kane yerekana uko kwangirika, aho inzu zisigaye zihagaze zikiri gushya n'imodoka zatwikiwe ku mihanda.
Chernihiv, umujyi uri kuri 120km mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kyiv, nawo wahuye n'akaga ko kuraswaho bikomeye n'ingabo z'Uburusiya zateye zituruka mu majyaruguru.
Abategetsi bavuga ko abantu barenga 30 bishwe kuwa kane n'ibitero ku nzu zo guturamo muri uwo mujyi, harimo ku mashuri no kuri za apartment.


Amashusho y'icyogajuru arerekana umuhana wa Rivnopillya, uri mu majyaruguru ya Chernihiv, ahasigaye imyobo ku butaka n'imyotsi icumba hejuru y'inzu zarashweho za misile z'Abarusiya.

Hamwe na Dominic Bailey, Mike Hills, Lucy Rodgers na Zoe Bartholomew.














