'Putin ntiyarasa igisasu kirimbuzi' - Mathias Cyamukungu impuguke mu ngufu kirimbuzi

Benshi ku isi bakomeje kwibaza niba Perezida Vladimir Putin - nyuma yo gusaba ko intwaro kirimbuzi z'igihugu cye "zitegurwa bidasanzwe" - ashobora no gutegeka ko ziraswa.

Mu gihe gishize Putin yakomeje gukora ibitandukanye n'ibyo benshi bibwiraga, ariko inzobere zitandukanye ubu zivuga ko ku ntwaro kirimbuzi ho atabigenza atyo.

Mathias Cyamukungu impuguke mu bumenyi bw'ingufu kirimbuzi mu kigo Global High Technology cyo mu Bubiligi nawe ni uko abibona.

Ubushobozi bwo kurimbura bw'ibi bisasu bifitwe n'ibihugu icyenda ku isi burahambaye.

Cyamukungu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko iyo igisasu nk'iki kimaze kuraswa ubumara bwacyo "butangira kugenda bukwirakwira ahantu hose no mu kirere kuburyo kubukumira bigora, bugakomeza kwica abantu mu myaka myinshi".

Ibi bihugu bitunze izi ntwaro bivuga ko bizifite ku mpamvu yo kugira ubushobozi bwo gusenya burundu umwanzi bityo ntabe yatekereza kugutera.

Ijambo rizwi cyane rikoreshwa kuri iyi mpamvu ni; "kubasha gusenyurana" cyangwa 'mutually assured destruction' (Mad), ibi bituma ibihugu bizitunze byirinda kurwana.

"impamvu ni nyinshi [Putin] atabirekura" - Cyamukungu

Nubwo hari impungenge nyinshi, abasesenguzi n'impuguke mu bya gisirikare n'ingufu kirimbuzi babona ko Perezida Putin atategeka ikoreshwa ry'ibisasu kirimbuzi muri iyi ntambara.

Cyamukungu agira ati: "Ntabwo ashobora kubirekura, impamvu ni nyinshi; hari abasirikare be bari muri Ukraine abiturikije nta cyizere ko nabo bitabageraho.

"Ukongeraho ko buriya bumara bukomeza kugenda mu kirere, ubwo umuyaga ushobora kubugeza no mu Burusiya ari bo baturikje icyo gisasu!"

Cyamukungu yongeraho ko kugira ngo igisasu kirimbuzi gituritswe bisaba kwemezwa n'abantu barenze umwe, ko ari nk'uko "umuntu yakenera imfunguzo eshatu buri rumwe rufitwe n'umuntu umwe".

Ati: "Putin rero sinzi ko nubwo we yaba avuga ati 'njyewe ubuzima ntabwo ngishaka nshatse naturitsa iki gisasu' sinzi niba abafite izindi mfunguzo zo kugituritsa bakwemera.

"Aho rero niho abantu benshi bavuga bati 'arabikangisha ariko ntabyo ashobora gukora mu by'ukuri."