Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Umuryango wa ba nyamweru gusa uri muri Guinness World Records wabisabye ngo wubake 'icyiza'
Umuryango ufite ubumuga bw'uruhu uvuga ko bifuje kwemerwa na Guinness World Records kugira ngo bubake "ikintu cyiza" nyuma y'imyaka yo kwibasirwa kubera ubwo bumuga.
Abana batandatu bakuru b'umuryango wa Parvez-Akhtar batuye i Coventry mu Bwongereza umwaka ushize bemewe nk'abavandimwe benshi bafite ubu bumuga.
Naseem Akhtar, umukuru muri bo, yavuze ko "kuba umunya-Aziya ariko udasa na bo" byatumye bagira ibibazo "bikomeye" by'abo ari bo.
Ubu bumuga bwibasira ubushobozi bw'umubiri bwo gukora melalin maze abagize iki kibazo bakagira uruhuru rushobora gutwikwa n'izuba byoroshye bakagira n'ibibazo by'amaso, birimo kutabona neza.
Naseem Akhtar w'imyaka 42, avuga ko ashishikariye guhindura imyumvire no "gutuma ubuzima bworoha ku bandi bantu bafite ubu bumuga".
Mu bihugu bimwe bya Africa, ba nyamweru bakorerwa ibibi birimo kubica ngo ibice by'imibiri yabo bikoreshwe mu mihango yo gutanga ibitambo.
Mu bindi bihugu bakorerwa ivangura no kunenwa mu buryo butandukanye.
Aslam na Shameem bombi b'imyaka 65, ni ababyeyi ba bariya bavandimwe batandatu, bavukiye muri Pakistan kandi nabo bombi bafite ubu bumuga bityo babuhaye abana babo ubu bafite imyaka hagati ya 42 na 27.
Naseem Akhtar umukuru muri bo, yibuka ko yabonye ko "atandukanye n'abandi" kuva afite imyaka itatu cyangwa ine "njya kwiga ikiburamwaka ntangira n'ishuri ribanza nkabona uko abantu bamfata gutandukanye".
Agira ati: "Nari umuntu w'irindi bara no kuri ba marume na ba masenge ndetse na nyogokuru na sogokuru."
Yongeraho ko "kwigirira icyizere" byazahajwe no kwumva ko ari umuntu utari nk'abandi kandi "udafite aho yisanga".
Ati: "Byari bikomeye cyane, uwo uri we byari ikibazo gikomeye. Kuba uri umunya-Aziya ariko udasa nabo, byari ingorane nini."
Avuga ko mu bintu byatumaga ubuzima burushaho gukomera harimo ikibazo cy'amaso, no kwambara amataratara manini afashwe n'imishumi izengurutse umutwe.
'Kwibasirwa no kuvangurwa'
Mohammed Rafi, w'imyaka 27, niwe muto muri bo. Avuga ko bagiye bashyigikirwa cyane n'ababyeyi babo babashishikarije kwisanzura no kwigenga, ariko na we yibuka ivangura no kwibasirwa yakorewe.
Ati: "Muri rusange ku ishuri twari dufite uburyo bwagenwe bwo kudufasha mu bintu byose.
"Ariko kwibasirwa byarakomeje ku ishuri bihagarara gusa ngeze muri kaminuza. Ntekereza ko ari uko ho abantu benshi bumva ibibi byo kwibasira abandi n'ivanura - byagiye bishira buhoro buhoro."
Kuva umuhigo wabo wakwemerwa mu kwa gatanu 2021, Rafi avuga ko yabonye ubutumwa bwo kumushima bw'abantu b'i Coventry, aho benshi mu muryango we batuye kandi ko byari ibintu "byiza cyane".
Ati: "Twahindutse ikintu cyiza, bishobora kuba urugero rwiza, bishobora no gufasha kubaka icyizere cyacu."
Mushiki we Akhtar avuga ko uko igihe cyagiye gitambuka yagiye akunda uko asa, abona ko bimuha "isura yihariye ku buzima".