Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Koffi Olomide: Barizeza ‘igitaramo kiryoshye' i Kigali mu gihe abandi bakomeje kucyamagana
Kompanyi yateguye igitaramo cya Koffi Olomide i Kigali yatangaje ko itari mu mwanya wo kugira icyo ivuga ku birego biregwa uwo muhanzi, ahubwo yizeza 'igitaramo kiryoshye' kuwa gatandatu.
Hari benshi bakomeje kwamagana igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe muri Kigali Arena bashingiye ku byaha yahamijwe byo guhohotera abagore.
Bruce Intore, ukuriye Intore Entertainment, yasohoye itangazo rivuga ko "ibyo byakemurwa n'inzego zibishinzwe zirimo inkiko n'izindi".
Abantu hafi 1,300 bamaze gusinya 'petition' isaba ko igitaramo cya Koffi Olomide i Kigali gihagarikwa.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hari impaka zirimo kwisanzura zihanganishije ab'ibitekerezo bishyigikiye iki gitaramo n'abacyamagana.
Mu itangazo rye, Bruce Intore yavuze ko "twubaha ibitekerezo n'uburenganzira by'ababona ibintu ugutandukanye kuri uyu muhanzi."
Itangazo rya Intore risobanuye iki?
Isesengura rya BBC
Abategura iki gitaramo baranzwe no guceceka cyane mu gihe impaka zari urwunge niba iki gitaramo gikwiye kuba cyangwa guhagarikwa.
Mu buryo butari bwitezwe na benshi, inzego za leta zishinzwe uburenganzira bw'abagore nazo zaracecetse kuri iyi ngingo.
Igitaramo cya Koffi i Kigali ariko gishobora kuba kirenze ibyo gushimisha abakunzi ba muzika gusa.
Mu bitaramo bimaze iminsi biba n'ibiteganyijwe, u Rwanda ruri gutanga ubutumwa bwo kugaruka k'ubuzima busanzwe nyuma y'ibikorwa byo gukingira biri kugenda neza kurusha ahandi muri Africa yo munsi ya Sahara.
Iki kandi gishobora kuba atari igihe cyiza cyo guhagarika umuhanzi w'icyamamare wa DR Congo, mu gihe muri politiki ubutegetsi bwombi bufitanye ubucuti.
Nta kabuza ko - mu gihugu kizwiho guha umwanya n'ijambo umugore - inzego za leta zasuzumye iby'iki gitaramo kirimo gutera sakwe sakwe.
Itangazo rya Intore Entertainment nyuma y'igihe cyo guceceka ryaba rivuze ko ubu bafite aho bakuye ingufu zo kuvuga ko igitaramo kizaba nta gisibya.
Gusa bitewe n'uburemere bwa byombi - ibirego byo guhohotera abagore na politiki - umwanzuro wa nyuma ku kuba cyangwa kutaba by'iki gitaramo uzaboneka ku munsi giteganyijweho.
Mu cyumweru gishize, kimwe n'isi, u Rwanda rwatangije iminsi 16 y'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Juliette Karitanyi, impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore mu Rwanda yabwiye BBC ati: "Kumwemerera [Koffi Olomide] gutaramira hano, cyane cyane muri iyi minsi, ni nkaho tuba twimye agaciro aba bahohoterwa.'"
Ariko hari n'abandi bavuga ko Koffi ahawe ikaze mu Rwanda bashingira ku kuba ibyo aregwa akiri kubiburanaho.
Izindi wasoma :
Mu cyumweru gitaha, urukiko rw'ubujurire rw'i Paris ruzatangaza umwanzuro warwo ku bujurire bwa Koffi wakatiwe gufungwa imyaka umunani n'urukiko rubanza.
Mu mpera z'iki cyumweru, Koffi yagaragaye mu bitaramo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo, aho biteganyijwe ko azava aza mu Rwanda.
Intore Entertainment yatangaje ko kuwa gatandatu izakora "ibishoboka byose" igatanga "igitaramo kiryoshye kandi gitekanye".