Rwanda – Ubwisanzure bw'itangazamakuru kuri 93%, icyo babivugaho…

Ahavuye isanamu, RGB
Ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Rwanda leta ivuga ko buri ku gipimo cyo hejuru mu gihe bamwe mu barikora bo babibona ukundi. Buri tariki 03 Gucrasi isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw'itangamakuru.
Ikigo cya leta gishinzwe imiyoborere cyatangaje ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 93%, igipimo abanyamakuru bamwe mu Rwanda bavuga ko kitagaragaza ukuri.
Raporo ya 'Rwanda Media Barometer' yatangajwe mu Ugushyingo (11) 2021 ivuga ko ubwisanzure bw'itangazamakuru buri kuri 93%, ubwo gutanga ibitekerezo kuri 86%, ubwigenge ku murongo w'amakuru kuri 87%, naho uburenganzira bwo kugera ku makuru kuri 94%.
Raporo yo mu kwezi kwa Mata(4) 2021 ya World Press Freedom Index ku bwisanzure bw'itangazamakuru mu bihugu 180 ishyira u Rwanda ku mwanya wa 156, kimwe mu bihugu 130 ivuga ko itangazamakuru 'rikinizwe'.
Raporo nshya y'u Rwanda mu kuyikora hasubije abaturage 652 n'abanyamakuru 144.
Iyi raporo, ubundi isohoka buri myaka ibiri, igaragaza ko kuri biriya bipimo bitatu gusa habayeho kuzamuka ku rugero rusange rugera ku 10% ugereranyije n'iheruka ya 2018 - uretse ku gipimo cy'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ubu cyagabanutseho 4%.
Dr Usta Kaitesi, ukuriye Rwanda Governance Board ikora iyi raporo - ubu isohotse bwa kane - yavuze ko Rwanda Media Barometer ari "igipimo cyo kwisuzuma".
Emilienne Kayitesi umaze imyaka 14 akora itangazamakuru mu Rwanda abona ko iyi mibare yatangajwe "iri hejuru cyane" ugereranyije n'uko ibintu bimeze.
Yabwiye BBC ati: "Iyo witegereje ibi bipimo ubona ubwisanzure buhari" ariko yongeraho ko hakiri ibibazo bigaragara byo kugera ku makuru, n'ibindi…
Ati: "Ikintu cyo kumva ko umunyamakuru ari uburenganzira bwe kubona inkuru no kuyitangaza ntabwo kiragera ku rugero rukwiye, numva hari byinshi bigikeneye gukosorwa."
Avuga ku mibare yatangajwe na raporo y'uyu munsi, Kayitesi ukora kuri Radio&TV Isango Star, ati: "Iyi mibare iri hejuru, ukurikije aho itangazamakuru riri uyu munsi, ntabwo byagombye kuba biri kuri kiriya kigero."
Martin Niyonkuru ukora kuri Radio&TV 10, abona ko ikigo gitangaza iyi raporo hari byinshi kiba cyashingiyeho ariko ku bibazo by'itangazamakuru agashidikanya imibare itangazwa.
Ati: "Urebye ibibazo abanyamakuru bahura nabyo ku bwisanzure bw'itangazamakuru hari aho umuntu yumva ko ari imibare gusa itavuga ukuri, kuko umunyamakuru yisanzura kubera ko yabonye ubushobozi, kuko yabonye uko abaho, kuko yabonye amakuru aho akeneye hose, kandi ibyo byose biracyarimo ibibazo."
Yongeraho ati: "Rimwe na rimwe no kuba hari inkuru zikorwa ariko ugasanga umuyobozi mu kigo runaka cyangwa se mu rwego runaka rukomeye akaba yagusaba ko iyo nkuru ivaho cyangwa se ihindurwa bijyanye n'uko bifuza ko igaragaramo."
Urubuga rw'iki kigo ruvuga ko Dr Usta Kaitesi yavuze ko "ibibazo itangazamakuru rifite byakemukira mu kuganira n'abanyamakuru n'abandi bafatanyabikorwa".
Abanyamakuru bavuga ko hari intambwe babona igenda iterwa kuri biriya bipimo by'ingenzi mu mwuga wabo.
Niyonkuru ati: "Birahinduka, bigenda bitera imbere…uko imibare ibigaragaza yerekana ko bigenda bikura."
Naho Kayitesi ati: "Urugendo ruracyari rurerure, ariko ni nka wa mugani uvuga ngo 'n'ukorora ucira aba agabanya'."










