737 Max: Boeing n'imiryango yapfushije abayo mu mpanuka muri Ethiopia bageze ku bwumvikane

Aho indege ya Ethiopian Airlines yaguye

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Abantu bose hamwe 157 barapfuye ubwo indege ya Ethiopian Airlines yisenuraga hasi

Boeing yageze ku bwumvikane n'imiryango y'abantu 157 bapfiriye mu mpanuka yo mu 2019 yabereye muri Ethiopia y'indege yabo 737 Max.

Iyi kompanyi ikora indege yemeye kuryozwa impfu zabo, nk'uko inyandiko z'urukiko rw'i Chicago zibivuga.

Ku rundi ruhande, imiryango yabuze abayo nayo ntizasaba iyo kompanyi impuzamarira z'igihano (zikomeye).

Abanyamategeko b'iyo miryango nubwo bishimiye ubu bwimvukane nk'intambwe ikomeye, bavuga ko Boeing "izakomeza kwirengera byuzuye" iyi mpanuka.

Ubu bwumvikane bufunguriye amayira imiryango yo hanze ya Amerika, mu bihugu by'abapfuye barimo n'umunyarwanda, kuregera indishyi mu nkiko zo muri Amerika, aho kuregera iz'iwabo, ibishobora kugorana kurushaho no kuvamo kwishyurwa macye.

Mark Pegram wo mu Bwongereza, ufite umuhungu we Sam uri mu bapfuye, yagize ati: "Icy'ingenzi cyiza kuri twe ni uko Boeing yemeye uburyozwacyaha, ntisunikire icyaha kuri Ethiopian Arilines cyangwa abapilote...Twashakaga ko bamanika amaboko yabo."

Ubwo iriya ndege yagwaga, indege za 737 Max nizo zagurwaga kurusha izindi za Boeing.

Ariko impanuka ebyiri zikomeye mu mezi atanu - iya Ethiopian Airlines yari ihagurutse i Addis Ababa n'iya Lion Air yahanutse ikagwa mu nyanja muri Indonesia mbere yaho - byerekanye ko hari ikibazo gikomeye muri tekinike y'ubu bwoko bw'indege.

Izo ndege zabujijwe kuguruka igihe cy'amezi 20, mu gihe hariho hakorwa iperereza, ariko nyuma zemererwa kongera gukora nyuma y'uko Boeing ikoze impinduka muri 'software' yazo n'amahugurwa.

2px presentational grey line

Isesengura rya Theo LeggettUmunyamakuru w'ubukungu

Amagambo ni ingenzi no kuba muri ubu bwumvikane Boeing yemera uruhare rwayo mu mpanuka ya ET302 - icyago cyahitanye abantu 157 bo mu bihugu 35 bitandukanye.

Bisa n'aho isi yabyibagiwe kandi na 737 Max zongeye kuguruka, ariko ku miryango myinshi y'abapfuye, akababaro n'igihombo biracyari bishya mu by'ukuri.

Mu gihe cyakurikiye ziriya mpanuka ebyiri za 737 Max, Boeing yanenzwe kugerageza gushyira ikibazo ahandi, urugero nko kwibaza ku bushobozi bw'abapilote.

Ubu rero uko kwemera uburyozwacyaha ni ikintu cy'ingenzi.

Kuri Boeing, aya masezerano hari uburyo abarengera, kuko akuraho ubushobozi bw'iyo miryango bwo gusaba indishyi zishobora kuba hejuru cyane no gutuma bisa n'ibidashoboka ko abari mu butegetsi bukuru bwa Boeing n'ababuhozemo baza kugira ibyo bavuga mu rukiko.

Gusa iyi kompanyi yemeye ibintu biboneka nk'ibikomeye. Yemeye ko ibirego byose by'impozamarira byakorwa hisunzwe itegeko ryo muri Amerika, ubundi ritanga impozamarira ziri hejuru kurusha mu bindi bihugu byinshi.

2px presentational grey line

Ibirego by'impozamarira

Imiryango yabuze abayo ifashe amafoto y'abaguye muri iyi mpanuka imbere ya minisiteri y'ubwikorezi ya Amerika i Washington muri Nzeri (ukwa cyenda) 2019

Ahavuye isanamu, The Washington Post / Getty Images

Insiguro y'isanamu, Imiryango yabuze abayo ifashe amafoto y'abaguye muri iyi mpanuka imbere ya minisiteri y'ubwikorezi ya Amerika i Washington muri Nzeri (ukwa cyenda) 2019

Ubu bwumvikane - bwagezweho i Chicago muri leta ya Illinois, ahari icyicaro gikuru cya Boeing - bufunguriye imiryango ibirego by'impozamarira.

Mu gihe butavuga urugero urwo ari rwo rwose rw'impozamarira kuri iyo miryango, ubu bwumvikane buzashyiraho imbibi ku kindi kirego kirenze icyo.

Inzobere mu mategeko zivuga ko ubu bwumvikane kandi butuma abahoze mu butegetsi bukuru n'ababurimo ubu muri Boeing badashobora guhamagarwa mu nkiko.

Mu itangazo, iyi kompanyi yavuze ko "Boeing yiyemeje ko imiryango yose yabuze abayo muri ziriya mpanuka izarihwa byuzuye kandi bikwiye ku gihombo cyayo."

Yongeraho ko "mu kwemera uruhare rwayo, ubwumvikane bwa Boeing n'iyi miryango buratuma izo mpande zishyira ingufu mu kugena impozamarira ikwiye kuri buri muryango."

Abanyamategeko b'iyo miryango basohoye itangazo rivuga ko muri ubu bwumvikane, Boeing yemeye ko "737 Max yari ifite ubusembwa, kandi itazagira undi wese ishaka gushyiraho impamvu" y'iyo mpanuka.

Aba banyamategeko bavuze ko iyi ari intambwe ikomeye kuri iyi miryango mu kubona ubutabera kuko "Boeing izakora ku buryo yose ifatwa ku buryo bungana mu guhabwa impozamarira iteganywa n'itegeko rya Illinois, inareba niba umwanzuro wafatirwa mu rukiko cyangwa mu kumvikana."