Zipporah Kuria mu gahinda kuko 'Boeing yashyinguye se we adahari'

Zipporah Kuria: "They've robbed us of our closure"
Insiguro y'isanamu, Zipporah Kuria wo muri Kenya avuga ko ibyabaye biteye agahinda

Amezi umunani nyuma y'impanuka ya Boeing 737 Max yari itwaye na Joseph Waithaka, se wa Zipporah Kuria, aho indege yaguye ku wa kane hashyinguwe ibisigazwa by'imibiri byabonetse ariko ntihamenyekane abo ari bo. Kuria ababazwa no kuba atari ahari.

Abategetsi muri Boeing no muri Ethiopian Airlines bivugwa ko bitabiriye umuhango wo gushyingura abo bantu, gusa kuko byamenyeshejwe vuba Kuria n'abandi babuze ababo ntibabashije kwitabira.

Abantu batatu babuze ababo muri iriya mpanuka babwiye BBC ko bamenyeshejwe iby'uyu muhango mu minsi micye ishize. Byatumye abantu babiri bo mu miryango y'abantu 157 ari bo babasha kuhagera.

"Ntibyumvikana. Byatumye numva ari nk'aho Boeing na Ethiopian Airlines bashyinguye data njyewe ntahari".

Jackson Musoni, Umunyarwanda waguye mu mpanuka y'iyi ndege umuryango we wabwiye BBC ko bashyikirijwe ibisigazwa byabonetse ku mubiri we nyuma yo gupima ADN ku mubyeyi we uba mu Rwanda.

Impanuka yabereye mu gice cy'icyaro mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Addis Ababa, umurwa mukuru wa Ethiopia.

Indege yaguye munsi y'umusozi ahantu kugeza ubu hakiri ibice by'iyi ndege n'ibice bimwe by'imibiri y'abapfuye.

Imiryango y'ababuriye ababo muri iyi ndege ivuga ko yashenguwe n'agahinda ubwo yageraga aho impanuka yabereye mu kwezi gushize igasanga imvura yaraguye izamura amagufa ya bamwe mu bapfuye.

Iyi mpanuka yabaye mu kwezi kwa gatatu ubwo iyi indege yari ivuye i Addis Ababa igana i Nairobi ikagira ikibazo cya tekiniki igahanuka hashize iminota itandatu, abari bayirimo bose nta warokotse.

Ibisigazwa by'imibiri byashyinguwe ku wa kane

Ahavuye isanamu, ZIPPORAH KURIA

Insiguro y'isanamu, Ibisigazwa by'imibiri byashyinguwe ku wa kane

Ibice by'imibiri byabonetse ni byo byahavanywe, n'ibisigazwa binini binini by'indege.

Ikibazo iyi ndege yagize gisa n'icyo indi nkayo ya Boeing 737 Max yagize muri Indonesia mu mwaka ushize nayo yahitanye abari bayirimo bose.

Aho iyi ndege ya Ethiopian Airlines yaguye hari ibitaka byinshi cyane ndetse hashyizwe uruzitiro rw'ibiti nk'uko umunyamakuru wa BBC wahageze abivuga.

Ababuze ababo bavuga ko igihe cy'imvura giheruka cyatumye haboneka ibindi bice by'imibiri y'ababo bitahavanywe, bagasaba ko hagira igikorwa. Kandi hagashyirwa abantu bo kuharinda.

Nadia Millieron, ufite umukobwa witwa Samya Rose Stumo waguye muri iyi ndege, yabwiye BBC ko "buri gihe abatuye hafi aha babona andi magufa mashya aho iyi ndege yaguye bakayahamba".

Samya Rose Stumo wari ufite imyaka 24 yari muri iyi ndege
Insiguro y'isanamu, Samya Rose Stumo wari ufite imyaka 24 yari muri iyi ndege

Ati: "Turasaba Ethiopian Airlines gukora ibishoboka imibiri yose itaraboneka ikavanwayo".

Ethiopian Airlines ari nayo ubu igenzura aho iyi ndege yaguye, yabwiye ababuze ababo ko ibi nayo ibizi ariko ko kompanyi y'ubwishingizi yababujije kugira icyo babikoraho.

Gusa nyuma y'igitutu cy'ababuze ababo n'iperereza rya BBC bisa n'aho ubu iki kibazo cyakemutse.

Ku wa kane, amasanduku yashyizwe hafi y'aho iyi ndege yaguye. Yarimo ibisigazwa byari byaravanywemo mbere ngo bipimwe ariko ntibabashe kumenya abo bantu kuko ibisigazwa byanduye.

Aya masanduku arimo ibisigazwa by'imibiri y'abantu yashyinguwe hano muri rusange.

Ababuze ababo bakomeje kuvuga ko bagombaga kubwirwa kare ibyo gushyingura aba bantu batamenyekanye.

Abantu 157 bari muri iyi ndege ya Ethiopian Airlines ntawarokotse

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Abantu 157 bari muri iyi ndege ya Ethiopian Airlines ntawarokotse

Boeing ntiyemeye kugira icyo ibwira BBC kuri iki kibazo.

Mu itangazo yasohoye yavuze ko "ikomeza kwihanganisha ababuze ababo kandi ishishikajwe no gukomeza gufasha abasigaye".

Zipporah Kuria avuga ko bimushengura umutima kuba atarabashije kugera aho bashyinguye aba bantu akeka ko barimo se.