COP26: Arnold Schwarzenegger arakajwe n'imigambi y'abategetsi b'isi ku kirere

Insiguro ya video, Reba: ikiganiro na Arnold Schwarzenegger
    • Umwanditsi, Na Tom Heap
    • Igikorwa, BBC Radio 4

Arnold Schwarzenegger avuga ko abategetsi bavuga ko kurwanya ihindagurika ry'ikirere bizahaza ubukungu ari "ibigoryi cyangwa ababyeshyi".

Mbere y'inama ya COP26, uyu wahoze ari guverineri wa California yabwiye BBC ko kugabanya ibyuka bihumanya ahubwo bizungura ubukungu bw'isi.

Uyu wakinnye filimi nka Terminator avuga ko kugabanya ingano y'inyama turya bitagomba gusobanura ko hari ikintu twigomwe - ko ahubwo ubwe kugabanya izo yaryaga byahinduye umutima we.

Schwarzenegger yavuze kandi ku ihumanya riterwa n'ubucuruzi mpuzamahanga.

Yibasiye abategetsi bibwira ko kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bibangamira iterambere ry'ubukungu no guhanga imirimo.

Ati: "Ni ababeshyi, ni ibigoryi. Cyangwa se ntabwo bazi uko bikorwa, twe twabonye uko twabikora, nta kindi bisaba uretse ubutwari bwo kubikora."

Schwarzenegger yashimiwe kuba uwaharaniye umwuka mwiza n'ingufu zitangiza ikirere ubwo yari guverineri hagati ya 2003 na 2011 - ashyiraho intego zo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Arnold Schwarzenegger na Tom Heap batwaye amagare
Insiguro y'isanamu, Arnold Schwarzenegger (ibumoso) avuga ko imigambi yo kurwanya ihindagurika ry'ikirere ahubwo izungura isi

Kuva yava muri uwo mwanya yakoresheje kwamamara kwe mu guteza imbere ibikorwa byo kugabanya imyuka ya carbon yoherezwa mu kirere, mu cyo yise Schwarzenegger Climate Initiative.

Uyu mugabo anenga kandi gahunda yo kurengera ibidukikije yibanda ku buzima bwo kwigomwa ibintu bimwe.

Schwarzenegger wigeze kuba uwa mbere mu guterura ibiremereye, avuga ko kugabanya 1/3 ku nyama yaryaga kuva mu myaka micye ishize byamugiriye akamaro.

Ati: "Kuva ntangiye kurya imboga nyinshi n'ibindi bihingwa muganga wanjye w'umutima yambwiye ko imijyana yawo itongeye kugenda iziba.

"Nonese ni gute naba narigomwe ikintu? Kandi ahubwo naragiriye neza ubuzima bwanjye... byanyongereyeho nk'indi myaka ibiri."

Schwarzenegger avuga kandi ko ikoranabuhanga riri gutanga ibisubizo ku buryo Hammer ye - imodoka rutura ya gisirikare yakoreshaga ibitoro bya diesel ubu yayihinduye ikoresha ingufu za batiri, akavuga ko ibyo byanayongereye imbaraga.

Arnold Schwarzenegger and Tom Heap
Insiguro y'isanamu, Arnold Schwarzenegger n'umunyamakuru wa BBC Tom Heap

Gura iby'iwanyu

Yavuze ko hari imyuka myinshi yangiza ikirere iva ku bwikorezi mpuzamahanga, atanga inama ko icy'ingenzi kurusha ibindi ari uko buri muntu yagabanya iyo myuka agura iby'iwabo.

Ati: "Gura ibicuruzwa by'iwanyu. Buri gihe iyo uguze ikintu hakurya y'inyanja, ni akaga uba uteje ibidukikije - ibyo nibyo bintu bibi cyane ushobora gukora."

Schwarzenegger arateganya kuba umwe mu bazatanga ijambo rye mu nama ya COP26 i Glasgow mu cyumweru gitaha, gusa nta cyizere afite muri gahunda ziva hejuru zimanka hasi, ahitamo ko ibisubizo biva mu gitutu cya rubanda n'impinduka mu ikoranabuhanga.

Schwarzenegger avuga ko ariko ko afite icyizere cy'ibyo abantu bashobora gukora, ati: "Nta geno ribaho, ahubwo haba ibyo twikoreye ubwacu."

Presentational grey line

Izindi wasoma :

Presentational grey line