Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Rwanda: Hakuzimana Abdou Rashid yafunzwe aregwa gupfobya jenoside
Urwego rw'ubushinjacyaha (RIB) rwafunze umugabo uzwi mu biganiro kuri YouTube rumushinja ibyaha byo "guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no gukurura amacakubiri mu banyarwanda.
Hakuzimana Abdou Rashid azwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.
Muri uyu mwaka, abaye uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.
Hakuzimana aherutse gutangaza ko yifuza ko "kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bivaho cyangwa se bihindurirwe isura".
Mu kiganiro kuri YouTube, yagize ati: "…kuko na nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ko n'Abahutu bishwe kandi ari benshi, ariko akavuga ati ntihabayeho kubica ku mpamvu izi nizi, kwibuka nikube ukw'Abanyarwanda bose nta kuvangura. Abahutu nabo bibuke abantu babo cyangwa se kuveho tujye tugera igihe cyo kwibuka tuvuge tuti ni amateka yabaye ibyo bintu birangire".
Iyo ni ingingo itavugwaho rumwe mu Banyarwanda kandi itaganirwaho mu buryo bweruye.
Kubyo yavuze, ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye babishima abandi barabinenga ndetse bamwe bamusabira gufungwa.
Hakuzimana, utaragira icyo avuga ku byaha aregwa, yafunzwe ubwo yari yagiye kwitaba RIB kuwa kane i Kigali.
Ku gicamunsi uru rwego rwatangaje ko rwamufunze kubera ibyaha "yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube."
Hakuzimana afunzwe nyuma ya Aimable Karasira na Yvonne Idamange bafunzwe muri uyu mwaka, baregwa guhakana cyangwa gupfobya jenoside mu byo batangaje kuri YouTube.
Karasira na Idamange mu kuburana bahakanye icyo cyaha.