Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Abanya-Nigeria bashaka ko Israel ibemera nk'Abayahudi
- Umwanditsi, Na Nduka Orjinmo
- Igikorwa, BBC News, Abuja
Shlomo Ben Yaakov arasoma imirongo yo muri Torah mu isinagogi iri mu nkengero z'umurwa mukuru Abuja wa Nigeria, gahoro gahoro abandi babarirwa muri mirongo barinjira bifatanya na we gusenga.
Benshi ntibumva neza urwo rurimi, ariko iyi sosiyete ntoya yo muri Nigeria ivuga ko ikomoka ku Bayahudi kandi ko ibabajwe no kuba Irael itabemera nk'abayo.
Yaakov ati: "Ubwanjye numva ko ndi Umuyahudi."
Hanze y'iyi sinagogi yabo bahashinze ihema kugira ngo bizihize umunsi wa Sukkot, bibukaho imyaka Abayahudi bamaze mu butayu bari mu rugendo rujya ku butaka bw'isezerano.
Yaakov ati: "Nk'uku turi kubikora hano, no muri Israel barimo kubikora". Aba baturage bariho basangira umugati uzwi nka cholla (batekera mu isinagogi) banahererekanya udukombe turimo umuvinyu buri wese anywaho.
Yaakov ni umu-Igbo - bumwe mu bwoko butatu nyamwishi bukomoka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria. Izina rye ryo muri ubu bwoko ni Nnaemezuo Maduako.
Aba-Igbo benshi bizera ko bakomoka ku Bayahudi nka bumwe mu bwoko 10 bwa Israel bwatakaye, nubwo benshi badasenga mu kwemera kw'Abayahudi nka Yaakov. Abasenga nka we bagize 0,1% gusa bya miliyoni 35 z'aba-Igbo.
Ariya moko bivugwa ko yatatanye nyuma yo gutwarwa bunyago ubwo ubwami bwa Israel bwigarurwaga mu kinyejana cya 8 mbere ya Yezu/Yesu - urugero ni ubwoko bumwe bw'Abanyethiopia, bwemewe na Israel nka bamwe muri ayo moko.
Imico y'aba-Igbo nko gukeba abahungu, kwiraburira abapfuye mu minsi irindwi, kwizihiza imboneko y'ukwezi gushya, n'imihango y'ubukwe nk'iyo muri Israel byahaye ingufu uko kwemera ko bakomoka ku Bayahudi.
'Nta kibyemeza'
Gusa Chidi Ugwu, umu-Igbo w'umushakashatsi ku mateka y'abantu n'imibereho yabo y'ubu wo muri kaminuza ya Enugu, avuga ko uku kwisanisha n'Abayahudi byaje nyuma y'intambara ya Biafara.
Iyo ni intamabara Aba-Igbo barwana igamije ko agace kabo kigenga kakava kuri Nigeria, ariko batsinzwe mu mirwano yari ikomeye hagati ya 1967 - 1970.
Ugwu avuga ko abantu bamwe "bashakaga ibitekerezo byo kwishingikirizaho" bityo batangira kwihuza n'Abayahudi.
Bibonye nk'abantu bibasiwe, nk'uko Abayahudi bakomeje gufatwa mu mateka, cyane cyane mu gihe cya Holocaust.
Ugwu yabwiye BBC ati: "Ni igisebo kwita aba-Igbo bose ubwoko bwatakaye, nta kimenyetso cy'amateka cyangwa cy'ibyo munsi y'ubutaka cyerekana ibyo."
Avuga ko ibivugwa ko aba-Igbo bari mu bantu bavuye mu Misiri mu myaka ibihumbi ishize, ahubwo bishoboka ko ari Abayahudi bafashe imico y'Aba-Igbo bari baragiye aho.
Mu myaka myinshi ishize habaye ibikorwa bitavugwaho rumwe byo gushaka ihuriro ryabo, ariko ibipimo bya ADN/DNA nta huriro n'Abayahudi byerekanye.
Rabbi Eliezer Simcha Weisz, ukuriye urwego rw'ububanyi n'amahanga rwa Israel rushinzwe iby'abavuga ko bafite inkomoko ku Bayahudi, nawe nta gushidikanya afite.
Yabwiye BBC ati: "Bavuga ko ari bamwe mu bakomoka kuri Gad, umwe mu bana b'umusokuru wacu Yakobo - ariko ntibashobora kugaragaza ko abasekuru babo bari Abayahudi.
"N'imigenzo bavuga, ku isi hose uzahasanga abafite imigenzo y'Abayahudi."
Avuga ko uretse gusa mu gihe aba bantu bahinduka bakajya mu idini ya Yuda - igikorwa kibamo no guca imbere y'urukiko rw'Abayahudi (rutari muri Nigeria) - naho ubundi badashobora kwemerwa.
Yaakov we abona ibyo guca mu guhinduka nk'igitutsi.
Ati: "Twemeye uko guhinduka twafatwa nk'abaturage b'icyiciro cya kabiri."
Kwiyomora kuri Nigeria byariyongereye
Aba bantu ariko muri Nigeria bakomeye cyane ku byo bemera - ababarirwa mu 12,000 muri Nigeria basenga nk'Abayahudi - bashyigikiwe n'amwe mu matsinda y'aba Orthodox b'Abayahudi ku isi, abaha inkunga, akabasura, akanahirimbanira ko bemerwa.
Umwe mu babashyigikira bazwi cyane ni Dani Limor, wahoze ari umukozi wa Mossad wavanye Abayahudi bo muri Ethiopia muri icyo gihugu akabajyana muri Israel baciye muri Sudan mu ibanga.
Uyu yakomeje gusura iyi miryango ivuga ko ari iy'Abayahudi yo muri Nigeria kuva mu myaka ya 1980 aho avuga ko imigenzo ya Kiyahudi muri Africa y'Iburengerazuba yari ihari mbere y'iriya ntambara ya Biafara.
Limor yemera inyigisho ko bavuye muri Maroc mu myaka 500 ishize, bakabanza kuba muri Timbuktu mbere yo gukomeza bagana mu majyepfo - kandi yizera ko amaherezo bazemerwa nk'uko babikwiriye.
Yabwiye BBC ati: "Judaism irenze ibara ry'uruhu, iri mu mutima."
Sinagogi ya Gihon, bivugwa ko ari yo imaze imyaka myinshi muri Nigeria, yashinzwe mu myaka ya 1980 na Ovadai Avichai n'abandi babiri ubusanzwe bakuze ari Abakristu.
Izi nshuti ziyemeje guhinduka zikinjira muri Judaism ubwo zari zibonye ko Isezerano rya cyera ryo muri Bibiliya ari ryo shingiro rya ririya dini ry'Abayahudi.
Ovadai yavugaga ko ari nkaho ubuyahudi muri we bwazutse - kandi ahereye ku bisa hagati y'imigenzo y'Abayahudi n'aba-Igbo akemeza ko idini ry'Abayahudi ari yo nzira y'ukuri.
Muri sinagogi ya Gihon i Abuja ubu hateranira abo mu moko atandukanye, ndetse mu myaka ya vuba ishize bagiye biyongera, nk'uko Chiagozie Nwonwu inzobere muri ako karere abivuga.
Ibi bitewe n'abaturage bitwa Indigenous People of Biafra (Ipob), itsinda mu 2014 ryongeye gutangiza ibikorwa by'aba-Igbo byo kubona ubwigenge.
Rikuriwe na Nnamdi Kanu, wongeye kwibutsa abamukurikira iby'inkomoko yabo mu Bayahudi anabashishikariza ukwemera kwabo. Kanu, yigeze no kuboneka mu mafoto ari gusengera ku rukuta rw'iburengerazuba i Yeruzalemu.
Kanu ubu arafunze, akurikiranyweho ubugambanyi na ririya tsinda rya Ipob, riheruka gufata intwaro, ndetse ryitswe umutwe w'iterabwoba.
Avichai, sekombata w'intambara ya Biafara we agira ati: "Bwa mbere Ipob ivugwa, naririye mu isinagogi. Nagize nti: 'Uyu muhungu aje kuduteza ibibazo kuko ibyo ari gukora bidacyenewe."
Afite ubwoba ko ibikorwa bya Ipob bizahungabanya gusenga no kwemera 'kw'Abayahudi' ba hano bakabakaba 70 batari mu bya politiki.
Ibyo byabaye mu ntangiriro z'uyu mwaka ubwo umukuru w'Abayahudi mu majyepfo ya Nigeria yafunzwe ukwezi nyuma y'uko isinagogi yabo isuwe n'abashyitsi batatu bavuye muri Israel.
Bivugwa ko bari baje gufata amashusho ajyanye n'impano z'ibitabo bya Torah - ubundi bihenze ku bantu ba hano kuba babyigurira - ariko baketsweho gukorana na Ipob bahita basubizwa iwabo.
Umwe mu basengera muri Gihon yabwiye BBC ko Kanu yatumye aza muri iyi sinagogi - ariko kuba Ipob iherutse gufata intwaro binyuranyije n'ibyo bemera.
Kuri Yaakov we avuga ko adashishikajwe na politiki iri iruhande rwo kuba Umuyahudi - kuri we icy'ingenzi ni ukwemera.
Kwemerwa na Israel kw'igice cy'aba-Igbo nk'Abayahudi byafasha aba banyedini gukora neza muri Nigeria.
Yaakov yifuza kwitoza akaba rabbi wa mbere muri Nigeria, ibintu yageraho gusa ari uko ishuri ribatoza.
Ati: "Kuri twe bazi inkomoko yacu, dutewe ishema n'abo turi bo.
"Niba Abakristu n'Abasilamu bemera ababo bakanabafasha, ntekereza rero ko n'Abayahudi bakwiye kudushyigikira."