IZARANZE 2021: Rwanda: Jay Polly wamamaye muri hip hop yapfuye bitunguranye

BBC Gahuzamiryango irabagezaho zimwe mu nkuru zaranze uyu mwaka urimo kurangira wa 2021.

Jay Polly, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda muri muzika ya hip hop na rap yapfuye, nk'uko umwe mu bavandimwe be yabibwiye BBC.

Ibinyamakuru byo mu Rwanda bivuga ko Jay Polly, izina rye nyakuri rikaba ari Tuyishime Joshua, yaguye mu bitaro byo ku Muhima i Kigali aho yari agejejwe arembye avanywe muri gereza afungiyemo.

Jay Polly w'imyaka 33 yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 uyu mwaka.

Mukuru we Maurice Uwera yabwiye umunyamakuru wa BBC ko urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda rwamumenyesheje urupfu rwa murumuna we.

Mw'itangazo rwasohoye, uru rwego ruvuga ko Tuyishimiye Joshua "wari ufungiwe muri gereza ya Nyarygenge mu murenge wa Mageragere… yaraye ajyanywe mu ivuriro ry'iyo gereza ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho yahise yitabwaho n'abaganga".

"Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n'abaganga ariko birangira aje kwitana Imana".

Uru rwego rutangaza ko "Jay na bagenzi be babiri …basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n'imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n'isukari, byavanzwe nabo ubwabo".

Iri tangazo rivuga ko "urwego rw'igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) hamwe na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) batangiye iperereza ryimbitse kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwe".

Jay Polly 'yahoraga yishimye' - umukunzi we

Kessy Kayonga, umukunzi wa Jay Polly uba i Nairobi muri Kenya, yabwiye BBC ati: "Ni agahinda gakomeye, n'ubu sindabyemera kereka ningera mu Rwanda nkabyibonera."

Kayonga avuga ko bari bamaze imyaka ibiri bakundana kandi "twari dufitanye imishinga myinshi cyane."

Ku murage Jay Polly asize, Kayonga ati: "Umuntu wese wabashije guhura nawe no kubana nawe azamwibukira ku rukundo n'impuhwe yagiraga, kandi ni umuntu wahoraga yishimye."

Ku mbuga nkoranyambaga abanyarwanda benshi bagaragaje akababaro batewe n'urupfu rwa Jay Polly, bamwifuriza iruhuko ridashira.

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Jay Polly azwi kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka 'Akanyarirajisho', 'Ibyo ubona', 'Ndacyariho [ndahumeka]', 'Deux fois deux' n'izindi zakunzwe cyane yakoze akiri mu itsinda rya Tuff Gang.