Zambia: Imbaga y'abantu yitabiriye irahira rya Hakainde Hichilema

Imbaga y'abantu babarirwa mu bihumbi mirongo yateraniye mu murwa mukuru Lusaka wa Zambia, mu muhango wo kurahira kwa Hakainde Hichilema nka Perezida mushya w'iki gihugu.

Abantu batangiye guterana ku wa mbere - benshi bavuye hanze ya Lusaka barara mu kibuga cyabereyemo umuhango w'irahira rye, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Kennedy Gondwe uri yo.

Amafoto yo kuri Twitter yerekana imbaga y'abantu yateraniye ku kibuga cyitiriwe intwari (Heroes Stadium), amasaha ane mbere yuko umuhango utangira.

BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga.

Bwana Hichilema, w'imyaka 59, yatangaje isengesho kuri Facebook asaba ibirimo kwicisha bugufi n'ubushishozi.

Yasabye ko we n'abandi bategetsi muri leta "bita ku bakire n'abakene, urubyiruko n'abakuze, abapfakazi n'impfubyi, abize n'abatize, abatavuga rumwe natwe muri politike na bagenzi bacu, mu cyubahiro, gushyira mu gaciro no mu rukundo".

Ubwo yari mu nzira yerekeza ku kibuga, Hichilema yanditse kuri Twitter ati:

"Ubu nicaye hano mu modoka yacu njyanwe kuri Heroes Stadium, ndabona urukundo, ibyishimo... mu gihe abantu bari ku mihanda mu nzira yacu. Nuzuye ishimwe. Mwese ndabakunda cyane!"

Uwo asimbuye Edgar Lungu na we yatangaje isengesho kuri Facebook muri iki gihe igihugu cyinjiye "mu gice gishya muri politiki", asaba ko "bakomeza kuba igihugu cy'umugisha n'amahoro".