'Ndi umwiraburakazi, umugabo wanjye ni umuzungu – Mureke gukomeza kumbaza niba uyu mwana ari uwanjye'

Igihe Ena Miller yabyaraga, ntabwo yari yiteguye amagambo adakama (adashira) ku ibara ry'uruhu rw'umukobwa we.

Umwana wanjye akivuka abantu bahise bamubona hagendewe ku ibara ry'uruhu rwe.

Nyuma yo kumara umunsi n'ijoro mu bitaro by'indembe, banzaniye Bonnie ngo tumarane amasaha makeya maze umugore aza kwinjira aje kumbaza icyo nifuzaga kurya mu igaburo rya mu gitondo.

"Mbere yuko musubiza yahise ambaza ngo: "Uru ruhinja ni urwawe?"

Nari niteze ko hari hagiye gukurikiraho kunshimira avuga ati - "Yoo, mbega ikibondo cyiza!" cyangwa "Yoo, gifite ibitama byiza!"

Ahubwo yahise asubiramo arambaza ngo: "Uyu koko ni umwana wawe?"

Wabonaga atangaye ku buryo bisa n'ibimurenze. Gukoresha ijambo "koko" byanteye kwibaza.

Yakomeje avuga ati: "Uruhu rwe rurera cyane. Reba imisatsi ye, irarambuye. Arera cyane."

Ni uko rero byatangiye - abantu tutaziranye batagira isoni zo kwibaza niba ndi mama wa Bonnie no kuvuga ibyo bishakiye ku ibara ry'uruhu rwe.

Ibyo byabereye mu bitaro nari maze kubyariramo. Byongeye kuboneka mu nyuma iyo najyaga guhaha, ndi mu nzu z'uburiro cyangwa nagiye gusura inshuti.

Mfite uruhu rwirabura. Umugabo wanjye ni umuzungu. Bonnie aravanze.

Nkiri mu bitaro noherereje abantu nkunda amafoto ya Bonnie, maze bake muri bo basubiza mu nteruro imwe itarimo amagambo aryoshye umubyeyi ukibyara aba yiteze.

"Mu byukuri ni umuzungu."

"Njye nahitamo ifoto imwerekana arushijeho gusa n'Umunyafurika."

"Ndabona yera cyane."

Hari n'uwahisemo gukoresha inyuguti nkuru: "ARACYARI umweru."

(Umwana w'imvange ashobora kuvukana uruhuru rwerurutse cyane kurusha uko azaba asa mu nyuma)

Byarambabaje.

Bonnie nanjye twamaze iminsi itanu mu bitaro turi twenyine. Hari mu mezi ya mbere y'icyorezo cya Covid-19. Gusura ntibyari byemewe. Umugabo wanjye yashoboraga gusa kudusura akoresheje video kuri WhatsApp. Ibi rero bisobanuye ko nari mfite umwanya uhagije wo kujya kuri internet maze amagambo y'abandi akantera umutima uhagaze nkibaza nti:

Mbese abantu bazakomeza gutekereza ko ntari mama wa Bonnie?

Mbese Bonnie bizaba ngombwa ko asobanura uwo ndi we?

Mbese abantu bazajya banyibeshyaho bagira ngo ndi umuyaya?

Sinari niteguye kubaho gutyo.

Hashize ibyumweru bitanu tuvuye mu bitaro, twahuye n'ibintu bibi igihe twari hanze twigendera. Hari umugabo waje asakuza ameze nkushaka kurwana abaza ati: "Ni ukubera iki umwana wawe ari umweru cyane?" Yaratuzengurutse, asa n'uwerekana ko arakaye cyane.

"Kuki ari umweru cyane? Wamubyaranye n'umuzungu? Ni uko bigenda iyo ushatse umuzungu! Reba uko asa, reba uko asa, reba uko asa - ni ukubera iki ari umweru cyane?"

Narumiwe, ngira ubwoba kandi nterwa isoni no kubona abantu bigenderaga bahuruye. Sinashoboraga kumva ukuntu uyu mugabo dusangiye ibara ry'uruhu, byamuteye ikibazo cyane.

Mu by'ukuri, amagambo mabi yose nabwiwe yavuye ku bantu dusangiye ibara ry'uruhu. Sinashoboraga kubyumva. Sinigeze ntekereza ko imiryango yabyaye imvange ihura n'ibibazo nk'ibi.

Icyo nicuza cyane ni uko ntavugiye umuryango wanjye. Naricecekeye. Nahise mpunga uyu muntu ntazi wari wariye karungu maze nkora uko nshoboye ngo ntarira kugeza igihe ngereye mu mutekano w'iwanjye mu rugo. Sinigeze mvuga ingaruka byangizeho kugeza igihe mpuriye na Wendy.

Wendy Lopez w'imyaka 60, atuye mu majyepfo y'umujyi wa Londres kandi agerageza kudahangayikishwa cyane n'ubuzima.

Hashize imyaka 28 yibarutse Olivia. Icyo gihe inshuti ye yaterefonnye ibitaro avugira muri Guyana muri Amerika y'amajyepfo abaza niba umwana ari umuzungu cyangwa umwirabura. Wendy araseka iyo yongeye kubara iyi nkuru. Ni uko afata ibintu. Wendy avuga ko Olivia afite umusatsi wizinze. Ngo umusatsi we usa n'uwatunganyirijwe muri 'salon' bakoresheje ibigudi.

Umuganga yabajije Wendy niba hari "umweru mu muryango we", hanyuma amusobanurira ko se wa Olivia ari umuzungu. Ariko muganga aravuga ngo: "Oya, oya, oya mufite umweru mu muryango wanyu ni yo mpamvu Olivia ari umweru cyane."

Wendy aribuka ati: "Narimo ntekereza ngo 'muga ibi byose urabimbwirira iki?'" "None se agenda agana ababyeyi bose abaganiriza ku ibara ry'uruhu rw'abana babo? Narahira ko atabikora."

Wendy yiyemerera ko nyina umubyara atigeze yemera ibara ry'uruhu rw'umwuzukuru we, kuburyo rimwe na rimwe yajyaga amwita "wa mukobwa w'umuzungukazi", ariko yumvaga ibyo yabyihanganira. Byaramugoraga cyane iyo byavaga ku bantu atazi.

Umunsi umwe ariko byageze aho bimubabaza cyane. Wendy yarimo ahaha mu iduka i Deptford mu majyepfo ya Londres afite Olivia mu gatebe k'abana igihe yanyuraga ku bagabo batatu b'abirabura bari bahagaze imbere y'akabari.

"Umwe muri bo yaje ansanga. Areba Olivia maze arambaza ngo uyu ni umwana wawe?"

"Naravuze ngo 'oya'".

"Mu by'ukuri nihakanye umwana wanjye ariko nakongera nkabikora byongeye kumera gutyo."

"Ntabwo mbyicuza. Numvaga ntewe ubwoba. Nari mfite ubwoba. Numvaga afite umwuka w'inzoga. Natekereje ko yashoboraga kudukubita."

"Urabona muri icyo gihe kubona umwiraburakazi ari kumwe n'abagabo b'abazungu ntabwo byafatwaga neza."

Muri kino gihe, abantu berekana ko batishimiye ikintu mu bundi buryo ariko Wendy ntabwo aceceka - kubera ko Olivia afite ubumuga butuma atiga neza kandi adashobora kwirwanaho.

"Hashize amezi make ngiye gufata urukingo rwa Covid-19. Icyo gihe ngezeyo umuforomokazi yambajije niba ndi umukozi ushinzwe kwita kuri Olivia. Nuko mubwiye ko ndi nyina ambaza niba koko mu by'ukuri naramubyaye".

"Sinshobora kureka abantu ngo bakomeze kumva ko ntacyo bitwaye kumbwira ibintu nkibi."

Wendy avuga ko ari ingenzi cyane kubera ko amagambo nk'aya ari igitero ku cyo Olivia ari cyo kandi ngo iyo umukobwa we aba abishoboye yari kubasha kubwira abantu ati "nimumveho, Papa ni umuzungu, mama ni umwiraburakazi, mubireke uko bimeze."

Nabajije Wendy ikibazo kimaze igihe kindya cyane mu mutwe. "Twaba cyangwa se naba nkabya cyane?

Yarambwiye ati: "Ibyo ni byo buri muntu wese utaranyuze muri iyi nzira azakubwira, ngo "Oh, urakabya cyane, reka nta kibazo biduteye, urakabya rwose."

Ariko nyuma y'amezi 14 mpura na byo, naniwe gukomeza kwemeza ubutitsa ko uyu mwana mwiza mfite ari umukobwa wanjye.

Fariba Soetan ufite urubuga (blog) kuri internet ruvuga ku burezi bw'abana b'imvange, agira ati: Turi mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe. Ubundi abantu bagombye kuba barahindutse, ariko si ko bimeze."

Fariba afite imyaka 41, avuka ku mubyeyi wo muri Iran n'umubyeyi w'Umwongereza. Umugabo we ni Umunya-Nigeria kandi bafitanye abana batatu b'abakobwa b'imyaka 10, umunani n'itandatu.

Fariba agira ati: "Nari mfite impungenge z'amagambo bazatuvugaho kubera ko abakobwa bacu batatu bafite ibara ry'uruhu ritandukanye. Ubu narangije kubona ibintu bitandukanye abana banjye bazacamo bitewe n'ukuntu sosiyete ibabona."

Hari ikintu kimwe cyamubabaje cyane umwaka ushize. Fariba yarimo afata umukobwa we w'imyaka irindwi amuvana ku ishuri ryo mu majyaruguru ya Londres. "Naramuhobeye maze umwe mu bana arambaza ngo 'uwo ni umukobwa wawe?'"

"Naravuze ngo yego. Maze aravuga ngo 'Uracyamukunda nubwo bwose mudafite uruhu rusa?'

Fariba yongeraho, amarira yenda kugwa, ati: "Umukobwa wanjye ibyo yarabyumvise."

Ariko kubona mbyandikaho biramfasha. "Bituma numva ko hari ikintu cyiza ndimo gukora. Ntabwo gusa ndimo guhura na byo ahubwo hari icyo ndimo mbikoraho."

Nshaka ko Fariba ampa icyizere ko ibi biba igihe gitoya kandi ko amatsiko ntifuza y'abantu azahagarara. Ku bw'amahirwe make ariko ntashobora kubinyizeza.

Fariba aravuga ati: "Hari amagambo nkunze kumva akenshi iyo tuvuye mu biruhuko, cyane cyane ku mukobwa wanjye mukuru wirabura kurusha abavandimwe be."

"'Oh... arirabura cyane'. Akenshi uba wumva bashaka kuvuga ngo 'Urashaka kugira uruhu nka ruriya?'

"Mu by'ukuri amwe muri ayo magambo amugiraho ingaruka. Ubu ntabwo ashaka ko uruhu rwe rwirabura cyane kubera ko hari abatabibona neza."

Hanyuma ndimo kuganira nawe, Asha, uyu turimo kuvugaho, yaje adusanga mu busitani. Yari avuye gukora imyitozo ngororangingo (gymnastique) ubona afite ingufu n'umunezero. Yashakaga kunyereka ibitabo bye akunda, ambwira ko afite umusatsi w'irende wizinze no kuzaba ikirangirire cy'umwirabura mu kubyina.

Maze Asha agira ati: "Akenshi ndeba abantu mu muhanda maze nkibaza niba batekereza ko turi abo mu muryango umwe."

Icyo kibazo yakiboneye umuti.

"Mbona umuryango wanjye ari nka 'ice-cream' y'uburyohe butandukanye. Njyewe ndi uburyohe bwa 'caramel'. Mama ni 'vanilla'. Papa ni 'chocolat'. Ella ni 'fudge' naho murumuna wanjye muto ni 'butterscotch'.

"Bituma byoroha kudutekerezaho muri ubwo buryo aho kuvuga ngo uriya arirabura kundusha, gutyo rero ntabwo twitandukanya.

"Nshaka ko twigereranya dukoresha ibintu biryoha. Ibintu abantu bakunda nka ice cream. Turi umuryango kandi ntabwo abantu bagombye kutugiraho igitekerezo."

Asha amaze gusubira mu nzu, Fariba yarambwiye ngo yizeye ko abantu nka Meghan Markle na Visi Perezida Kamala Harris bazaha abantu akanyabugabo kugira ngo bisuzume ku bijyanye n'ivangura rishingiye ku ibara ry'uruhu - byaba ku bantu bibwira ko ari bo birabura kurusha abandi cyangwa abafite ingengabitekerezo yo mu gihe cya gilokolonize ko abafite ibara ryera ari bo beza.

"Mfite icyizere cyane ko hari ikintu kirimo guhinduka. Ntekereza ko icyo cyizere kitagomba kuducika."

Hashize ibyumweru bikeya mpuye na Wendy, yanyoherereje ubutumwa bwanditse kuri telefone kugira ngo dukomereze ikiganiro aho twagihagarikiye.

Yaranditse ati: "Nizeye ko byose bigenda neza. Nibagiwe kukubwira ngo: girana umunezero n'umukobwa wawe kubera ko iyi myaka myiza y'ubwana bwe ishira vuba cyane."

Iyi nama yangiriye nishimiye kuyikurikiza cyane.