Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Sir Richard Branson yatangaje itariki y'urugendo rw'ubucuruzi mu isanzure
Sir Richard Branson yavuze itariki azagiraho mu isanzure. Ni 11 z'ukwa karindwi, cyangwa nyuma yayo gato.
Azaba ari umugenzi wicaye inyuma mu cyogajuru kimeze nk'indege bise Unity kompanyi ye Virgin Galactic imaze igihe ikorera muri Amerika mu myaka hafi 20 ishize.
Icyo cyogajuru gishobora kuguruka kugera kuri 90Km mu kirere, bigaha abakirimo iminota micye yo kwitegereza isi bayireba neza nk'umubumbe muto munsi yabo.
Sir Richard intego ye ni ugutangiza urugendo rw'ubucuruzi rujya mu isanzure.
Abantu bagera kuri 600 bamaze gusaba kuzajya mu isanzure gutembera biyishyuriye urugendo.
Urugendo rwa mbere rwa Sir Richard ruvuze ko abo bagenzi bari hafi cyane nabo kuzafata urwo rugendo, itike yarwo ishobora kugera ku $250,000 (hafi miliyoni 250 y'u Rwanda)
Sir Richard Branson yagize ati: "Nizera neza ko isanzure ari irya twese. Nyuma y'imyaka 17 y'ubushakashatsi no gushaka udushya, ingendo z'ubucuruzi zigiye gufungurira isanzure ku bantu bihindure isi bya nyabyo.
"Kugira inzozi zo gufungura isanzure ku bantu ni ikintu kimwe; kuba itsinda ry'abantu rishyira hamwe rigahindura izo nzozi impamo ni ikindi."
Mu cyumweru gishize nibwo Virgin Galactic yahawe uruhushya rwo gukora ingendo z'ubucuruzi mu isanzure na Federal Aviation Administration ya Amerika.
Ku cyumweru tariki 11 ni ugufungura icyo bise urugendo "rw'idirishya". Nibwo biteganyijwe ko iki cyogajuru kizahaguruka gusa bishobora gutinzwa n'ikirere kibi cyangwa ikibazo cya tekinike.
Niba urugendo rukomeje kuri icyo cyumweru, Sir Richard azaba atanze mukeba we muri ibyo umuherwe Jeff Bezos nawe ufite umushinga nk'uyu.
Bezos washinze kompanyi y'ubucuruzi ya Amazon yashoye imari nini mu kubaka ibyogajuru, yatangaje ko urugendo rwe nk'uru mu isanzure ruzaba tariki 20 z'uku kwa karindwi.
Yatumiye abantu batatu bazajyana na we; umuvandimwe we Mark, umuntu utazwi wishyuye miliyoni $28 muri cyamunara yo kugurisha uwo mwanya, hamwe n'umugore uzwi cyane mu by'indege Wally Funk.
Funk w'imyaka 82 ahagana mu myaka ya 1960 watojwe kuba umuhanga mu by'isanzure, azaba ariwe muntu ukuze kurusha abandi uteze icyogajuru akajya mu isanzure ubwo iki cyogajuru kizaba kiguruka kugera kuri 100Km.
Bezos ntabwo aratangaza amakuru arambuye ku giciro azajya agurisha itike muri rusange muri icyo cyogajuru New Shepard, ariko biri mu mugambi we.
Sir Richard biraboneka ko yatangaje itariki y'urugendo rwe mu gusubiza iyari yatangajwe na Jeff Bezos. Ni ugusiganwa kw'abaherwe mu kwandika amateka.
Izindi ngendo zirimo abantu benshi kurushaho z'ibi byogajuru zizakurikira izi za mbere ziteganyijwe muri uku kwezi.
Ubukerarugendo mu isanzure bwaba bwegereje nyuma y'imyaka icumi ibikorwa byo kubugeraho biri kwihutishwa.
Mu myaka ya 2000, abantu barindwi bakize cyane barishyuye ngo basure International Space Station (ISS). Ariko urwo rugendwo rwategurwaga n'ikigo cy'isanzure cy'Uburusiya baje kurureka mu 2009.
Ubu, ubushake bushya burimo no kurenga igendo zo mu isanzure kuri 'orbits' gusa za Sir Richard na Jeff Bezos.
Umuherwe Elon Musk we yamaze gutegura ingendo mu bigendajuru yise Dragon bishobora kugera ku birometero amagana hejuru y'isi kandi bikagumayo iminsi.
Abarusiya nabo bari gusubukura uko bakora ingendo z'ubucuruzi kuri ISS, ndetse hari abashaka gufungura 'station' yigenga mu kirere abantu bajya basura. Muri bo harimo Axiom, kompanyi yatangijwe n'uwahoze ashinzwe ibikorwa bya NASA kuri ISS.