Gihembe – Rwanda: Zimwe mu mpunzi zavuye muri DR Congo zivuga ko 'nta cyo kwishimira' ku munsi wazo

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Yves Bucyana, BBC Gahuzamiryango, mu nkambi ya Gihembe
Mu gihe umunsi mpuzamahanga w'impunzi wizihizwa ku isi none, mu Rwanda zimwe mu mpunzi zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zivuga ko nta cyo zifite cyo kwishimira kubera ingorane zo kubaho mu buhungiro.
Inkambi ya Gihembe iri mu majyaruguru y'u Rwanda ni yo nkambi imaze igihe kinini - imyaka 24.
Icumbikiye impunzi zirenga 10.000 zaturutse muri DR Congo. Bamwe muri zo bavukiye mu nkambi none ubu nabo ni ababyeyi.
Ingabire, w'imyaka 24, arubatse. Amaze imyaka itatu n'igice ashatse akaba afite umwana umwe. Avuga ko yashatse akiri muto kubera ingorane z'ubuzima mu nkambi.
Ati: "Uzi ko umukobwa akenera ibintu byinshi kandi hano mu nkambi ubuzima butemerera ababyeyi guhaza ibyo abana babo bakeneye, ni yo mpamvu nahisemo kurushinga".
"Ubu ndi mu rugo ni nkaho niyitaho ubwanjye nkamenya ubuzima bwanjye".
Impunzi zimwe zikora akazi ka 'nyakabyizi' hanze y'inkambi, hakaba n'abandi bacyeya muri zo bakora ubucuruzi buciriritse imbere mu nkambi.
Ingabire avuga ko nta kazi afite uretse "kubyuka buri gitondo no gusukura inzu, hanyuma nkareba niba hari ibiryo bihari kugira ngo nshobore kubitegura. Hari n'igihe bibura. Ubundi kuri jye buri minsi yose irasa".
Kutamenya igihugu cyabo
Impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe zahunze intambara mu gihugu cya Congo mu 1997 zihungira mu Rwanda.
Ingabire yabwiye BBC ko atangiye kumenya ubwenge ari bwo yabwiwe n'ababyeyi be ko baba mu nkambi y'impunzi kandi ko igihugu cyabo ari Congo, agace ka Masisi.
Ati: "Hari igihe twicarana n'ababyeyi bakatubwira inkuru nyinshi nziza n'amateka yo muri Congo.
"Ndababara cyane iyo ntekereje ku buzima bubi turimo hano mu Rwanda, mu gihe ababyeyi banjye bambwira ko bari abatunzi i Masisi. Ndashaka rwose kumenya igihugu cyanjye".
Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi (WFP/PAM), ryagabanyije imfashanyo ryageneraga impunzi mu Rwanda, bituma benshi binubira ingorane z'ubuzima n'imibereho mibi mu nkambi.

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza
Kubera izo ngorane, Ingabire avuga ko kuri we nta cyo abona cyatuma yizihiza umunsi mpuzamahanga w'impunzi.
Ati: "Ni byiza ko abaterankunga bashyiraho uyu munsi ngo tuwizihize.
"Ariko sinshobora kwishima kandi nta cyo mfite cyo kwishimira mu gihe nkigenerwa uko ngomba kubaho nabwo mu buryo bubi, mu gihe nkiri mu gihugu kitari icyanjye, urumva nakwizihiza iki koko?"
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, komiseri mukuru w'ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR) Filippo Grandi, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, muri DR Congo no mu Burundi.
Yavuze ko umuryango ayoboye ndetse n'ibihugu by'u Rwanda na DR Congo bikomeje kuganira ku buryo bwo gutahura impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda.
Ariko ko hakiri ingorane z'umutekano mucye mu bice by'uburasirazuba bwa Congo.











