Damien Tarel: Amezi ane y'igifungo ku mugabo wakubise urushyi Perezida Macron wa France

Umugabo ukunda imirwanire yo mu gihe cya kera (kizwi nka Moyen Âge/Middle Ages) yahawe igifungo cy'amezi ane, nyuma yo kwemera ko ari we wakubise urushyi mu maso Perezida w'Uburafaransa Emmanuel Macron.

Damien Tarel yabwiye urukiko ko ari igikorwa cyamujemo gutyo gusa atabanje kubitekerezaho, ariko umushinjacyaha yavuze ko cyari "igikorwa cyagambiriwe cy'urugomo".

Urukiko rwumvise ko Tarel agendera ku bitekerezo bya politiki bikarishye kandi ko yari hafi y'inkundura y'abigaragambije mu Bufaransa bamagana gahunda zimwe z'ubutegetsi bwa Macron, bamenyekanye ku izina rya 'gilets jaunes' (yellow vests), cyangwa amakoti y'umuhondo.

Perezida Macron yavuze ko uko gukubitwa urushyi kwe kudakwiye kwirengagizwa, ariko nanone ntihabeho kurengera.

Yari amaze kuva gusura ishuri ryigisha iby'amahoteli n'ubukerarugendo ryo mu mujyi wa Tain-l'Hermitage wo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Ubufaransa, ubwo yirukaga yerekeza ku mbaga y'abantu yari imutegerereje inyuma y'uruzitiro rw'ibyuma.

Ubwo yakubitaga urushyi Perezida, Tarel yumvikanye atera hejuru ati "Montjoie Saint Denis! Ubutegetsi bwa Macron burangire", iyo ibanza ikaba yari intero ijimije abasirikare b'Ubufaransa kera bakoreshaga mu kwishyira hamwe bakanga umwanzi.

Uko gukubitwa kwa Macron kwahise kwamaganwa n'abanyapolitiki batandukanye mu Bufaransa, mu gihe hasigaye igihe kitageze ku mwaka ngo amatora ya perezida abe.

Abashinjacyaha bari basabiye uwo mugabo igifungo cy'amezi 18 kubera gukubita umutegetsi. Abo bacamanza batatu bavuze ko Tarel akwiye guhabwa igifungo cy'amezi 18, amezi 14 muri yo agasubikwa.

Igifungo cye cy'amezi ane cyahise gitangira ako kanya, ariko andi mezi yayafungwa ari uko akoze ikindi cyaha.

Undi muntu ucyekwa wafotoye uko gukubitwa urushyi kwa Perezida, arimo gukurikirwanwaho gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Ni nyuma yuko abetegetsi bo mu nzego z'ibanze basatse urugo rwe. Ni uwo mu mujyi umwe na Damien Tarel.

Tarel yabwiye iki urukiko?

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yagaragaye mu rukiko rwo mu mujyi wa Valence yambaye umupira w'icyatsi kibisi yari yambaye no ku munsi yafatwaga.

Abajijwe impamvu yakubise Perezida, yasubije ko ubwo yari amutegereje mbere ari kumwe n'inshuti ze mu modoka, yari yatekereje ku gukora ikintu gikomeye.

Yavuze ko mbere yari yatekereje ku kumutera igi cyangwa akamutera ibimeze nk'umutsima, ariko ashimangira ko atari yigeze atekereza ku gukubita urushyi Bwana Macron.

Byatangajwe ko yabwiye urukiko ati: "Ubwo narebaga mu maso he h'ubwuzu n'ububeshyi, hantwaye [hanyifatiye] nk'umuntu utora, numvise binteye ishozi cyane".

Yamagana politiki ya Perezida Macron, yongeyeho ko yiyumvise nk'umuntu wari uri hafi y'abatavugarumwe n'ubutegetsi bo muri 'gilets jaunes', bakoze imyigaragambyo yo kwamagana Macron mu myaka ya mbere y'ubutegetsi bwe.

Ati: "Nabikoze binjemo gutyo gusa".

Inshuti ze mbere zari zavuze ko Tarel ari umuntu utaba muri politiki. Konti ye yo kuri Instagram ivuga ko ari umuntu ukunda imikino njya rugamba ya kera y'i Burayi, irimo inkota n'ibirinda umubiri.

Icyo Macron avuga

Perezida w'Ubufaransa mbere yari yavuze ko gukubitwa kwe ari igikorwa gito, ari na ko ashimangira ko "abantu b'urugomo rukabije" badakwiye kwemererwa kuba ari bo bahinduka ikiganiro.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa kane mbere yuko Ubufaransa bwitabira imikino y'umupira w'amaguru i Burayi, yagize icyo yongeraho kuri ibyo.

Yagize ati: "Habayeho ibihe birimo ubushyamirane bwinshi cyane n'urugomo mu gihugu cyacu naciyemo nka Perezida, mu makuba ya 'gilets jaunes'. Ariko uyu munsi umuryango mugari [sosiyete] uri ahandi hantu hatandukanye".

Yavuze ko yafashe icyemezo cyo kutaregera urukiko we ubwe, ahitamo kubirekera urwego rw'ubucamanza.