Rwanda: Emmanuel Macron avuga ko abarokotse jenoside ari bo "baduha impano y'imbabazi"

Ahavuye isanamu, AFP
Asa n'uvuga mu izina ry'Abafaransa, Perezida Emmanuel yavuze ko yemera ko igihugu cye cyagizemo uruhare rwa politiki muri jenoside, avuga ko abarokotse jenoside ari bo "baduha impano y'imbabazi".
Ibi ni ikintu kitavuzwe n'abandi bategetsi b'Ubufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yo mu 1994. Bamwe banenga ko atasabye imbabazi mu buryo bweruye.
Raporo yakoreshejwe na leta y'Ubufaransa yatangajwe muri uku kwezi yavuze ko hari uruhare Ubufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda, ariko ko abayikoze nta bufatanyacyaha bw'Ubufaransa babonye mu mugambi wa jenoside.
Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko "jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw'undi".
Ati: "Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka."
Bwana Macron yavuze ko Ubufaransa bufite amateka n'uruhare rwa politike mu Rwanda.
Bityo ko bufite n'inshingano yo "kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa."
Yavuze ko nyuma y'imyaka 27 uyu munsi aje "kwemera uruhare rwacu", no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y'ibyabaye.
Ati: "Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y'igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.
"Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira".
Egide Nkuranga uhagarariye umuryango IBUKA w'abarokotse jenoside avuga ko "atashimye ko Macron atasabye imbabazi yeruye", nubwo ngo ibyo yavuze "byerekena ko atwumva", nk'uko bivugwa n'ibiro ntaramakuru AFP.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Perezida Kagame yagize ati: "amagambo ya Macron ni ikintu gifite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Yari ukuri."
Inkunga n'ubucamanza
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruboneka nk'urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by'ubucamanza bitararangira hagati y'ibihugu byombi.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Macron yavuze ko Ubufaransa bwiyemeje kuzamura inkunga bwageneraga u Rwanda ikagera kuri miliyoni 500 z'ama-Euro hagati ya 2019 na 2023.

Ahavuye isanamu, AFP
Yavuze kandi ko Ubufaransa bwageneye u Rwanda inkingo za Covid doze 100,000 zinyuzwa mu ihuriro rya Covax rikwirakwiza inkingo mu bihugu byiganjemo ibikennye ku isi.
Ku kibazo cy'abaregwa jenoside u Rwanda ruvuga ko baba mu Bufaransa badakurikiranwa, Macron yavuze ko kubakurikirana bizashyirwamo imbaraga mu mezi macye ari imbere.
Gusa avuga ko ibi bizaterwa n'uko abacamanza babibona.










