Nigeria – Rivers: Abagabo bitwaje imbunda bishe abapolisi barindwi

Harimo gushakishwa abagabye igitero nyuma y'ijoro ryo ku wa gatanu ryaranzwe n'urugomo aho abapolisi batari munsi ya barindwi bishwe muri leta ya Rivers ikungahaye ku bitoro.

Abagabo bitwaje imbunda barashe kuri bariyeri yo muri iyo leta iri mu majyepfo y'igihugu, nuko batwara imodoka bayerekeza kuri stasiyo ebyiri za polisi, bica abapolisi ndetse batwika imodoka zari ziri ku irondo, nkuko polisi ibivuga.

Polisi ivuga ko yishe babiri mu bateye, ariko irimo gushakisha abatorotse.

Ntibiramenyekana uwihishe inyuma y'ubwo bwicanyi, ariko ako karere kagaragayemo kwiyongera kw'ibitero byibasira polisi by'abashaka ubwigenge .

Abo bagabo bitwaje intwaro bataramenyekana, bari bari mu modoka y'ivani (van) ya Toyota Hilux, nkuko umuvugizi wa polisi Nnamdi Omoni yabivuze.

Bagabye icyo "gitero gitunguranye" kuri bariyeri iri ku iteme rya Choba, ahagana saa mbili z'ijoro n'iminota 30 (20h30) ku isaha yaho ku wa gatanu, ari na yo saha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Nyuma yo kwica barashe abapolisi babiri kuri bariyeri, bishe abandi babiri ndetse batwika imodoka yari iri ku irondo kuri stasiyo ya polisi ya Rumuji, nkuko Bwana Omoni yabivuze.

Polisi na yo yabarasheho yica babiri mu bateye, nkuko uwo muvugizi yakomeje abivuga.

Yongeyeho ko abagabo bitwaje imbunda basigaye, bahise bica abandi bapolisi batatu kuri stasiyo ya polisi ya Elimgbu.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, hari abapolisi n'abasirikare biciwe muri ako karere, bituma hasigaye habaho umukwabu wa nijoro.

Ku wa kane, abagabo bitwaje imbunda bishe abapolisi babiri mu gitero cyabereye ku yindi stasiyo ya polisi iri muri leta ya Anambra iri hafi y'iyo.

Abategetsi bavuze ko icyo gitero cyagabwe n'umutwe utemewe w'abashaka ubwigenge witwa 'Indigenous People of Biafra' (IPOB).

Uwo mutwe uharanira ubwigenge bw'akarere k'amajyepfo ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, ahiganje abo mu bwoko bwa Igbo.

Nigeria kandi irimo guhangana n'ibitero by'intagondwa ziyitirira idini ya Islam mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'igihugu.

Ndetse ihanganye n'ubujura mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, aho abana 700 batwawe bakuwe ku mashuri yabo mu mezi atanu ashize.