Tour du Rwanda: Alan Boileau yegukanye n'agace ka gatatu ka Nyanza - Gicumbi

Ahavuye isanamu, FERWACY
Agace ka gatatu abasiganwa bavuye i Nyanza bagana i Gicumbi, ku ntera ya 170Km, umufaransa Alan Boileau yongera gusiga abandi ho gato cyane bageze hafi y'umurongo wa nyuma.
Kuva ku ntera ya 44Km abasiganwa batatu barimo Patrick Byukusenge w'ikipe ya Benediction basize abandi bayobora isiganwa.
Kuri 60Km Didier Munyaneza bita Mbappé yananiwe gukomeza kubera ikibazo cy'igare ava mu isiganwa, uyu akurikiye Areruya Joseph bakinana muri Benediction - wegukanye Tour du Rwanda ya 2018, nawe wivanye mu irushanwa kuri 'etape' ya kabiri kuwa mbere.
Abasiganwa bageze kuri 133 Km Byukusenge wari muri batatu bari imbere y'igikundi (Peloton) yasubiye inyuma, babiri bari kumwe na we Gautier na Teugels baramusiga.
Kuva kuri 140Km Carlos Julian Quintero yavuye mu gikundi cy'abandi yiruka, afata abari imbere atangira no kubasigaho amasegonda.
Hasigaye intera nto ngo binjire mu mujyiwa Byumba, igikundi cyirutse gisatira abari imbere, nk'uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri gukurikirana isiganwa abivuga.
Habura kilometero imwe gusa Quintero yari akiri imbere ariko asumbirijwe cyane n'igikundi inyuma ye.
Bari hafi y'umurongo barangirizaho umufaransa Alan Boileau yongeye kwigaragaza mu kuvuduka 'sprint', asiga abandi ho gato cyane yegukana aka gace ka gatatu nubwo ku bihe yahagereye rimwe n'abandi 11 bose bakoresheje 4h27'57''.
Abasiganwa b'Abanyarwanda byabagoye uyu munsi kuko uwaje hafi ari Muhoza Eric, aba mbere bamusize ho iminota 2'02''.
Umunya Colombia Sanchez Vergara Brayan niwe wahize yisubiza umwenda w'umuhondo nubwo anganya ibihe n'abandi basiganwa bagera ku icyenda, mu gihe muri rusange umunyarwanda uri hafi ari Eric Muhoza urushwa n'uwa mbere iminota 5'16''.

Ahavuye isanamu, ferwacy

Ahavuye isanamu, ferwacy

Ahavuye isanamu, ferwacy

Ahavuye isanamu, ferwacy

Ahavuye isanamu, ferwacy










