Zanzibar yahagaritse uburobyi mu gihe inkubi y'imiyaga Jobo iri hafi ya Tanzania

Traditional Zanzibari fishing boat

Ahavuye isanamu, AFP

Insiguro y'isanamu, Zanzibar izwiho cyane ubwato bwayo gakondo buzwi nka 'dhow'

Abategetsi ba Zanzibar bahagaritse ibikorwa byose byo mu nyanja, birimo uburobyi no gutwara abantu n'ibintu, kugeza bongeye gutanga irindi tangazo, muri iki gihe inkubi z'imiyaga zirimo kugenda zegera ibi birwa byo muri Tanzania.

Iyo miyaga yiswe Jobo yavuye ku cyiciro cy'imiyaga ifite ingufu nyinshi cyane, ariko n'ubundi byitezwe ko iteza imvura nyinshi ikanahuha cyane.

Byitezwe ko ku cyumweru yibasira igice cyo ku nkombe cyo muri Tanzania, kirimo n'umujyi mukuru w'ubucuruzi wa Dar es Salaam.

Abatuye mu bice byo ku nkombe baburiwe kwirinda gukora ingendo izo ari zo zose.

Abantu batuye mu bibaya basabwe kwimukira mu bice byegutse kurushaho.

Zanzibar - ikunze gusurwa na ba mukerarugendo - ni akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n'ibirwa byinshi ko mu nyanja y'Ubuhinde, gaherereye ku ntera hafi ya kilometero 80 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Dar es Salaam.

Uburyo busanzwe bwo kuhagera ni ukugenda mu bwato.

Ikarita ya Tanzania na Zanzibar

Ahavuye isanamu, BBC

Ku wa kane, imiyaga ikaze cyane yibasiye ibirwa bya Seychelles, igenda ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha. Inyubako zimwe zarangiritse, ariko nta bantu batangajwe ko bapfuye.

Insiguro ya video, Umunyamakuru wa BBC Chris Fawkes avuga ko Jobo ishobora guteza imvura nyinshi