Chad: Umwiryane mu muryango wa Idriss Déby urongera ibibazo mu nzibacyuho

Mahamat Idriss Déby Itno

Ahavuye isanamu, Reuters

Insiguro y'isanamu, Gushyiraho Mahamat Idriss Déby nk'umusimbura wa se byabaye hasanzweho ubushyamirane ku uzasimbura Perezida Idriss Déby
    • Umwanditsi, Isesengura rya Hellen Abatoni
    • Igikorwa, BBC Monitoring

Guhabwa ubutegetsi kwihuse muri Chad kuri Gen Mahamat Idriss Déby nyuma y'urupfu rwa se biraboneka ko bigeramiwe n'umwiryane imbere mu muryango wa perezida, kandi hamwe n'ibice biri mu gisirikare ibi bishobora kugira ingaruka.

Perezida wapfuye, Idriss Déby Itno, mu butegetsi bwe mu myaka 30 yari yariyegereje abo mu bwoko bwe bw'aba Zaghawa.

Imwe mu myanya ikomeye muri guverinoma yagiye ayiha abo mu muryango we, ariko mu buryo budatunguranye ibi byateje imyiryane muri bo itangazamakuru ryo muri Chad ubu riri gukurikirana cyane.

Guhangana mu muryango

Mahamat Déby, mu buryo butavugwaho rumwe ubwo hatangajwe urupfu rwa se yahise atangazwa nk'ukuriye inama ya gisirikare igiye gutegeka inzibacyuho y'amezi 18.

Gusa amakuru y'ibinyamakuru muri Chad aravuga ko hari ubwumvikane bucye buva ku kuba ari we wagenwe, ibi bikongera kwibaza ko imbere hatizewe neza.

Tariki 21 z'uku kwezi, ibinyamakuru muri Chad byavuze ko ku ngoro y'umukuru w'igihugu habaye gukozanyaho hagati ya Mahamat Déby na mukuru we Zakaria Idriss Déby.

Amakuru avuga ko ikibazo cyari gishingiye ku gusimbura se, gusa ibyavugwaga ko habayeho kurasana byamaganywe n'umwe mu bagize akanama ka gisirikare wavuze ko ari ibigamije "guca intege ubutegetsi".

Idriss Déby Itno yari afite abagore benshi, nibura batanu nibo bakunze kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri Chad.

Abo ni; Anda Ali Bouye; Zina Wazouna Ahmed Idriss; Amani Musa Hilal, Hadja Halime na Hinda Déby Itno. Ukomeye uvugwa muri bo ni Hinda Déby.

Hinda Déby

Hinda Deby Itno, umwe mu bapfakazi ba Perezida Deby

Ahavuye isanamu, Getty Images

Insiguro y'isanamu, Hinda Deby Itno ni umugore wagize ijambo rikomeye mu butegetsi bwa Chad

Umukobwa w'umudipolomate ukomeye wa Chad, Hinda Déby Itno, w'imyaka 41, yakoze nk'umunyamabanga wihariye wa Idriss Déby mbere yo kuva kuri uwo mwanya ngo yite ku muryango we yashize, Grand Coeur.

Kuko abavandimwe bebakora mu biro bya perezida, Hinda yagize ijambo mu gushyiraho abategetsi cyangwa guhindura abagize guverinoma.

Musaza we, Khoudar Mahamat Acyl, yabaye 'aide-de-camp' wa perezida Idriss Déby. Bivugwa ko uyu yari anahari ubwo Déby yakomerekeraga ku rugamba mu gace ka Kanem, mu majyaruguru y'umurwa mukuru N'Djamena.

Abandi basaza be, Hissein Massar Hissein, Mahamat Issa Halikimi na Ahmat Khazali Acyl bagiye baba ba minisitiri, b'ubuzima, ubutabera n'uburezi uko bakurikiranye.

Hinda Déby afite ubwenegihugu bubiri, ubw'Ubufaransa n'ubwa Chad. Ni nako bimeze ku bana be batanu bose bavukiye i Neuilly-sur-Seine, hafi ya Paris.

Bivugwa ko Hinda yari umuntu w'ijambo rikomeye mu rwego rw'ibitoro rwa Chad. Kuva Chad yaba igihugu gicukura ibitoro mu 2003, uru rwego mu byiciro bitanduaknye rugenzurwa na bene wabo cyangwa aba hafi mu muryango we.

Hinda kandi ni Ambasaderi wihariye w'ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA, UNAIDS.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku matora yabaye tariki 11 z'uku kwezi, Hinda yashishikarije urubyiruko n'abagore gutora umugabo we abicishije mu muryango we yashize.

line

Ushobora gusoma n'izi:

line

Zakaria Idriss Déby

Kimwe na Mahamat murumuna we bahuje se, Zakaria Idriss Déby bizwi ko nawe yari bugufi cyane bwa se. Nyina ni Anda Ali Bouye, ndetse bivugwa ko nawe yari mu bashoboraga gusimbura se.

Zakaria yize amategeko mu by'ubukungu muri Tunisia nyuma atorezwa muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga ya Chad mbere yo kugirwa umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida.

Uyu mwanya, na mbere ye wagiyeho abandi bana babiri ba Déby - Amira Idriss Deby na Abdelkerim Idriss Deby.

Mu 2017, Zakaria yagizwe ambasaderi wa Chad muri Emira zunze ubumwe z'Abarabu.

Yanabaye kandi ukuriye urubyiruko mu ishyaka riri ku butegetsi Patriotic Salvation Movement (MPS).

Abdelkerim Idriss Deby

Yavutse mu 1992, Abdelkerim Idriss Deby mu 2015 yarangije mu ishuri rya United States Military Academy (USMA) i West Point.

Mu kwa kwezi kwa karindwi 2019 yagizwe umuyobozi wungirije w'ibiro bya perezida.

Mu kwa cyenda 2020, Abdelkerim yayoboye intumwa za Chad zoherejwe guhura na minisitiri w'intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ngo baganire ku "kuba bafungura" ambasade ya Chad i Yerusalemu.

Mu kwa mbere 2019 mu ruzinduko i N'Djamena, Netanyahu yari yatangaje isubukurwa ry'umubano wa Israel na Chad - nyuma y'imyaka 46 nta mubano.

line

Guhatanira gusimbura se

Ubushyamirane hagati ya Mahamat na Zakaria bwarushije gukomera mu kwa mbere 2020 ubwo se wa bombi byavuzwe ko arwaye ndetse ko by'agateganyo yasigiye ubutegetsi umugore we Hinda.

Ibitangazamakuru muri Chad, bivuga ko Hinda Déby yayoboye inama za guverinoma ndetse akakira abashyitsi bakomeye.

Ikinyamakuru Zoom cyo muri Chad kivuga ko Perezida Déby yasigiye ubutegetsi 'First Lady' kugira ngo yirinde intambara hagati y'aba bahungu be bombi.

Iki kinyamakuru kigira kiti: "Biraboneka ko Idriss Déby ari gutegura umugore we gukomeza ubutegetsi kuko atahisemo umwe mu bahungu be. Ibi bishobora gutera ubushyamirane n'intambara yo kumusimbura."

Igisirikare muri ubu ubushyamirane

Birashoboka ko ubu bushyamirane mu gusimbura Déby burimo ahanini abo mu muryango we, ariko mu buryo buteye inkeke cyane n'abajenerali bakuru baba babirimo.

Ikinyamakuru Tchadinfo cyanditse kuri twitter ko "nta bibazo no guhangana byabereye muri Palais Rose" hagati ya Zakaria na Mahamat, kivuga ko kibicyesha uwo mu muryango wa Déby.

Ariko imyiryane mu muryango kuri iyi ngingo imaze igihe ari ibanga rizwi na bose.

Hari kandi ibimenyetso ko hari ugucikamo ibice mu gisirikare, byabonetse ubwo Gen Idriss Abderamane Dicko yamaganaga ishingwa ry'akanama ka gisirikare ubu gategeka inzibacyuho.

Gen Dicko uri mu basirikare bakuru, wahoze akuriye inyeshyamba, bivugwa ko ahagarariye abasirikare badashaka ubutegetsi bwa Gen Kaka [Mahamat Déby].

Itangazo ryasohowe na Dicko "rivuga ko aka kanama ka gisirikare kagizwe n'abantu b'inshuti nkeya".

Yifuza ko haba ibiganiro bifunguye vuba "mbere y'uko igihugu kirohama mu kaga", nk'uko ikinyamakuru Tchadanthropus kibivuga.

Niba koko umuryango wa Déby n'igisirikare bari kugora ubutegetsi bwa Mahamat, ubushyamirane bwananiza aka gatsiko k'abasirikare gashaka gushyira ibintu mu buryo mu gihe hari ubwoba bw'uku gusimburana k'ubutegetsi.