Rwanda: Ibiregwa Christopher Kayumba uheruka gushinga ishyaka biri kuvugisha benshi

Christopher Kayumba, umwalimu wa kaminuza uheruka gushinga ishyaka rya politiki, nyuma yitabye ubugenzacyaha abazwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina, mu kirego ubu kiri kuvugwaho cyane mu Rwanda.

Bamwe babona ari ikirego 'gifite ibikiri inyuma', abandi ko ari 'uburenganzira n'ubutwari' kubasha kugitangaza, umunyamategeko we avuga ko ibimenyetso ari cyo kintu gikomeye mu kirego nk'iki.

Tariki 16 z'uku kwezi kwa gatatu, ishyaka Rwandese Platform for Democracy (RPD) rya Kayumba ryatangaje ko rivutse, bucyeye tariki 17 kuri Twitter hatangajwe inkuru y'uko Kayumba yagerageje gufata ku ngufu umukobwa yari abereye umwalimu mu ishuri ry'itangazamakuru wamusanze mu rugo rwe.

Muri weekend ishize, hashize iminsi 10 uwo bivugwa ko yahohoteye atazwi, umunyamakuru Fiona Muthoni Ntarindwa yanditse kuri Twitter ko ari we Kayumba yashatse gufata ku ngufu mu 2017.

Fiona M. Ntarindwa yemeje ko ari we uvugwa mu ruhererekane rw'inyandiko yanditswe kuri Twitter na Kamaraba Salva, ivuga ko yagiye kureba Kayumba ngo bavugane ibireba ishuri, 'asanga ameze nk'uwasinze' ashaka kumusambanya ku ngufu, ariko abasha kumucika arahunga.

Christopher Kayumba, nawe akoresheje Twitter, yahakanye ibi birego, avuga ko bigamije "gupfobya igitekerezo cyacu twashyize mu bikorwa" cy'ishyaka riharanira demokarasi.

Mu cyumweru gishize, yitabye ubugenzacyaha abazwa kuri ibyo birego, ubu biri guteza impaka nyinshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ikirego kivugwaho ibitandukanye

Muthoni Fiona avuga ko hari abandi bakobwa "bakorewe nk'ibi na Dr Kayumba" kandi ko "guceceka bidakwiye kuba ibintu bisanzwe".

Kayumba we avuga ko "inzira Fiona akoresha zizwi cyane mu bakuriye ibitangazamakuru" kandi ko "yumvise ko akoresha umubiri we" mu kubona ibyo adakwiye.

Mu Rwanda, iki kirego kiri mu biri kuvugwaho cyane mu buryo butandukanye, ndetse na minisitiri w'ubutabera yakivuzeho, bamwe bamunenga gufata uruhande.

Mu butumwa bwanditse, Aimée Marie Mahoro, uba mu mujyi wa Kigali, yabwiye BBC ko akurikije uko abantu babifata, ihohoterwa nk'iri 'gutinyuka kuvuga ko warikorewe ari ubutwari'.

Ati: "Nk'umuntu uzi iri hohoterwa kuko nanjye nigeze kurikorerwa sinabasha kubivuga, icyo ndeba si igihe yabivugiye, ni ukuba yarabashije kubivuga, ndamwumva kandi nemera ibyo avuga".

Yongeraho ati: "Ntabwo umuntu yapfa kubivuga gutyo gusa, byanze bikunze Fiona afite ibimenyetso bizabyerekana, kuko abenshi ni cyo tubura, kongeraho n'ipfunwe no gutukwa biri hanze aha."

Emmy Rubangutsa nawe utuye mu mujyi wa Kigali yabwiye BBC ko ikirego cya Fiona Muthoni abona gifite ibindi bikiri inyuma akurikije igihe cyavugiwe.

Ati: "Kayumba ni umuntu usanzwe uzwi cyane, ni umuntu wanaburanishijwe arafungwa umwaka ushize. Ni gute umuntu yibutse gutangaza ibyo byamubayeho hashize imyaka itatu?"

Yongeraho ati: "Njye ndabona ko hari ikibyihishe inyuma, ntekereza ko yaba ari no gukoreshwa kugira ngo bace intege imigambi ya politiki ya Kayumba."

Cynthia Umurungi uzwi cyane nka Ginty, impirimbanyi (activist) y'uburenganzira bw'abagore, avuga ko ntacyabuza uwakorewe ibi "kuvuga ibyamubayeho igihe cyose abishakiye, cyangwa yumva abifitiye imbaraga."

Ati: "Kuki abantu bahora batera amabuye uwahohotewe, kandi barangiza bakibaza impamvu abantu bahohoterwa badatinyuka kuvuga ibyababayeho?"

Ibimenyetso ni byo by'ingenzi

Umunyamategeko Eric Ntwari yabwiye BBC ko akurikije ibivugwa icyo cyaha gishobora kwitwa ubwinjiracyaha (kugerageza gukora icyaha) mu gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Amategeko mu Rwanda ahana ubwinjiracyaha "iyo umugambi wo gukora icyaha wagaragajwe n'igikorwa kimwe cyangwa byinshi biboneka."

Ntwari avuga ko ubwinjiracyaha cy'ubugome uwo buhamye ahanishwa 1/2 cy'igihano giteganywa kuri icyo cyaha, amategeko akaba ubusanzwe ateganya imyaka itarenze 15 y'igifungo ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ntwari avuga ko ikirego nk'iki nigishyikirizwa ubushinjacyaha buzareba niba hari ibimenyetso bihagije byatuma bukiregera mu rukiko.

"Bagomba kureba niba koko harabaye kugerageza kumufata ku ngufu, bizasaba ibimenyetso".