Rwanda: Urukiko rwategetse ko Idamange Yvonne akomeza gufungwa by'agateganyo

Ahavuye isanamu, Youtube/ Idamange
Jean Claude Mwambutsa, BBC Gahuzamiryango i Kigali
Urukiko rwibanze rwa Gasabo i Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by'agateganyo ategereje kuburana mu mizi.
Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.
Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini ku byo yatangarije kuri YouTube anenga leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko perezida w'u Rwanda yapfuye, ibyo atagaragarije ibimenyetso.
Ifungwa rya Idamange ryateje imyigaragambyo yo kuryamagana kuri bamwe mu Banyarwanda bo mu mijyi imwe n'imwe i Burayi.
Umucamanza yavuze ko ibyo Idamange yavuze ko yafashwe binyuranyije n'amategeko nta shingiro bifite kuko ngo abamufashe bari bafite impapuro zo kumuta muri yombi.
Ku mwanzuro wo kumufunga by'agateganyo, umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga gutera imidugararo mu gihugu, nk'uko yabirezwe n'ubushinjacyaha.
Idamange we yari yavuze ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.
Yavuze kandi ko nta bimenyetso byerekanywe n'ubushinjacyaha bw'ingaruka imvugo ze zateye muri rubanda kugeza ku munsi yafatiweho.
Umunyamakuru Agnès Uwimana Nkusi yarekuwe
Madamu Idamange w'imyaka 42, yafashwe hashize amasaha macye atangaje videwo ishingiyeho bimwe mu byaha bitandatu aregwa.
Umucamanza yavuze ko Idamange yakerereje igikorwa cyo kumusaka yanga gukingurira abaje kugikora, ngo aranabarwanya.
Idamange yari yavuze ko kumusaka byagejeje saa tanu z'ijoro bakajya kumufunga saa munani z'ijoro, kandi bitemewe n'amategeko, anavuga ko abaje kubikora batari bafite ibibaranga.
Umucamanza yavuze ko icyaha kindi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye nta mpamvu igaragazwa cyaburanishirizwa rimwe n'ibindi bitanu aregwa kuko bitakorewe mu gihe kimwe.
Nyuma y'uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange n'umwunganira bakurikiraga bari aho afungiye kuri polisi i Remera, bahise bavuga ko bajuririye icyo cyemezo.
Mu ijoro ryacyeye, uyu munyamakuru ukuriye ikinyamakuru kigenga, Umurabyo, ni bwo yarekuwe, nk'uko umwe mu nshuti ze yabibwiye BBC.
Ku wa kabiri, umucamanza warimo asoma umwanzuro w'urukiko ku rubanza rwa Idamange, yategetse ko Uwimana Agnès afatwa agafungwa.
Umucamanza yamushinje gufata amajwi mu rukiko kandi babibujije, Uwimana we yavugaga ko ayo mabwiriza yatanzwe adahari.










