Rwanda: Yvonne Idamange yahakanye ibyaha bitandatu aregwa

Jean Claude Mwambutsa, BBC Gahuzamiryango i Kigali

Yvonne Idamange Iryamugwiza wamenyekanye nyuma yo gutangiza 'channel' kuri YouTube anenga ubutegetsi bw'u Rwanda akaza gufungwa, yagejejwe mu rukiko rw'ibanze rwa Gasabo i Kigali, ahakana ibyaha bitandatu aregwa.

Aregwa gushoza imvururu n'imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

Byose arabihakana.

Iryamugwiza wamenyekanye cyane ku rubuga rwe rwa YouTube, yumvikanye anenga ubutegetsi bw'u Rwanda arega gufata ibyemezo bihubutse rimwe na rimwe bibangamiye abaturage.

Uyu mubyeyi w'abana bane uvuga ko yarokotse jenoside yo mu Rwanda, avuga ko igihugu kiyobowe n'agatsiko k'abantu bakeya karangwa n'ibikorwa by'urugomo.

Hashize ibyumweru bibiri Idamange atawe muri yombi mu buryo avuga ko bwanyuranije n'amategeko, cyakora ubushinjacyaha bwo bukabihakana.

Mu buryo bw'ikoranabuhanga rya Zoom, Yvonne Idamange yagaragaye ari hagati y'abanyamategeko babiri bamwunganira. Ku cyicaro cya polisi ya Remera aho afungiye yasaga nk'umeze neza cyakora hari aho yageze asaba kuburana yicaye avuga ko afite umunaniro.

Ubushinjacyaha bwareze Idamange ibyaha bitandatu birimo 5 bishingirwa kuri videwo zanyuze ku rubuga rwe rwa YouTube ndetse n'icya gatandatu cyo gutanga sheke itazigamiwe.

Ku isonga, hari icyo gushoza imvururu muri rubanda ubwo yahamagariraga abanyagihugu guhagurukira rimwe bakerekeza ku biro by'umukuru w'igihugu.

Ku rutonde rw'ibyaha hari kandi icyo gutesha agaciro jenoside.

Ubushinjacyaha bwemeza ko Idamange yavuze ko imibiri y'abazize jenoside yashyizwe mu nzibutso hagamijwe inyungu z'amafranga atangwa n'abazisura.

Yarezwe kandi gukwiza ibihuha, nk'aho ubushinjacyaha buvuga ko ashinja abategetsi uruhare mu bwicanyi kandi ntatange ibimenyetso.

Ubushinjacyaha bwamureze kandi kwemeza ko Perezida Paul Kagame yapfuye, ko u Rwanda ruyobowe n'umurambo.

Abashinjacyaha basanga ibi ari ibyaha bikomeye, iyi ikaba impamvu basabye ko uregwa afungwa by'agateganyo mu gihe iperereza rikinozwa.

Yireguye gute? Sheke itazigamiye...

Mu ijwi rituje rimwe na rimwe ryumvikanagamo ikiniga, Madamu Idamange we yahakanye ibyaha byose.

Avuga ko yiyemeje kuvuga ngo atabarize abantu bari babayeho nabi cyane mu gihe cya guma mu rugo kandi ko yabikoraga nk'ushaka kwerekana ibitagenda ariko atagamije gusenya.

Kuri we ngo ubutegetsi bwarahubutse butegeka abantu bose kudasohoka kandi buzi neza ko abenshi babona ifunguro ari uko basohotse.

Yavuze ko nta mugambi wo guteza imvururu yari afite nk'uko abiregwa n'ubushinjacyaha.

Gusa yiseguye ku bantu baba barakomerekejwe n'imvugo yakoresheje ku rubuga rwe rwa YouTube.

Avuga ku ifatwa n'ifungwa rye, Idamange yabwiye umucamanza ko amategeko yarenzweho nkana.

Yemeje ko yafashwe n'icyo yise igitero cy'abasore 8 binjiye iwe ku ngufu, nta kibaranga bamweretse kandi ntibanagaragaza urupapuro rwemera ifatwa rye.

Yavuze ko iki gitero cyagumye iwe kuva saa munani z'amanywa kugeza mu rukerera ubwo yurizwaga imodoka akajyanwa gufungwa.

Abanyamategeko bamwunganira bavuze ko amagambo ya Idamange atagize icyaha kuko yagaragaje ibitekerezo bye kandi bikaba byemewe n'amategeko.

Basabye ko yarekurwa agasanga abana be bane kuko ibimenyetso bidashobora kuzimira kandi biri mu maboko y'ubushinjacyaha.

Icyaha gisa n'icyatunguranye mu rukiko ni icyo gutanga urupapuro mvunjwafaranga rutazigamiye cyangwa 'chèque sans provision'.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyi sheke yatanzwe mu mwaka wa 2018 kandi uwayitanze abikora abizi ko adafite amafaranga kuri konti.

Uregwa yemeye ko yatanze iyi sheke koko, ariko avuga ko yayitanganye n'urwandiko, uyihawe yemera ko itagombaga kujyanwa kuri banki kuko nta bwizigame bwariho.

Kuba iki kirego kije nyuma y'imyaka 3 kandi yarishyuye ngo ni umugambi w'ubushinjacyaha wo kongera urutonde rw'ibyaha hagamije kumwumvisha.

Byaba gukomeza gufungwa by'agateganyo bisabwa n'ubushinjacyaha cyangwa se uregwa we wifuza gukurikiranwa ari hanze, icyemezo gitegerejwe ku wa kabiri w'icyumweru gitaha.

Madamu Idamange yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y'ukwezi kwa kabiri. Hari hashize amasaha atangaje videwo kuri YouTube.

Muri video yatangaje mbere mu mpera y'ukwezi kwa mbere, Madamu Idamange yavuze ko "nta kibazo afite cy'ubuzima" ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk'uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatabwaga muri yombi, i Burayi mu mijyi ya Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi na Paris mu Bufaransa, habonetse amashusho y'Abanyarwanda bamwe bigaragambya bamagana ifatwa rye, bavuga ko ari "intwari", ko yazize kuvuga ibyo atekereza - basaba ko arekurwa.