Mars: Cya kinyabiziga cya Perseverance cyohereje amafoto atangaje

Ikinyabiziga kidasanzwe Perseverance NASA yohereje kuri Mars kikahagera mu kwezi gushize nyuma y'amezi arindwi y'urugendo kiri kohereza amafoto y'uko byifashe kuri uwo mubumbe.

Amafoto kiri kohereza ni ay'ahantu giherereye hafi y'aho cyaguye hitwa Jazero ku ntera ya 49km uvuye kuri koma (equateur) ya Mars ugana mu majyaruguru y'uyu mubumbe utukura.

Aya ni amwe mu mafoto cyohereje, mu gihe kiri guhiga ibimenyetso bito cyane bishoboka by'ubuzima, ibyaranze ikirere cyaho ndetse kigatoragura amwe mu mabuye yaho yakwifashishwa mu bushakashatsi.

Amafoto yose ni aya Nasa/JPL-Caltech