Uko amafi ya 'sharks' muri Congo-Brazzaville ari gushiraho

Abarobyi bavuye kuroba bari kuvana amafi mu bwato

Ahavuye isanamu, Christopher Clark

Insiguro y'isanamu, Abarobyi bavuye kuroba bari kuvana amafi mu bwato
    • Umwanditsi, Inkuru ya Christopher Clark na Shaun Swingler
    • Igikorwa, Congo-Brazzaville

Abarobyi b'amafi yo mu bwoko bwa shark(roquin) ku mwaro w'inyanja wa Congo-Brazzaville bavuga ko ubu basigaye babona macye nk'ikimenyetso ko ari gushiraho.

Ubu burobyi bwa gakondo busanzwe budakurikiza amabwiriza mpuzamahanga butuma imiryango irengera ibidukikije iburira abantu ku icika ry'aya mafi.

Mu myaka ya 1980 na 1990, ubu burobyi bwashingiraga cyane ku isoko ry'abanyamujyi bo muri Aziya, aho isupu n'umuhore w'ubu bwoko bw'ifi byari ifunguro rikunzwe cyane.

Gusa mu myaka ya vuba, abatuye iki gihugu nabo bagiye barushaho gukunda no kurya aya mafi, kongeraho n'inganda zari zikeneye kuyatunganya zikagurisha.

Ku mwaro, abantu bareba amafi ya sharks amaze kurobwa

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Insiguro y'isanamu, Ku mwaro, abantu bareba amafi ya sharks amaze kurobwa

Mu mujyi wa Pointe-Noire uri ku nyanja, mu 2019 ikigo gikurikirana inyamaswa cyerekanye ko abarobyi baho kenshi buri munsi barobaga amafi ya sharks n'ayitwa rays hagati ya 400 na 1000 ku mwero wayo.

Abarobyi bakurana ifi ya shark barobye

Ahavuye isanamu, Christopher Clark

Insiguro y'isanamu, Abarobyi bakurana ifi ya shark/requin barobye

Gusa abarobyi ba gakondo bavuga ko ayo ari agace gato cyane k'ayo barobaga mu minsi myiza mu myaka ya 1990 na 2000.

Bavuga kandi ko ubu bari kuroba amafi akiri mato, ikimenyetso cy'uko umwuga wabo utakiri kubahira.

Ibirundo by'amafi ya sharks

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Insiguro y'isanamu, Ibirundo by'amafi ya sharks/requin

Alain Pangou umurobyi umaze imyaka hafi 20 muri ako kazi ati: "Cyera, ubwato bumwe bwafataga amafi nibura 100 ku munsi. Ariko iyi minsi ibintu biragoye."

Umugabo wicaye mu ntebe

Ahavuye isanamu, Christopher Clark

Intambara n'ihindagurika ry'ikirere ni ibibazo byiyongereye ku ngorane zariho ziboneka.

Ibi biri gutuma benshi baza gutura ku nkengero z'inyanja, bikongera umubare w'abarobyi ari nako bigashyira mu kaga sharks.

Abarobyi ubu bagomba kugashya bakagera kure mu nyanja, bakamarayo igihe kinini kugira ngo baronke, ibi nabyo bigashyira ubuzima bwabomu kaga.

Pangou ati: "Bisaba gutinyuka, ariko se hari andi mahitamo?"

Abarobyi mu nyanja

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Insiguro y'isanamu, Abarobyi mu nyanja
Ubu bibasaba kujya kure mu nyanja kugira ngo baronke

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Insiguro y'isanamu, Ubu bibasaba kujya kure mu nyanja kugira ngo baronke

Uburobyi bwabo kandi bwabangamiwe n'uko ahantu bagomba kuroba hagabanutse hafi 2/3 kuko ibice byinshi byegereye umwaro byashyizwemo ibyuma bicukura petrol, aho igihugu gikura imari nini.

Muri iki gihe, 11km za mbere uvuye ku mwaro wa Pointe-Noire, zahoze ari ahantu sharks zororokera, niho gusa hagenewe gusa uburobyi bwa gakondo.

Ariko Jean-Michel Dziengue ukurikirana abarobyi avuga ko kurenga kuri ayo mategeko ari ibintu abarobyi bakora kenshi.

Dziengue kenshi yohererezwa amashusho yafashwe n'abarobyi ubwabo na telephone zabo baregana kurenga ku mategeko, nawe akayoherereza abategetsi nka gihamya.

Ati: "Ariko n'iyo tubafashe, ni gacye cyane bahanwa."

Man looking at a phone

Ahavuye isanamu, Christopher Clark

Gukendera k'uburobyi bwa sharks muri Congo, n'uburobyi gakondo muri rusange, bifite ingaruka no ku bandi bose batunzwe n'ubwo burobyi, nk'abagore batunganya ayo mafi.

"Ubu burobyi cyera bwarinjizaga cyane, ariko ubu ntakigenda" - uwo ni Justine Tinou ucuruza amafi yumishijwe, arimo na sharks, buri weekend ku isoko rya Pointe-Noire.

Ati: "Ibiciro byarazamutse kuko amafi yabuze. Sharks, tuna - aya ubu ni imbonekarimwe. Yewe na sardinella, yakundaga kuba menshi cyane, nayo ntakiboneka."

Umugore ucuruza amafi yumishijwe

Ahavuye isanamu, Christopher Clark

Insiguro y'isanamu, Umugore ucuruza amafi yumishijwe

Congo muri iki gihe ifite ibibazo by'ubukungu kubera ihungabana ry'igiciro cya petrol ryatewe na Covid-19, bivuze ko abagore nka Tinou ubu babona abaguzi bacye kandi abacuruza bariyongereye kuko abagore benshi binjiye muri aka kazi kugira ngo bagire icyo bajyana mu ngo zabo muri ibi bihe bikomeye.

Ibura ry'akazi naryo risobanuye kwiyongera kwa benshi mu burobyi gakondo, ubu burimo amato agera kuri 700 hano gusa, ndetse nayo ari kwiyongera, ibi bigashyira mu kaga kororoka kwa sharks.

Boat on a beach

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Sharks henshi ku isi zirageramiwe.

Ubushakashatsi ku nyanja bwatangajwe umwaka ushize muri The Nature journal buvuga ko sharks "urebye zagabanutseho" 1/5 ku myaro 371 yakurikiranywe kuva mu 2015.

Gusa abarobyi nka Pangou, wari enjeniyeri muri kompanyi icukura petrol ya Angola mbere yo gutakaza akazi ubwo iyo kompanyi yavaga muri Congo mu ntambara ya 1993, nta yandi mahitamo afite.

Yizeye ko abana be bo bazabona amahirwe aruse aya.

Ati: "Kuroba ni umurimo ubu uvunanye cyane. Sinifuza ko bizaba akazi kabo.

"Naho njye, ngomba gukomeza nkajya mu nyanja. Gusa nyuma y'imyaka myinshi, niho numva meze nk'uri iwanjye."

Silhouetted figures

Ahavuye isanamu, Shaun Swingler

Amafoto yose ashyizweho copyright.