Rwanda - Uburobyi: Uko Mariana yazanye abagore mu mwuga wari uw’abagabo gusa

Nyiranizeyimana Mariana na bagenzi be mu kiyaga cya Kivu

Ahavuye isanamu, BBC Gahuza

Insiguro y'isanamu, Nyiranizeyimana Mariana uri imbere (wambaye umupira w'umukara) yatangiriye bagenzi be kwinjira mu burobyi

Mu burengerazuba bw'u Rwanda, kimwe n'ahandi henshi mu kiyaga cya Kivu, uburobyi ni umwihariko w'abagabo, Mariana ibi yarabihinduye ku kirwa cya Nkombo.

Ku Nkombo, abagore nabo ubu binjiye mu burobyi bw'amafi, umurimo w'ibanze hano basaga n'abahariye abagabo gusa.

Mu bwato, baba baririmba indirimbo z'ururimi rw'Amahavu rumwe mu zivugwa kuri iki kirwa no hakurya muri DR Congo, umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana yarabasuye.

Nyiranizeyimana Mariana w'imyaka 48, niwe mugore wa mbere kuri iki kirwa bizwi ko yinjiye mu burobyi, umurimo w'abagabo kuva cyera. Ku ikubitiro yagowe no guhindura iyo myumvire.

Kuroba, umurimo usaba imbaraga z'umubiri ukanakorwa cyane cyane nijoro mu mateka ya hano ni umwihariko w'abagabo, ariko Nyiranizeyimana yumvuga ko nawe yabishobora. Aratangira.

Ati: "Banyitaga ibizina utamenya, ngo umugore wagiye kuroba ni igishegabo, kuko bavugaga ko umugore atabasha kuroba...ishyari ryaje no mu bagabo ngo kuko naje mu mirimo yabo."

Avuga ko ibyo bitamuciye intege kuko "nari nkurikiye inyungu nabibonyemo".

Kuroba ku nkombo ubu si umwuga w'abagabo gusa

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Kuroba ku nkombo ubu si umwuga w'abagabo gusa

Umugabo we nawe usanzwe ari umurobyi, yabanje guterwa impungenge n'ibyo rubanda bavuga ku mugore we, wariho akora ibidasanzwe hano.

Nyiranizeyimana ati: "Ariko abonye inyungu ninjizaga yumvise ntacyo bimutwaye...Umugabo wanjye niwe wari gutuma ntabasha kubikora, ariko kuko nabikoze mbikunze yumvaga nta cyambuza...".

Impinduramatwara

Mukamuli Immaculée w'imyaka 55 aracyashobora kugashya, yaje muri uyu mwuga abonye ubutwari bwa Mariana wahangaye umwuga wari uw'abagabo gusa, n'inyungu yabonaga abivanamo.

Ati: "Twacuruzaga utujumba tutujyana ku mazi (ku Kivu), noneho tubona Mariyana ari gutera imbere, yaguze ikipe ye, agurira n'indi umugabo we.

"Natwe twegereye mwenedata tujya kumugisha inama, tugenda tumwigana...ni uko twaje muri uyu mwuga w'uburobyi"

Covid-19 yazahaje akazi kabo, ubu bari kongera kwisuganya

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Covid-19 yazahaje akazi kabo, ubu bari kongera kwisuganya

Ikipe imwe y'ubwato avuga iba igizwe n'amato atanu y'uburobyi, yose hamwe afite agaciro nibura ka miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.

Mariana avuga ko kuri iki kirwa - gituwe n'abaturage basaga 18,000 - ubu kuroba bitakiri iby'abagabo gusa, kuko hari abagore benshi bayobotse uburobyi.

Inyungu ni iyihe?

Aba bagore bavuga ko ubucuruzi bw'amafi baroba mu Kivu butuma babona iby'ibanze mu buzima, bakishyura ubwisungane mu kwivuza, bakagira ubuzima bwiza muri rusange.

Umwe muri bo ati: "Umugabo wanjye ubu siwe ukirebwa n'ibyo mu rugo gusa, yashoye ize mbaraga nanjye nshora izanjye turafatanya, nanjye ubu mfite umurima umwana yashyiramo inzu".

Mariana ati: "Abahungu banjye barize barangije za kaminuza, n'abakobwa bari muri 'secondaire' kandi nta kandi kazi nkora uwo murimo niwo ubigisha."

Mariana imbere, we na bagenzi be, uburobyi butuma babona iby'ibanze bakenera

Ahavuye isanamu, BBC GAHUZA

Insiguro y'isanamu, Mariana imbere, we na bagenzi be, uburobyi butuma babona iby'ibanze bakenera

Covid-19 yabakubise hasi

Icyorezo cya coronavirus cyazahaje cyane agace k'uburengerazuba bw'amajyefo iki kirwa giherereyemo, uburobyi mu kiyaga cya Kivu bwahagaritswe igihe cy'amezi arindwi.

Mu kwezi kwa gatandatu bwo, mu gihe ahandi mu gihugu bari barasubiye mu mirimo yabo, ikirwa cya Nkombo by'umwihariko cyashyizwe muri 'guma mu rugo' (lockdown), kubera Covid-19.

Iki cyorezo nticyishe abantu benshi hano, ariko ingaruka zacyo zabaye mbi cyane kuri aba bagore, n'uburobyi muri rusange.

Mukamuli ati: "Amato yagiye asazira mu ntsiko (aho ahagarara) adakora, kugira ngo twongere tubone amato n'ibikoresho byangirikiye imusozi byaratugoye kuburyo twagiye mu madeni tutazavamo, gusana byaratugoye cyane".