Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
Bill Belichick: Umutoza muri NFL yanze umudari wa Presidential Medal of Freedom
Bill Belichick umutoza ukomeye muri shampiyona ya NFL yavuze ko atazemera ibyo yasabwe na Perezida Donald Trump ngo ahabwe umudari wa 'Presidential Medal of Freedom', abitewe n'imyigaragambyo ku ngoro y'inteko ishingamategeko ya Amerika.
Belichick utoza New England Patriots avuga ko bwa mbere yumvise ari icyubahiro abwiwe ko yahabwa uwo mugari - ni wo w'ikirenga uhabwa abasivili b'indashyikirwa muri Amerika.
Gusa yavuze ko yahinduye ibitekerezo bye nyuma y'uko abantu bashyigikiye Donald Trump bateye inteko mu cyumweru gishize. Abantu batanu bagapfa.
Mbere, uyu mutoza ukomeye cyane yigeze kuvuga ku bucuti bwe na Donald Trump.
Mu itangazo yasohoye, Belichick yagize ati: "Vuba aha, nahawe amahirwe yo guhabwa 'Presidential Medal of Freedom', byari ibyishimo n'icyubahiro nk'uko biri no ku bayihawe mbere.
"Ariko nanone, ibintu bibabaje byabaye mu cyumweru gishize byatumye mfata umwanzuro wo kutakira icyo gihembo."
Belichick, ufite umuhigo w'ibikombe bitandatu bya Super Bowls, afatwa nk'umwe mu batoza bafite ibigwi bikomeye mu mateka ya NFL.
Umudari wa 'Presidential Medal of Freedom' utangwa na perezida wa Amerika mu gushimira abantu bakoze ibikorwa bikomeye "ku mutekano cyangwa inyungu za Amerika".
Mu 2019, Perezida Trump uyu mudari yawuhaye umukinnyi wa Golf Tiger Woods, Rush Limbaugh umunyamakuru wa radio n'umunyamuziki utakiriho Elvis Presley.