US Open: Serena Williams yatsinzwe na Victoria Azarenka kuri 'semi-final'

Ahavuye isanamu, Reuters
Victoria Azarenka yatsinze Serena William seti ebyiri kuri imwe muri kimwe cya kabiri cy'irushanwa rya US Open ku wa kane, byabaye bihagaritse icyizere yari afite cyo cyo gutwara 'Grand Slam' ya 24, umuhigo yari kuba ahuriyeho n'undi mukinnyi.
Ku mukino wa nyuma Azarenka wo muri Belarus azakina na Naomi Osaka wo mu Buyapani ku wa gatandatu, izaba 'finale' ya gatatu Azarenka akinnye nyuma yo gutsindwa na Serena Williams izindi ebyiri mu 2012 na 2013.
Serena umaze kwegukana US Open inshuro esheshatu, yatangiranye imbaraga umukino atsinda Azarenka seti ya mbere ku manota 6 - 1 mu gihe kirengaho gato imino 30.
Ariko Azarenka wari ukinnye umukino wa kimwe cya kabiri wa mbere mu myaka irindwi, yagarukanye imbaraga mu gukubita agapira kurusha Serena amutsinda izindi seti ebyiri kuri 6-3, 6-3.
Azarenka w'imyaka 31 wegukanye Australian Open kabiri, yashyize igitutu gikomeye kuri Serena w'imyaka 38 ubwo yari atangiye kuzahazwa n'imvune afite ku kagombambari birangira amutsinze.
Serena Williams muri iri rushanwa yari afite icyizere ko ashobora gushyikira Margaret Court, Umunya-Australia wegukanye amarushanwa akomeye ya Tennis 24 hagati ya 1960 na 1977.

Ahavuye isanamu, Reuters
Serena Williams ni we umukurikira kuko amaze kwegukana amarushanwa nk'ayo 23 bita 'Grand Slam' (Australian Open, French Open, Wimbledon, US Open).
Serena, ashobora kugerageza andi mahirwe mu mpera z'uku kwezi mu irushanwa rya French Open, rizwi kandi nka Roland Garros, ryari kuba ryarabaye mu kwezi kwa gatanu rigasubikwa kubera Covid-19.










