Coronavirus – Rwanda: Imibare y'abapfa n'abanduye iracyiyongera, aho iri kuva bavuga iki?

Imibare mishya y'abanduye coronavirus mu Rwanda yatangajwe mu ijoro ryo ku wa kabiri - 231 - ni bo benshi nanone babonetse ku munsi umwe, minisiteri y'ubuzima ivuga nanone ko abenshi muri abo ari "abapimwe mu masoko ya Kigali".

Umubare w'abapfuye nawo wiyongereyeho umuntu umwe bagera kuri 15.

Isoko rya Nyarugenge hamwe n'isoko ry'ibiribwa riri i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana yari yafunzwe iminsi irindwi, Umujyi wa Kigali waraye utegetse ko iki gihe cyongerwaho indi minsi irindwi.

Umubare w'abanduye mu Rwanda wiyongereyeho abantu hafi 1,000 mu byumweru bibiri bishize, ubu ugeze ku barenga 3,500.

Mu bipimo by'iyo minsi ishize minisiteri y'ubuzima ivuga ko imibare myinshi y'abarwayi bashya ba Covid-19 "abenshi banduriye ahahurira abantu kandi hafunganye nko mu masoko no mu maduka."

Mu byumweru bibiri bishize kandi abapfuye bikubye kabiri bava kuri barindwi ubu bageze kuri 15.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w'ubuzima Dr Daniel Ngamije kuri Twitter yagize ati: "Covid19 ikomeje kutubera ikibazo kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuri bamwe muritwe!".

Hari umubare munini w'abakorera mu masoko yafunzwe i Kigali bajyanywe mu bigo bishyirwamo abitabwaho kubera Covid19 - virus bivugwa ko yabonetse bwa mbere mu isoko ry'inyama i Wuhan mu Bushinwa.

Umugore umwe mu bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Dushime, yabwiye BBC ko akeka ko hari benshi cyane baba baranduye aho yakoreraga agereranyije n'abo azi bayisanzemo.

Abandi bacururizaga muri aya masoko bakwirakwiriye ahandi, harimo n'ahazwi nko ku Giti cy'Inyoni - aho na Dushime akorera ubu - ibi bitera impungenge ko hari abashobora kuba baranduye bagikomeje kwanduza abandi iyi virus.

Dushime ati: "Abo bayisanzemo harimo benshi twirirwanaga, twasangiraga, ni uruhererekane runini sinzi uko nabikubwira, abakiriya bacu, abana bacu…hari igice batarapima nanjye ndimo ariko abanduye bashobora kuba ari benshi cyane."

Undi wakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana uvuga ko yitwa Jean Paul Kagabo avuga ko bamupimye mu byumweru bibiri bishize bagasanga ari muzima, ubu akorera mu isoko rya Kimisagara.

Agira ati: "Ntabwo nzi uburyo ntanduye kuko abantu bakorera iruhande rwanjye twakoranaga ibintu byose bamwe bayibasanzemo. Iby'iyi virus simbyumva neza."

Kagabo avuga ko kuva basanga ataranduye yatangiye kurushaho gufata ingamba zo kwirinda.

Ati: "Mbere nashoboraga kwambara agapfukamunwa nabi no gukorakora ku bintu byose ntacyo nitayeho, ariko ubu numvise ngize ubwoba mbonye bagenzi banjye babajyanye i Kinihira."

I Kinihira mu majyaruguru y'u Rwanda mu karere ka Rulindo ni hamwe mu hashyizwe abantu basanzemo iyi virus bavuye muri aya masoko yafunzwe i Kigali, hamwe n'ahandi.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda baherutse kandi gutangira igikorwa cyo gukurikiranira mu ngo zabo bamwe mu banduye coronavirus batajyanywe mu bitaro.

Uburyo bavuga ko bugamije kugabanya igitutu ku bushobozi bw'ubuvuzi nk'uko abashinzwe ubuzima babivuga.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, minisitiri w'ubuzima yabwiye abanyamakuru ko bafite ubushobozi bw'ibitanda by'abarwayi 3,000 b'iyi virus.

Abakiyirwaye ubu barenga 1,500 nk'uko imibare y'iyi minisiteri ibigaragaza.